Digiqole ad

Kayonza: i Murama ngo Abahakoze Jenoside baridegembya muri Tanzania

 Kayonza: i Murama ngo Abahakoze Jenoside baridegembya muri Tanzania

Theoneste Bicamumpaka Umwe mubacitse ku icumu bo mucyahoze ari secteur Bisenga

Bamwe mu bacitse ku icumu bo mu murenge wa Murama mu cyahoze ari Secteur Bisenga ho mu karere ka Kayonza babwiye Umuseke ko kuba hari umubare munini w’Abatutsi bishwe batarabonerwa irengero, ngo ni  uko hari abavugwa ko bakoze Jenoside bagahungira muri Tanzania.

Theoneste Bicamumpaka Umwe mubacitse ku icumu bo mucyahoze ari secteur Bisenga
Theoneste Bicamumpaka Umwe mubacitse ku icumu bo mucyahoze ari secteur Bisenga

Theoneste Bicamumpaka umwe mu barokotse Jenoside wo muri aka gace, avuga ko muri Jenoside yari afite ubwenge kuko yari umusore w’imyaka 24.

Ahamya ko muri aka gace k’iwabo hishwe Abatutsi benshi cyane bagera muri magana, ariko ubu ngo imibiri y’abasaga 1/2 ntiraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Abatutsi bishwe mu cyahoze ari Bisenga bari bahatuye babarirwa muri 240, muri bo 56 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murama, abatarenze 50 na bo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabarondo, 20 mu Rwibutso rwa Remera, na 15 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibungo, bivuze ko abarenga 100 bitazwi aho bajugunywe kuko batigeze bashyingurwa.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka gace kandi bavuga ko bitewe n’igihe turi kujyamo cyiza, basaba ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa Akarere gukomeza kwigisha abaturage kugira ngo babashe kubohoka kuko hari byinshi bigendanye n’Abatutsi bishwe bataraboneka bashobora kuba bazi, bakabarangira aho bagiye bagwa (biciwe).

Bicamumpaka we yemeza ko bamwe na bamwe muri aka gace bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside,  kuko ngo aho bigaragarira ni uko Leta y’Ubumwe yahaye abantu imbabazi bamwe baranafunguwe bagaruka mu ngo zabo, ariko ngo nta we uravuga ngo ubwo twasabye ubuyobozi imbabazi reka tuzisabe n’abo twiciye.

Agira ati “Bafunguwe bemeye icyaha, ariko ntibigeze baza ngo begere abo biciye, byibura natwe badusabe imbabazi. Nta n’umwe turabona ubikora. Nta n’uraza muri abo ngo avuge ngo nzi aho umuvandimwe wawe twamutsinze cyangwa aho runaka yamutsinze, reka mpagaragaze kuko nemeye icyaha kandi narababariwe.”

Muri aka gace ngo bose barinangiye baraceceka bivuze ko ingengabitekerezo bakiyifitemo.

Kuba kandi uyu mubare w’abashyinguwe mu cyubahiro ukiri muto ngo hari n’abakoze Jenoside muri aka gace bahita bambukira Tanzania, amakuru bagenda bahabwa n’abatahuka bavayo.

Abarokotse bavuga ko uretse kugenda bahabwa ayo makuru gutyo, nta kindi kintu babikoraho uretse kuba bayashyikiriza ubuyobozi,

Bicamumpaka ati “Abo bari za Tanzania amakuru menshi agaragara, imiryango yabo irahari, hari myinshi yagarutse mu gihugu ni yo igenda ivuga amakuru ko Tanzania hahungiye abakoze Jenoside.”

Bavuga ko n’ubwo ubuyobozi buhabwa ayo makuru, ngo ntagikorwa, bakibaza ko byaba biterwa n’uko nabwo butajya gukura umuntu mu mahanga nta makuru afatika bufite y’ahantu ari kuko na bo aho Tanzania bari ngo nta mutima utuje bafite, bahora bimuka ku buryo ushobora gushakisha ntubabone.

Rutaremwa ni umwe mu bakoze Jenoside mu cyahoze ari Bisenga bivugwa ko yaheze Tanzania, nk’uko twabitangarijwe na Habyarimana Hassan umuyobozi w’akagali ka Nyakanazi, wari mu batarahigwaga mu gihe cya Jenoside, akaba yaragize n’uruhare mu kurokoka kwa bamwe.

Ku bw’ubunyangamugayo kandi ngo yagiriwe icyizere cyo kuyobora imyaka 12, ubu yongejwe indi itanu.

Hassan Habyarimana, Umuyobozi w'Akagari ka Nyakanazi yemeza ko Tanzania hari abakoze Jenoside i Murama
Hassan Habyarimana, Umuyobozi w’Akagari ka Nyakanazi yemeza ko Tanzania hari abakoze Jenoside i Murama

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mwakoze neza kwibuuka umu GABE Kazi GICANDA , ariko mwitegure amaku ba azagwira URwanda , uriya mwami na tangira ( napfira mu mahanga ) Ese ko Nta Ngabo afite , akaba amaze gusaza , n iki kibura ngo : atahuke ? Ku dacyura umwami , n ugutesha agaciro u Rwanda , ni no gupfobya Genocide yakorewe abatutsi

  • Hassan Habyara , n igicuku , ibyo avuga ntabizi , ara korera Inda mbi ye .

  • nimbamubazisemwazabafashe mujya iburayi tanzanie niyoyabananiye ntabapfira gushira humura

  • Nonese hasani ko yarahari niyerekane aho Bahambwe? Nataherekana nawe ashinjwe ingengas?

Comments are closed.

en_USEnglish