Digiqole ad

UN ikwiye guhwitura ibihugu bitita ku gufata abakekwaho Jenoside – IBUKA

 UN ikwiye guhwitura ibihugu bitita ku gufata abakekwaho Jenoside – IBUKA

Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Bizimana.

Mu gihe Isi yitegura umunsi Mpuzamahanga guha agaciro abazize icyaha cya Jenoside no kwirinda ko icyo cyaha cyakongera kuba uzaba ku itariki 09 Ukuboza, umuryango ‘Ibuka’ uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda usanga umunsi nk’uyu ukwiye kwibutsa amahanga inshingano mu kurwanya Jenoside, kandi ibihugu bitagaragaza ubushake mu gufata abakekwaho icyo cyaha bigahwiturwa.

Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Bizimana.
Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Bizimana.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka-Rwanda asanga mu gihe hazirikanwa umunsi nk’uwo, Umuryango mpuzamahanga wagahuje imbaraga ugafatanya mu gushakisha no guta muri yombi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batarafatwa kuko ngo Umuryango mpuzamahanga ubishyizemo imbaraga bafatwa.

Ahishakiye kandi avuga ko hagomba kubaho kurwanya byeruye abapfobya Jenoside ku buryo buhuriweho n’Umuryango mpuzamahanga wose.

Ati “Nk’imyanzuro bafata ijenjetse kuri FDLR, nabyo tubona atari uguha uburemere bukwiriye icyaha cya Jenoside. Uyu munsi nk’uyu umuryango mpuzamahanga, bakwiye kuwukuramo isomo ryo kujya bakumira ibyaha mbere, ingabo zabo ntizijye zimera nk’indorerezi aho ziri ibyaha bigakorwa zireba zikazatanga raporo gusa.”

Kuri uwo munsi ngo IBUKA izasaba Umuryango mpuzamahanga gukomeza kubaka umuco wo kwibuka, kuko ngo birimo imbaraga zo gukumira icyaha ahantu aho ariho hose cyaba gitutumba.

Ahishakiye ati “Ibihugu byagombye kubaka ubumwe hagati yabyo hagamijwe kurwanya ikintu icyo aricyo cyose cyatwara ubuzima bw’abantu, ndetse mu gihe bibaye hakabaho ubutabera kuko ari ngombwa kubakorewe icyaha, ibihugu bikireba ku ruhande bitaragira ubushake bwo guta muri yombi abakoze ibyaha biremereye nk’icya Jenoside bigahwiturwa.”

IBUKA ngo ishima uburyo Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abayirokotse nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Ahishakiye Naphtal yabitangarije Umuseke.

Ati “Mu Rwanda bahabwa icyubahiro uko bikwiye, Kwibuka bikorwa uko bikwiye, kandi umwaka ku wundi bigenda birushaho kunozwa no kuba byiza kurushaho. Kwibuka tubibona mu buryo bwo kuzirikana abazize Jenoside, kubaka inzibutso n’ubutabera hagahanwa abayikoze.”

Ahishakiye kandi avuga n’abayirokotse bahabwa agaciro, binyuze mu gufasha abana bayirokotse kwiga, abadafite icumbi bakaribona, hakubakwa inzego z’ubuzima ku buryo abahuye n’ikibazo cy’ihungabana bafashwa.

Ati “Ibyo bitwereka ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bihabwa agaciro gakomeye na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Naho, ku rwego mpuzamahanga, Ahishakiye Naphtal asanga nubwo Umuryango Mpuzamahanga wemeye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hirya no hino ibihugu bikaba biyibuka; Ngo wanatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside, ndetse na nyuma yayo.

Ati “Urebye uburyo umuryango mpuzamahanga wavuniye agate mu matwi nyuma ya Jenoside, mu rwego rwoguhangana n’ingaruka zayo kubayirokotse, nta kigaragara uyu munsi cyakozwe n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo bahangane n’ingaruka kubarokotse Jenoside.”

 

Uko uyu munsi mpuzamahanga wagiyeho

Muri Nzeri 2015, Inama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yemeje iyo tariki ko Tariki 09 Ukuboza buri mwaka hajya hizihizwa “Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka no guha agaciro abazize icyaha cya Jenoside, ndetse no kwirinda ko icyo cyaha cyaba. Uyu munsi wahujwe n’isabukuru y’isinywa ry’amasezerano mpuzamahanga yo kuwa 09 Ukuboza 1948, ahana icyaha cya Jenoside “Genocide Convention”.

Uyu munsi washyizweho kugira ngo Isi ijye yongera izirikane ku masezerano mpuzamahanga ahana icyaha cya Jenoside, uruhare rwayo mu kurwanya icyo cyaha; Ndetse no kwibuka no guha icyubahiro abazize icyo cyaha.

Mu Rwanda, uyu munsi ngo uzizihirizwa ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi, ukaba warateguwe n’ikigo gishinzwe kwita kuri ruriya rwibutso ‘Aegis Trust’ na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLD)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Aha !!! UN ntiyabishobora ariko Imana Izi byose kandi Irahari bose ibahana amarira y’imfubyi agera ku Mana

  • Uwahanuye indege ya habyarimana nawe azakurikiranywe .

    • kagame

Comments are closed.

en_USEnglish