Digiqole ad

Ruhango: Hashyinguwe imibiri 568 yabonetse muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside

 Ruhango: Hashyinguwe imibiri 568 yabonetse muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside

Imibiri isaga 560 ni yo yashyinguwe

Mu Karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Komine Ntongwe kuri iki cyumweru hashyinguwe imibiri y’abishwe muri Jenoside igera kuri 568 yabonetse muri iki gihe cyo kwibuka.

Imibiri isaga 560 ni yo yashyinguwe
Imibiri isaga 560 ni yo yashyinguwe

Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye harimo Perezida w’Inteko inshinga mategeko, Mme Mukabalisa Donathile ndetse na Mininisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Habanje ijoro ry’icyunamo, mu buhamya butandukanye bwahatangiwe bw’abaharokokeye bagarutse ku kuntu bishwe babanje gushinyagurirwa n’impuzi z’Abarundi zari zarahungiye muri iyi komine.

Abarundi ngo bicaga abantu bamara kubica bakabakuramo imitima bakayokereza muri Centre y’aho i Kinazi.

Samuel Dusengiyumva warokokeye i Kinazi yagarutse ku nzira y’umusaraba abantu baho banyuzemo muri Jenoside aho yavuze ko Bourgmestre Kagabo Charles ndetse n’uwari Perezida wa C.D.R witwa Nsabimana Jacques wacukuje icyobo cyajugunywagamo abantu bamaze kwicwa.

Umuyobozi w’AMAYAGA GENOCIDE SURVIVORS FOUNDATION (A.S.R), Rusagara Alex we yasabye inzego zinyuranye  gukurikirana abantu bakoze Jenoside bakatiwe n’inkiko gacaca ntibakore ibihano.

Ati “Dufite amakuru ko bajya bitwikira ijoro bakagaruka mu miryango yabo.”

Yanasabye ko babatera inkunga bagasana uru rwibutso kuko mu gihe cy’imvura amazi ava munsi  kubera imiterere yaho maze hakangirika.

Umushyitsi mukuru bitoroheye kuvuga kubera ubuhamya butandukanye yaramaze kumva, mu kiniga kinshi yiseguye ku bantu ababwira ko na we ari umuntu bamwihanganira.

Perezida w’Inteko Umutwe w’Abadepite yasabye abantu bazi ahantu haba hariciwe abantu ko batanga amakuru yaho bari bagashyingurwa mu cyubahiro bakaruhura imitima ya benshi, abantu babo bagashyingurwa.

Yasabye abagize uruhare muri Jenoside gusaba imbabazi abo biciye kuko bo bazibahaye batanazibasabye.

Ku kibazo cyo gusana urwibutso yavuze ko yavuganye na Mayor amubwira ko bamaze gushyira iyo gahunda mu ngengo y’imari rukazasanwa neza ku buryo rutazongera kwangarika.

Naho ku kibazo cyo gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda, uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihe bigoye kuko umubano w’ibihugu byombi muri iyi minsi utameze neza, ariko yavuze ko icyaha cya Jenoside kidasaza ko kandi yizeye ko abayobozi nibahinduka n’ubundi bakurikiranwa.

Aha i Kinazi hashyinguwe imibiri irenga 60 686. Akarere ka Ruhango gafite inzibutso zigera kuri zirindwi, urwibutso rwa Kinazi ni rwo rurimo abantu benshi, ni na rwo ruri ku rwego rw’Akarere.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite Hon Mukabalisa ashyira indabo ku mva z'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon Mukabalisa ashyira indabo ku mva z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwibutso rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri myinshi y'abishwe muri Jenoside
Urwibutso rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne na we yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne na we yitabiriye uyu muhango
Hon Ntawukuliryayo Jean Damascene na we yitabiriye uyu muhango
Hon Ntawukuliryayo Jean Damascene na we yitabiriye uyu muhango
Mayor wa Ruhango na Hon Mukabalisa Perezida w'Inteko Umutwe w'Abadepite
Mayor wa Ruhango na Hon Mukabalisa Perezida w’Inteko Umutwe w’Abadepite
Aha i Kinazi ngo Abarundi bishe abantu benshi cyane
Aha i Kinazi ngo Abarundi bishe abantu benshi cyane
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi n'ubwo haguye imvura nyinshi
Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi n’ubwo haguye imvura nyinshi

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

en_USEnglish