Tags : IBUKA

ICTR yagabanyirije igihano Nyiramasuhuko n’umuhungu we bakatirwa imyaka 47

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukuboza, Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagabanyirije igihano uwahoze ari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Pauline Nyiramasuhuko, umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali, Elie Ndayambaje wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Muganza bari bakatiwe igifungo cya burundu rubahanisha igifungo cy’imyaka 47. “Urukiko kandi rwategetse ko Joseph Kanyabashi na Sylvain […]Irambuye

Humviswe abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa wajuririye igihano cya

Mu iburanisha rya none mu rubanza ruregwamo Twahirwa Francois ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu yahoze ari Komine Sake muri Perefegitura ya Kibungo (ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma), hibanzwe ku kumva uruhande rw’abaregera indishyi. Twahirwa Francois yari yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Kibungo igihano cy’URUPFU […]Irambuye

UN ikwiye guhwitura ibihugu bitita ku gufata abakekwaho Jenoside –

Mu gihe Isi yitegura umunsi Mpuzamahanga guha agaciro abazize icyaha cya Jenoside no kwirinda ko icyo cyaha cyakongera kuba uzaba ku itariki 09 Ukuboza, umuryango ‘Ibuka’ uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda usanga umunsi nk’uyu ukwiye kwibutsa amahanga inshingano mu kurwanya Jenoside, kandi ibihugu bitagaragaza ubushake mu gufata abakekwaho icyo cyaha bigahwiturwa. Ahishakiye […]Irambuye

Hari abateguye Jenoside bafashwe nk’ibyana by’ingagi nyamara abayirokotse babara ubukeye-

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston mucyo yita iyobera ry’umuryango w’Abibumbye, asanga haratekerejwe uruhande rumwe mu gishyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, kuko batatekereje ku ndishyi n’imibereho by’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro na Minisitiri Busingye Johnston, yatubwiye ko mu myubakire y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) […]Irambuye

Urubanza rwa Mugesera ‘rwapfundikiwe’, ruzasomwa mu kwa 4/2016

*Me Rudakemwa yongeye kubura mu iburanisha; *Urukiko rwanzuye ko Urubanza rukomeza; *Mugesera yakomeje gutsimbarara ko ataburana atunganiwe; *Urukiko rwahise rwanzura ko Urubanza rupfundikiwe, rugena itariki y’isomwa ry’urubanza muri 2016. Mu rubanza rumaze imyaka itatu ruregwamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda; […]Irambuye

Kamonyi: Inzu y’amateka ya Jenoside  yeguriwe Akarere

*Iyi nzu yubatswe hashize imyaka 8, kugira ngo ibike amateka ajyanye na Jenoside ntibyakozwe *Yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 300, ubu hazatangwa andi yo kuyisana, *Abaturage bavuga ko batanze amafoto y’ababo bazize Jenoside n’uyu munsi ntibazi aho ari, *Min.Uwacu avuga ko kudakoresha iyi nzu yatwaye akayabo ari ugupfusha ubusa Mu biganiro byahuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne […]Irambuye

UBUHAMYA: Se yahaye Murokore Frw 30 000 ngo amuhe amazi

Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, ababuze ababo baracyabibuka nk’aho byabaye ejo. Mediatrice kimwe na bamwe mu barokotse babuze ababo kugeza n’ubu ntibazi aho ababo bishwe bajugunywe. Ni agahinda gakomeye, nka Mediatrice yibaza impamvu yarokotse, gusa uwamusubije mu muhango wo kwibuka barimo, yamubwiye ko yasigaye ngo azatange […]Irambuye

Amafoto: Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa ahatazwi

Iki gikorwa cyakoze n’abanyamuryango b’IMENA ndetse n’inshuti zabo zabaherekeje, bwa mbere hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa ahantu hatazwi na n’ubu. Uyu muhango watangijwe n’igitambo cya misi, aho Imena zashimiwe iki gikorwa zisabwa kwera imbuto. Amagambo menshi yavuzwe yibanze ku gukomeza aba basigaye bonyine, ndetse no gukangurira n’abandi bari muri icyo cyiciro kwiyandikisha bakamenyekana, ibi […]Irambuye

Bwa mbere Imena zibutse Abatutsi bishwe bajugunywa ahatazwi

Umuryango w’abarokotse Jenoside basigaye ari umwe iwabo, IMENA, bwa mbere bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe bakajugunywa ahantu hatazwi, ibi bakoze ngo ni igikorwa cy’ubutwari kigomba gushyigikirwa kikazahora kiba buri mwaka. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu, utangizwa n’igitambo cya misa cyabereye mu Kigo cya St Paul mu mujyi wa Kigali, nyuma hakurikiraho urugendo […]Irambuye

Abagenwe kuzunganira Mbarushimana bifuje kubanza kumenya ayo bazahembwa

Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside; kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena yongeye gutaha ataburanishijwe kuko abavoka bagenwe ko bazamwunganira bataragira icyo babitangazaho gusa ngo baherutse kwandikira Urugaga rw’Abavoka basobanuza ibirebana n’uburyo bazahembwa ndetse n’umushara bazajya bahembwa uko ungana. Ni ku nshuro ya gatatu uyu mugabo agezwa mu rukiko agataha ataburanye biturutse […]Irambuye

en_USEnglish