Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015, Urubyiruko rusaga 150 rwo mu ishuri rikuru ry’I Gitwe-ISPG, rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu Karere ka Nyamagabe, aba banyeshuri bashenguwe n’ubugome abicanyi bakoreshe mu kwica Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane isaga 50 000, abishwe bakomokaga mu cyahoze ari Komini Gikongoro […]Irambuye
Tags : IBUKA
Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku wa gatanu, abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kibungo (INATEK) bibumbiye mu muryango wa AERG batanze amabati n’ibiribwa ku miryango itishoboye ibiri ituriye hafi y’aho biga. Ubuyobozi bwa AERG INATEK buvuga ko ibikorwa byabo bitarangiriye aho ngo kuko bamaze kwiyubaka aho bigejeje bagomba […]Irambuye
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu karere ka Muhanga, bahawe inkunga ya miliyoni irenga y’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba agamije kubereka ko bifatanyije na bo mu gahinda batewe n’ingaruka za jenoside. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatandatu abahoze bikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi 500 barenga biciwe ku rusengero rw’ADEPR i Nyabisindu, Pasiteri Sibomana Jean Umuvugizi w’iri torero ku rwego rw’igihugu, yasabye imbabazi abarokotse n’Abanyarwanda muri rusange kubera uruhare bamwe mu bayobozi b’iri torero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye, Pasiteri Sibomana Jean yagarutse ku ruhare […]Irambuye
Umurenge wa Mata na Ruramba, ahari muri Komini Rwamiko ku wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi ni bwo bibutse inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwubatswe mu murenge wa Mata. Ahari Komine Rwamiko muri Perefegitura ya Gikongoro, ni ho ubwicanyi bwatangiriye mu karere ka Nyaruguru. […]Irambuye
Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikigega gishinzwe gutanga ingwate ku mishinga iciriritse (Business Development Fund, BDF) ubwo cyakoraga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 ku rwibutso rwa Ntarama, mu karere ka Bugesera, baremeye abacitse ku icumu 22, babaha amatungo magufi kugira ngo akomeze kubafasha kwiyubaka. Abakozi […]Irambuye
Ubwo Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu wari watumiwe muri uyu muhango, yarijijwe n’amahano yumvise muri Jenoside yakorewe Abatusi, asaba abaturage b’igihugu cye kunga ubumwe nk’uko mu Rwanda byakozwe nyuma ya 1994. Dr Abdramane Sylla yasutse amarira yibutse inshuti ye biganye […]Irambuye
“Igihe yavugiye ko nari ndi mu nama yo ku Muhororo nari ndi muri USA”; “Ibyo yavuze kuri Mugesera binyuranye n’ukuri”; “Ni ukugira ngo Abatutsi banyange ariko Abatutsi bazi ubwenge ntabwo banyanga”. Ibi byatangajwe na Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubwo yahabwaga umwanya n’Urukiko Rukuru ngo avuge ku batangabuhamya […]Irambuye
Ubwo imiryango ibarizwa mu muryango w’abibumbye (United Nations, UN) ikorera mu Rwanda yakoraga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa 16 Mata 2015 ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku iterambere UNDP, Ibuka yavuze ko UN yabaye indorerezi kandi kugeza na n’ubu nta […]Irambuye
Senateri Antoine Mugesera wabonye ari mukuru ibihe bikomeye u Rwanda rwagiye runyuramo, avuga ko amacakubiri yaje mu Banyarwanda ayareba azanywe n’Abazungu, ku buryo ngo abavuga ko yaje kera baba babeshya. Mu kiganiro Mugesera Antoine yatanze tariki ya 10 Mata 2015 mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ‘Camp Kigali’, yavuze […]Irambuye