Digiqole ad

USA: Yambuwe ubwenegihugu nyuma yo kubeshya ko avukana na ‘Rukokoma’

 USA: Yambuwe ubwenegihugu nyuma yo kubeshya ko avukana na ‘Rukokoma’

Gervais Ngombwa wari wariyise Ken Ngombwa/Net Foto

Umucamanza wo ku rwego rwa Leta zunze Ubumwe za America yambuye ubwenegihugu bwa America  umunyarwanda Gervais Ngombwa watahuweho kubeshya ubuyobozi bwa Amerika ko ari umuvandimwe w’uwari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, kugira ngo yemererwe kwinjira muri America anabone ubwenegihugu.

Gervais Ngombwa ku byangombwa bye hariho ko afite imyaka 56
Gervais Ngombwa ku byangombwa bye hariho ko afite imyaka 56

Abashinjacyaha basabye urukiko muri Mata ko rwakwambura ubwenegihugu umugabo witwa Gervais  ‘Ken’Ngombwa nyuma y’uko muri Mutarama 2016 urukiko rwamutahuyeho kubeshya umwirondoro we mbere yo kujya muri America.

Ngombwa avugwa kuba yari umwe mu bari abayoboke b’ishyaka rya CDR (Coalition pour la Défense de la République), ndetse yafatanyije n’Intagondwa z’Abahutu kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane mu Bugesera, muri Kiliziya ya Ntarama i Nyamata nk’uko hari Abarokotse Jenoside babitange.

Gervais Ngombwa watangiye gusaba ubwenegihugu bwa America mu 1998, ku izina rya Ken Ngombwa, yavuze ko yavukanaga na Minisitiri w’Intebe (Faustin Twagiramungu bita Rukokoma) ubu uri mu buhungiro mu Bubiligi.

Ikinyamakuru TheGazette cyo muri Amerika kivuga ko Umucamanza Mukuru muri America, Linda Reade mu myanzuro y’urubanza, yavuze ko itegeko rigena ko Ngombwa ntakabuza yambuwe ubwenegihugu bwa America.

Mu kwambere urukiko rwahamije Ngombwa ibyaha byo kwiyitirira undi muntu agamije kubona ubwenegihugu, gusaba ubwenegihugu adakwiye, kurenga ku mategeko agenga gusaba ubwenegihugu no kubeshya umwirondoro ku nzego zishinzwe umutekano.

Urukiko rwategetse ko Ngombwa agomba guhita yamburwa inyandiko zose zijyanye n’ubwenegihugu na kopi zose, n’ibindi byangombwa nka passports, n’amakarira yo gutora, byose bigashyikirizwa umunyamatego uhagarariye inyungu za Leta.

Iperereza ryasanze Ngombwa yarabeshye imyirondoroye n’inkomoko ye agerageza kwinjira muri America nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavugaga ko ngo yari umuvandimwe wa Minisitiri w’Intebe (Twagiramungu Faustin) bityo ko kuba yasubira mu Rwanda byamugora agasaba ubwenegihugu bwa America.

Mu iperereza ry’urukiko ariko, bavuga ko Ngombwa yari umwe mu bayoboraga MDR-Power, nayo yari ishyigikiye intagondwa zagize uruhare mu kwica Abatutsi barenga miliyoni.

Umwe mu bahagarariye urwego rushinzwe umutekano, mu isomwa ry’urubanza yavuze ko u Rwanda narwo rwatanze inyandiko zo Gervais Ngombwa kandi ngo izo nyandiko zigifite agaciro  kuko ashinjwa uruhare muri Jenoside.

Ngombwa we yavugaga ko umwunganira mu mategeko John Burns hari amakuru ya ngombwa atabashije kubaza mu batangabuhamya, agasaba ko urubanza rusubirwamo, gusa urukiko rwabimwangiye.

Isomwa ryose ry’urubanza ryimuriwe ikindi gihe, kubera ibyaha aregwa na Amerika, Ngombwa ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa imyaka 30, gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’Amadolari ($1,000,000) y’amande, gutanga amadolari 400 y’igarama, no gufungishwa ijisho imyaka 12.

Ngombwa kandi afite urundi rubanza rumutegereje aregwamo n’urukiko rwo mu gace ka Linn, Iowa (Linn County District Courts), kuva mu 2013 aho rumushinja gutwika urugo rwe.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Haa ntabwo bizoroha, RUKOKOMA aranze abaye RUKOKOMA!

  • Rukokoma arakomeye ndemeye. Ibaze umuntu waguhesha ubwenegihugu bwa Amerika. Mu Rda hari bangahe kuri urwo rwego?

  • Aha mbona huzuye abacongomani feke batanazi naho Congo iherereye!

  • Rukokoma burya numuntu ukomeye kwisi hose.Ndushijeho kumwemera.

    • Ngombwa ndamuzi avuka mucyahoze ari komine Gashora.
      Se umubyara yitwaga Rubayiza nyina Mukarukaka.

  • Ngombwa ndamuzi avuka mucyahoze ari komine Gashora.
    Se umubyara yitwaga Rubayiza nyina Mukarukaka.

  • Ngombwa bamwohereze mu Bugesera naba ari umwere asubire iwe i Gashora

  • ariko Ngombwa ni nterahamwe koko ubwo se abona ko yabeshya kugeza ryari?Kubohereza mu rwanda kuko rwanamusabye nibyo byari bikwiye, ariko kwica nyuma agafungwa imyaka 30, kongeraho iyo afite 56, bamuzanye se mu rwanda agahabwa icya burundu ko aricyo kimushoboye?

Comments are closed.

en_USEnglish