Tags : Jenoside yakorewe Abatutsi

Rwamagana: Hashyinguwe imibiri 5 y’abishwe muri Jenoside

Mu karere Ka Rwamagana mu murenge wa Gishari none hashyinguwe IMIBIRI itanu y’abishwe muri JENOSIDE. Babiri bashyinguwe ntihamenyekanye imiryango yabo, iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwobutso  rwa Jenoside rwa RUHUNDA. Uru rwibutso rwa RUHINDA  rushyinguwemo abarenga  5 819. Uwavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguwe aho, MUJYAMBERE LOUIS DE MONTFORT yagarutse ku nzira y’umusarabai Abatutsi […]Irambuye

Breaking News: Mugesera ahamijwe ibyaha bitatu ahanishwa gufungwa BURUNDU

*Icyaha cyo kuba icyitso gishingiye ku cyaha cyo gushishikariza mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora icyaha cya Jenoside, *Icyaha cyo gutoteza nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, *Icyaha cyo kubiba urwango mu baturage ashingiye ku moko. *Icyaha cyo gucura no gutegura umugambi wa jenoside n’Icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, ntibyamuhamye. Mu rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwari […]Irambuye

Abarokotse mu kagari ka Murundi ntibazi irengero ry’inkunga bagenewe muri

*Iyi nkunga yanyerejwe ni iyatanzwe hibukwa ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, *Umuyobozi arahakana ibyo ashinjwa. Abarokotse Jenoside mu kagali ka Murundi mu murenge wa Murundi barashinja ubuyobozi bw’akagali kabo kunyereza amafaranga yagombaga gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Aya mafaranga n’inkunga yakusanyijwe n’abaturage mu mwaka ushize mu cyunamo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye

Abiciwe Kicukiro bababwiraga ko bagiye kubajugunya mu yindi myanda

Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kicukiro wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro ku itariki 11 Mata 1994 banyuzemo. Ubwo bashorerwaga berekezwa i Nyanza ya Kicukira, ahamenwagwa imyanda, ngo babwirwaga ko bagiye kujugunywa aho indi myanda iri. Uru rugendo rwari rwitabiriwe n’Abanyarwanda […]Irambuye

Rusizi/Nyamasheke: Abaturage bavuga iki ku bumwe n’ubwiyunge?

Abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bamwe bafite imiryango yayigizemo uruhare, imibanire yabo imeze neza ubu mu gihe byari bikomeye mbere y’umwaka wa 2003. Nkusi Gregoire w’imyaka 64, utuye mu kagali ka Cyangugu umurenge wa Kamembe avuga ko nyuma yo kwicirwa abavandimwe be […]Irambuye

Uwagerageza guhungabanya ibyo twagezeho, ntazamenya ikimukubise – Kagame

Kuri uyu mugoroba, mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku mbaga y’abitabiriye umugoroba wo kwibuka kuri stade Amahoro, yagarutse ku mateka y’u Rwanda avuga ko atagarukira ku kuba abantu barabuze ababo bakundaga, asaba Abanyarwanda kunga ubumwe bakagera ku iterambere, ariko yongeye guha gasopo buri wese ufite ibitekerezo byo gusenya ibyagezweho, Ati “Baratinze ngo baduhe uburyo […]Irambuye

Congo-Brazzaville: Bwa mbere habereye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside

Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo (Brazzaville) kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2016, yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu. Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, Abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda bahaba. Ambaderi w’u Rwanda Dr Jean Baptiste […]Irambuye

Umuhango wa tariki 07 Mata kuri stade Amahoro, imyiteguro ku

Umunyamakuru w’Umuseke yabashije gukurikirana imyiteguro y’umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi uzaba tariki 7 Mata kuri stade Amahoro ku rwego rw’igihugu. Biragaragara ko uzaba ari umunsi ukomeye. Imyiteguro iri ku musozo. Stade Amahoro nyuma y’igihe kirenga ukwezi ifunze, yakorewe imirimo y’amasuku no guhindura uduce tumwe na tumwe twayo, nk’ibyicaro by’icyubahiro […]Irambuye

ADEPR mu kubaka inzu 355 zigenewe Abarokotse Jenoside

Ejo kuwa kabiri tariki 11 Werurwe, Itorero rya ADEPR ryashyikirije Akarere ka Nyagatare inzu 13 zubakiwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abatishoboye, zifite agaciro ka Miliyoni 45. Iri torero kandi ryaboneyeho no gutangaza ko ririmo kubaka inzu 355 hirya no hino mu gihugu zizahabwa Abarokotse Jenoside batishoboye. Iki gikorwa cyishimiwe na benshi cyabereye mu muhango […]Irambuye

en_USEnglish