Digiqole ad

Kirehe: Abakozi ba Radio Izuba baremeye incike ya Jenoside inka

 Kirehe: Abakozi ba Radio Izuba baremeye incike ya Jenoside inka

Mukarwego yishimiye iyi nka yahawe

Kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, Abanyamakuru n’abandi bakozi bose ba Radio Izuba basuye umukecuru warokotse Jenoside witwa Mukarwego Agnes utuye mu mudugudu wa Idagaza, akagali ka Murehe mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, bamuha inka y’inzungu n’ubundi bufasha butandukanye.

Mukarwego yishimiye iyi nka yahawe
Mukarwego yishimiye iyi nka yahawe

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara bwatangaje ko bwishimiye iki gikorwa ngo kuko kigabanyije umubare w’urutonde rw’abatishoboye muri uyu murenge.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi, abanyamakuru n’abandi bakozi bose ba Radio Izuba ikorera mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kikaba ari igikorwa bakora buri mwaka aho bifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi banafasha abayirokotse batishoboye.

Kuri iyi nshuro bafashije umukecuru w’incike w’imyaka 56 y’amavuko witwa Mukarwego Agnes, aho nyuma yo kwakira inkunga yahawe yavuze ko iyo nka izamufasha kwikura mu bukene.

Mukarwego ati “Nishimiye iyi nka mpawe, ni ikimenyetso ko nanjye mfite abanzirikana. Ubu ngiye kujya nywa amata mbeho neza, ndetse nzajya nkamira n’abaturanyi, ni ukuri nshimiye aba  banyamakuru bantekereje.”

Umuyobozi wa Radio Izuba Richard Dan Iraguha we yavuze ko n’ubwo bakora itangazamakuru ubusanzwe ari Abanyarwanda ngo bagomba gutanga uruhare rwabo mu kubaka igihugu n’ingufu bwite.

Iraguha ati “Mbere yo kuba abanyamakuru turi Abanyarwanda niyo mpamvu tugomba gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu, si ubwa mbere kandi si n’ubwa nyuma uyu mukecuru kimwe n’abandi bose batishoboye tuzagerageza mu ngufu zacu tujye tubafasha tunazirikana ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, IBUKA mu murenge wa Gahara, Habiyakare Barthazar we yavuze ko basanzwe bazi neza ko uyu mukecuru akennye na we akaba yishimiye ko Radio Izuba yamutekerejeho.

Kanyamacumbi Tharcisse ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge wa Gahara yabwiye Umuseke ko bashima kuba u Rwanda rusigaye rufite itangazamakuru ryubaka ugereranyije n’iryabayeho mbere ya Jenoside.

Kanyamacumbi ati ‘Turashima kuba dufite itangazamakuru ryubaka ritameze nk’iryashenye igihugu, ibi birerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka kuba abanyamakuru baza gufasha uwacitse ku icumu.”

Uyu mukecuru Mukarwego wahawe inka, ni incike aba wenyine mu nzu na yo itagira sima, afite umwana wamugaye uba i Gatagara mu kigo cy’abafite ubumuga, ikindi ngo yaryaga bimugoye, bikaba bigaragara ko agikeneye ubufasha butandukanye.

Arimo kwereka umuyobozi wa Radio Izuba inzu atuyemo itameze neza
Arimo kwereka umuyobozi wa Radio Izuba inzu atuyemo itameze neza
Umuyobozi wa Radio Izuba Richar Dan Iraguha yavuze ko igikorwa nk'iki kizahoraho
Umuyobozi wa Radio Izuba Richar Dan Iraguha yavuze ko igikorwa nk’iki kizahoraho
Abaturage batandukanye n'abayobozi bari baje kwifatanya n'aba banyamakuru
Abaturage batandukanye n’abayobozi bari baje kwifatanya n’aba banyamakuru

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish