Past. Rutayisire yamaganye ababyeyi bitambika mu rukundo rw’abana ngo ntibahuje ubwoko
Kigali- Mu giterane, gihuza abanyamadini batandukanye mu matorero biyemeje gusengera igihugu Rev Past. Antoine Rutayisire yamaganye ababyeyi bitambika mu rukundo rw’abana bashaka kubana ngo kuko badahuje ubwoko, avuga ko umuzi w’amacakubiri ukwiye kurandurwa kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare rukomeye.
Igiterane cyabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura kiswe ISANAMITIMA, cyateguwe n’abantu batandukanye b’abanyamasengesho basengera igihugu mu matorero atandukanye bahuriye mu matsinda agera kuri 13 arimo bamwe mu ba Pasitori bazwi mu Rwanda nka Apotre Josuwa Masasu, Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire, Pasitori Liliose Tayi n’abandi.
Kuri uyu wa kane nimugoroba Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire ubwo yigishaga muri icyo giterane ku nsanyamamatsiko y’Isanamitima yabanje kugaruka cyane ku magambo ari mu gitabo cy’Imigani 4:23.
Yavuze ko abantu bakwiriye kurinda imitima yabo kuko ari ho “IBY’UBUGINGO BYOSE BIKOMOKA”.
Yakomeje asaba ababyeyi kwigisha abana imigirire myiza, kandi asaba ko bitewe n’amateka igihugu cy’u Rwanda cyagize, nta mubyeyi ukwiye kwitambika mu gihe umwana yikundaniye n’undi, ngo bababuze kubera ikibazo cy’amoko.
Yavuze ko hari ubwo ababyeyi bivanga mu rukundo rw’abo bana, bakabashyiramo amateka bo banyuzemo bakabumvisha ko umwana adakwiye gushyingirwa kwa runaka kuko badahuje ubwoko.
Yagize ati “Ingo zisenyuka muri iki gihe, ntizisenywa n’ubwoko umuntu arimo. Urugo rudasenyuka ni urugo rwubakiye ku Uwiteka, ni rwo rudapfa gusenyuka.”
Dr Rutayisere yavuze ko umuzi w’amacakubiri ugomba kurandurwa kandi ngo abagomba kubigiramo uruhare ni ababyeyi baha abana indero izira amacakubiri.
NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ababyeyi banga ko abana babo bashyingiranwa n’abo badahuje ubwoko bagomba gufatirwa ibihano ku buryo bw’intangarugero, kuko iyo migirire yabo yimakaza amacakubiri hagati y’abana b’u Rwanda. Iyo migirire y’ayo babyeyi birunvikana ko isubiza inyuma kandi ibangamira imbaraga zose zishyirwa muri gahunda zigamije ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Biratangaje cyane kandi birababaje kubona ko abatutsi bamwe muri iki gihe batemera gushyingira mu miryango y’abahutu, kimwe n’uko abahutu bamwe batemera gushyingira mu miryango y’abatutsi.
N’ubwo mu irangamuntu ikibazo cy’ubwoko kitarangwamo, ariko usanga hano mu Rwanda bamwe bakubwira bati hariya ni mu bahutu ntabwo twashyingirayo, abandi bati hariya ni mu batutsi ntitwashyingirayo, ese ubwo babimenya bate?? Ibi bivuze ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda nubwo kitavugwa ku munwa ariko mu mitima y’abantu kirimo. Kukirwanya rero birumvikana ko ari urugendo rurerure twese tugomba gufatanya.
Uzambalize uwazanye gahunda ya Ndumunyarwanda aho basaba abana gusabaimbabazi kucyaha batakoze.
Murakaza neza mu Rwanda, ngo uriya afite ibizuru ngo uriya ninterahamwe..ngaho ra.
Reverend pasteur, nutareka gukomeza kwigisha abantu kureka ivangura, cyane cyane mu guhana abageni hagati y’abahutu n’abatutsi, hari abanyabubasha badashaka kubyumva bazagukuraho amaboko. Ubwo rero ni uguhitamo hagati y’ibintu bibiri: Kubireka ukiberaho neza mu mwanya w’itorero urimo, yenda mu myaka iri imbere ukazaba na Bishop, cyangwa gukomeza guhanura bikazakugendekera uko byagendekeraga abandi bahanuzi. Umukuru muri bo ni Yezu kandi uko bamugenje nawe urabizi.
Sha societe-nyarwanda murayicanga umuntu akabura icyo atora n’icyo areka pe ! Ejo hashize i Murambi Leta (mu ijwi ry’uhagarirye CNLG) yarimo itwigisha uburyo Gitera, Kayibanda na Habyarimana (ushatse wongereho na Sindikubwabo) bigishije abahutu kwanga abatutsi, aribyo byaje kuvamo jenoside (1958~1994). None wowe pasteri uyu munsi urimo kutwigisha ko ngo abatutsi n’abahutu ngo bagomba gushyingirana.
None se baretse kwangana ? Ni hehe kandi ryari, byemejwe ko aba bantu Leta ivuga bigishijwe kwanga abatutsi, urwo rwango baruretse, rwabashizemo cg ko batakiriho ? Ikindi kuki unyuranya na Leta mu mvugo, niba koko gushyingirana ari ikibazo cg umuti, kuki Leta itari yakivugaho mu ruhame cg ngo igishyire mu mategeko yayo ?
Ese ubundi abo bantu uvuga bo mu moko yombi bifuza bashyingiranwa bikanga bangana iki, ko ushobora no gusanga nta n’abahari cg ari mbarwa ? Rwose muraducanga mukabya.
Kuva 1958-1994 na mbere yaho abanyarwanda abahutu n’abatutsi barashyigiranye.Kandi benshi barabyirutse baracyariho, niba bitakiriho nukuvugako leta ifite politiki ivangura kuko iki kibazo nticyagombye kubaho nyuma yimyaka irenga 20.
Pasteri akoze neza umurimo we wo kwigisha uko Imana yabimutumye. Abadashaka kumwumva ubwo nibiyemeze kwirahuriraho amakara, ibyo birabareba.
Pasteur ni intumwa y amahoro koko, si intumwa y amacakubiri.Kuki abantu badakura ikiza muri message? Ese ubundi abandi ba pasteurs bigisha iki baciye ku kibazo cy amoko n ukuntu cyagoretse imbaga! Kandi famille niryo pfundo ry icyo kibazo.Imbuto ubiba muri famille yawe, ibiganiro ugirana n abana bawe nibyo bizagira ingaruka z ejo hazaza.Njye mbona dukeneye aba pasteur nk aba badaca kubibazo.Usibye n ababyeyi, n imibanire y abadahuje ubwoko igomba kwigishwaho cyane kuko nabo bagirana utubazo tutari duke malgré ko baba barakundanye.
Miranda, Pasteur ibyo avuga arabizi, kuko abenshi bashaka kurushinga iyo ari abakristu beza, bakunze kubibwira Pasteur wabo cyangwa Padiri mbere yo kubimenyesha ababyeyi. Nyuma rero umwe muri bo akagaruka kumubwira ati ya gahunda ntikibaye, famille y’umusore cyangwa y’umukobwa yabyanze, n’inyigisho mwari mwaratugeneye nimuzihagarike. Ngayo nguko.
Uyu Pasteri urabonako nawe avanze.
Havanze wowe sha.
Kwigisha no kubwiriza ni Impano, gusobanura no gusobanukirwa ni ubumenyi.Ikibazo cy amoko ni Imana izakirangiriza izayikurira mu mitima y abanyarwanda! Benshi barabyigisha ariko umubwiye ngo ashake cg ashyingire uwo badahuje ubwoko nubwo ari Imana yaba ivuze yabanza kureba imirari no kwoyiriza iminsi 40!!Imana idutabare
Ese ababyeyi bahurira he n’ugushyingirwa kw’ababo? Ariko kubera ko ugushyingirwa kuba mu rwego rw’ubucuti hagati y’abantu 2, ababyeyi bararengana. Mwebwe abanyu muracyabahitiramo abo bashyingiranwa? Ibyo ntibiheruka pastor aravanga ibyahise n’iby’ub
@Kageyo na Ihorere Rwanda
Pastor yaba avanze yaba atavanze. Mumenye ko ari Umunyarwanda kandi nicyo gikuru. Usibye ko nta na rimwe Abanyarwanda batashyingiranywe baturuka mu batutsi no mubahutu. Uvuga ngo byatangiye 1958 sinzi aho abikura. Byatangiye cyera juva ayo moko yombi yatura mu rwa Gasabo. Gusa ahubwo umwana ukomoka ku mugabo w’umututsi nyina ari umuhutukazi yitwaga Umututsi cg umwana ukomoka ku mugabo w’umuhutu nyina ari umututsikazi akitwa umuhutu kuko umuco wacu, umugabo niwe utanga ubwoko.
Ibindi mujyamo sinzi ibyi aribyo. Ngo aravanze ntamvange muge musobanura mukurikihe umuco niva mushaka kugumana ayo moko ariko nayo mumenye uko ateye. Mwe kuyobya abanyrwanda
Ibyo pasteur avuga nibyo.iyaba ababyeyi bari bazi ko twese dukomoka kuri Data wa twese uri mu ijuru ntibabuza abana gushyingiranwa kd bose bakomoka hamwe.hari uwari wasoma amoko muri bibiliya cg colan?nuko rero ntayabaho ari ibihimbano by abantu. Kd ndababwiza ukuri ko umuntu ugendera mumoko atakwinjira mubwami bw ijuru keretse ahindutse kuko ntiyabona umwanya mu ijuru.abazabayo bazaba bahuje ntavangura iryo ariryo ryose
Paul ati:Ariko twebweho turi ubwoko bwatoranijwe ishyanga ryera abantu Imana yaronse ngo twamamaze ishimwe ry’iyaduhamagaye. Mwese mbifurije kuba mu bwoko bwatoranijwe mu gihe tukiri muri Iy’Isi y’icumbi dutegereje gutaha iwacu hatazaba amoko. Ubu turi uko tutahisemo reka duhitemo uko tuzaba.
Comments are closed.