Nyamasheke: Abakoze Jenoside 10 bakomorewe babyarwa muri Batisimu n’abo bahemukiye
*Mu bakomorewe harimo umugore wahawe imbabazi n’uwo yatemeye umuvandimwe muri Jenoside,
*Uwari Konseye yasabye imbabazi avuga ko abishwe muri Segiteri yose bamuri ku mutwe…,
*Abadatanga amakuru y’ahari imibiri,…F. Ndayisaba ati “Uwaba akigendana imva y’uwo azi wishwe,… yicungure atange amakuru”,
*Ngo ahari abo muri adventiste bicaga kuva kuwa mbere kugeza ku wa Gatanu saa 15:00 bakajya gutangira Isabato.
Abagabo umunani n’abagore babiri bakoze ibyaha muri Jenoside bakaza kurangiza ibihano bari barakatiwe, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2016, bakomorewe Amasakaramentu ya Kiliziya Gatulika muri Paruwasi ya Ntendezi mu karere ka Nyamasheke.
Aba bantu 10 bongeye guhabwa amasakaramentu bagaragiwe n’abo bahemukiye muri Jenoside bari bababereye ababyeyi muri Batisimu.
Mayor wa Nyamasheke yavuze ko Abakirisitu bemera guhazwa bazi ko bagihishe ukuri, ari nko gushyira umubiri wa Kristu mu ngarani.
Muri uyu muhango wo kugarukira Imana na wo ufatwa nk’irindi Sakaramentu, aba bantu 10 bari bari kumwe n’abo mu miryango 25 biciye cyangwa basahuriye ibyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari inyuma y’ababiciye nk’ababyeyi bo muri Batisimu (igikorwa kimenyerewe muri Kiliziya Gatulika).
Muri iki gikorwa cyakorewe mu gitambo cya misa yamaze amasaha atatu, Padiri mukuru wa paruwasi ya Ntendezi Ashille Nzamurambaho yavuze ko Kiliziya ziciwemo Abatutsi zagangahuwe bityo ko n’Abakirisitu bishe cyangwa bagasahura imitungo bakwiye kuzirurwa bakagangahurwa.
Padiri Nzamurambaho yavuze ko icyaha cya Jenoside kiri mu cyiciro cy’ibyaha by’indengakamere Kiliziya Gatulika yashyiriyeho ibihano bityo ko uwishe ikiremwamuntu mugenzi we adakwiye kwirengagizwa ngo akomeze Amasakaramentu mu gihe abagaragaweho ibyaha byoroshye bayahagarikirwa.
Abwira Abakirisitu, Padiri Nzamurambaho yagize ati “…Umukobwa watwaye inda (udafite umugabo) ntahagarikirwa amasakaramentu se? None se ari ugutwara inda no gukora Jenoside igikomeye ni ikihe?…Ni ugukora Jenoside.”
Padiri watanze n’inyigisho z’isanamitima, gusaba imbabazi no kubabarira yavuze ko Jenoside yakorwaga abantu bose bareba bityo ko n’abihana ibibi bakoze bagomba kubikorera mu ruhame imbere y’Abakiristu kugira ngo batazakomeza kubishisha.
Uyu musaseridoti watangaga inyigisho zo komora imitima yakomerekejwe na Jenoside, yavuze ko nta muganga wavura umuntu ufite ibikomere (byo ku mutima) byatewe na jenoside uretse uwabiteye.
Ati “Nta wundi wabikuvura uretse uwaguhemukiye.”
Umugarukiramana Mukangwije Thacienne watanze ubuhamya imbere y’Abakirisitu, yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitwaye nabi agakubita umuhoro umugabo witwa Sylvere.
Agaragaza icyo yicuza, yagize ati “Navuye mu rugo ngiye gutema ubwatsi bwo guha inka, nsanga abantu bari gukubita uyu mugabo, ubwo sinakomeje urugendo nahise mbasanga nta we umpamagaye cyangwa ngo antumire, {ni wa mwanzi Sekibi} ubwo namukubise ipanga nari mfite,…”
Mukangwije yavuze ko n’ubwo uyu yakubise umuhoro atahise yitaba Imana yaje kumenya amakuru ko abo yasize bari kumukubita baje kumuta mu musarani ataranapfa akaza kuba arimo apfira.
Uyu mubyeyi wafunzwe imyaka 10 n’amezi arindwi yavuze ko n’ubwo yarangije ibihano yari yarakatiwe atigeze abona amahoro mu mutima we kuko yari yikoreye umutwaro wo kudasaba imbabazi abo yahemukiye.
Mukangwije yatangaga ubuhamya ahagararanye n’umuvandimwe wa nyakwigendera wamuhaye imbabazi wanamubereye umubyeyi muri aya Masakaramentu.
Yagize ati “Narikingakingaga, nyuma nza kwegera umuryango wa Sylvere (uwo yakubise umuhoro muri Jenoside) barimo n’uyu mushiki we, mbasaba imbabazi bose ntawazinyimye.”
Kanani Aphrodis wahoze ari Konseye w’icyahoze ari Segiteri ya Ruharambuga mbere ya Jenoside no mu gihe yabaga yasabye imbabazi Abakristu n’Abanyarwanda muri rusange avuga ko yumva ko Abatutsi biciwe muri iyi segiteri bamuri ku mutwe kuko ari we wayoboraga ibitero byose.
Agaragaza bimwe mu byo yakoze byahoraga bimukomanga ku mutima atarasaba imbabazi abo yiciye ndetse anabyaturira imbere y’Abakirisitu.
Kanani yagize ati “By’umwihariko ndasaba imbabazi umuryango wa Godereva banzaniye bakambaza uko tumugenza aho kumukiza nkababwira nti ‘muyobewe aho mwashyize abandi’.”
Mayor ngo “Umukirisitu wahishe amakuru akaba ahaazwa, ni ugushyira umubiri wa Kristu mu ngarani”
Kamali Aimee Fabien uyobora akarere ka Nyamasheke avuga ko n’ubwo atagisengera muri Kiliziya Gatolika, ariko ko azi neza ko Amasakaramentu ya Kiliziya afite uburemere ku buryo uwaba azi ko yakoze ikibi agakomeza kuyubahiririza aba akora amahano.
Uyu muyobozi wifashishije urugero rw’ibyo yasomye ko Ukaristiya (bita umubiri wa Kristu) yaguye hasi bajya kuyitora bagasanga aho yaguye hari ikimenyetso cy’amaraso, yagaragaje ko ibi bigaragaza ko Ukarisitiya (Eucalistie) ifite agaciro gakomeye ku buryo nta muntu ukwiye kuyihabwa atejejwe ku mutima.
Mayor watungaga agatoki abiyita Abakirisitu banze gutanga amakuru y’ibyabaye muri Jenoside, yagize ati “Urajya kuri Artari ugatega ibiganza bakaguhaza ukarya Umubiri wa Christu uzi ko mu nda yawe ari nko mu ngarani? Uratinyuka ugashyira umubiri wa Christ mu mwanda?…
F. Ndayisaba ati “Uwaba akigendana imva y’uwo azi wishwe,… yicungure atange amakuru”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge; Fidel Ndayisaba yashimiye abantu nk’aba bakomeje gutera intambwe bakatura ibyo bakoze kuko bifasha abahekuwe bakamenya amakuru y’ababo babuze.
Ati “Hari abagize umwanya wo gutanga amakuru bavugisha ukuri bifasha abahekuwe kubona imibiri y’ababo barayishyingura bibafasha kuruhuka no kwiyunga n’abaturanyi, abandi babona umwanya wo kwatura imva bagendanaga mu mitima yabo.”
Mu bice bitandukanye hagenda humvikana ahagiye haboneka imibiri y’abazize Jenoside iba itarashyinguwe mu cyubahiro.
Ndayisaba agereranya abafite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro nko kuba bafite imva mu mitima akabasaba kwitura uyu mutwaro.
Ati “Uwaba akigendana imva y’uwo azi wishwe muri Jenoside, yaba yari azi izina rye cyangwa atarizi, uwaba uzi aho yajugunywem ikize wicungure ureke kubuzwa amahwemo no kugendana imva ye mu mutima wawe, utange amakuru uwo mubiri ushyingurwe, bizaruhura benshi na we urimo.”
Aba bantu 10 bakomorewe bari batangiye inyigisho ari 12, Padiri mukuru wa paruwasi ya Ntendezi avuga ko kutatura byeruye ari yo ntandaro yo gusibiza aba babiri.
Aba bantu 10 bongeye kwakirwa nk’Abakristu bashya nyuma yo kubabarirwa n’abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bamaze igihe cy’amezi atandatu basangira inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge n’abo mu miryango y’abo bishe cyangwa basahuriye imitungo.
Amafoto/NIYONKURU/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
5 Comments
ese kuki mukangwije akoresha gukubita umuhoro kuki atavuga ko yatemye nahantu tatemye. mumutwe , amaguru cg mumaso. uko byagenze kugirango uwo yabikoreye yunve aruhutse kandi na mukangwije yunve imbabazi koko zimugeze kumutima. Ikindi uwo mukangwije mbona arumugore sumubyeyi nkuko mubivuga. ntamubyeyi wabyaye ukwiye kwica uwabyawe nukuntu azi neza ko igise kibabaza ababyeyi. Gusa nshima uwariwe
were wicuza abikuye kumutima akavuga byose naho bajugunye abatutsi bishwe muri genocide noneho nubabarira akagira aho ahera mubyukuri. ubwiyunge, imbabazi nubutabera bigahoberana. Ntanisoni ngo uwo yakubise umuhoro ntiyahise apfa, abandi baramikubise yitaba imana. Yitabye imana cute koyapfuye yishwe. yitabye Imana she harubwo yishwe nurupfu rusanzwe. Nimusigeho.
Biratangaje ukuntu abantu bemera ikibi, gakagisigiriza umubavu bakabana nacyo…aba bicanyi bagombye kuba bafunze ariko ndebera imikino barimo na padiri wabo mu nzu ndeba yanditseho ko ngo “iyi nzu yanjye ni ingoro yo gusengeramo”. Iyi si iracuramye mba nambuye data. Njyewe rwose simbyumva ukuntu umuntu wishe abantu ajya mu bandi bantu barangiza bombi bakajya mu gakino nk’aka, sorry njye byananiye kubyumva, ubanza iyi genocide iduhishe byinshi kabisa.
Niba aba bantu ibyo bakoze muri uriya muhango bari babikuye ku mutima kandi aribo ubwabo babyibwirije, rwose byaba ari byiza cyane kandi ari ibyo gushimirwa. Ariko niba hari Politiki yaba ibyihishe inyuma, rwose Imana ntabwo ishobora kubiha umugisha n’ubwo twe abantu tubibonamo icyiza.
Ikinamico,mawonesho!! ,raport y’ubumwe n’ubwiyunge irabonetse! Noneho banza biri bube 120%!!
Bajye banabanza barebe ko abo bitako bacitse ku icumu bashyira kuri Camera baba bararicitseho koko?!!! Si non ni Ugupfobya no gutesha agaciro ”Genocide yakorewe Abatutsi”.
Imana ikomeze ihe umugisha igihugu cyacu kuntambwe ikomeje kuduteza , habwe icyumbahiro yesu uyu numurimo wae peee…
Comments are closed.