Digiqole ad

UBUHAMYA: Se yahaye Murokore Frw 30 000 ngo amuhe amazi yo kunywa ahita amwica

 UBUHAMYA: Se yahaye Murokore Frw 30 000 ngo amuhe amazi yo kunywa ahita amwica

Madiatrice yarimo atanga ubuhamya ariko ntiyaburangije kubera ‘imvamutima’ n’agahinda k’ibyo yibuka

Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, ababuze ababo baracyabibuka nk’aho byabaye ejo. Mediatrice kimwe na bamwe mu barokotse babuze ababo kugeza n’ubu ntibazi aho ababo bishwe bajugunywe. Ni agahinda gakomeye, nka Mediatrice yibaza impamvu yarokotse, gusa uwamusubije mu muhango wo kwibuka barimo, yamubwiye ko yasigaye ngo azatange ubuhamye ku byo yabonye….

Mediatrice atangira kuvuga ubuhamya bwe nta kibazo yari afite, ibyo yibuka yabayemo yanabonye ni byo byamuteye amarira nyuma
Mediatrice atangira kuvuga ubuhamya bwe nta kibazo yari afite, ibyo yibuka yabayemo yanabonye ni byo byamuteye amarira nyuma

Ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2015, Umuryango witwa IMENA ugizwe n’abarokotse ari bonyine mu miryango yabo yishwe muri Jenoside ndetse benshi bakaba batazi aho babo bashyizwe, ku nshuro ya mbere nabo babibutse byumwihariko.

Mediatrice yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye…uburyo se yishwe amaze gutanga amafaranga ibihumbi mirongo itatu nibura ngo bamuhe igikombe cy’amazi ntiyicwe n’inyota.

Mediatrice akomoka muri Nyaruguru mu cyahoze ari Mubuga, yabonye n’amaso ye nyirasenge yicwa n’abana be i Kigali aho yari yaraje.

Jenoside yatangiye nyina wari utuye ku Mubuga, ahahoze ari muri Gikongoro, amaze iminsi micye abyaye. Mediatrice ngo yiteguraga kujya mu rugo guterura umwana, urugendo rwe rwahagaritswe n’ubwicanyi bwari bwatangiye.

Yemenye ko iwabo ku Mubuga bahungiye muri Kiliziya, aha ngo niho Interahamwe zabasanze zirabica bose ndetse n’urwo ruhinja rwari rumaze iminsi micye cyane ntirwagirirwa impuhwe.

Musaza we wari ingimbi we ngo yahunze yerekeza i Burundi, nawe ngo yiciwe mu nzira n’ubu ntawuzi aho yajugunywe.

Mediatrice yabwiye ko se yari yihishe ahantu, maze inyota n’inzara biramwica kuko yari ahamaze igihe niko kujya mu rugo rw’umuturanyi hafi aho witwaga Murokore.

Ageze kwa Murokore ngo yabahaye amafaranga ibihumbi mirongo itatu yari afite mu mufuka  abasaba ko nibura bamuha igikombe cy’amazi kuko yari arembejwe n’inyota.

Ngo Murokore yaramubwiye ati “Humura reka nguhe amazi kandi ntuzongera kuyakenera ukundi. “ maze ngo azana umuhoro amutemagura ijosi aramwica.

 

Mediatrice yarokotse yihishe inyuma y’urugi

Mediatrice ari i Nyamirambo kwa Nyirasenge Interahamwe zaraje, avuga ko nta gitangaza yakoze uretse kwihisha inyuma y’urugi rufunguye gusa maze ntibamubona.

Madiatrice yarimo atanga ubuhamya ariko ntiyaburangije kubera 'imvamutima' n'agahinda k'ibyo yibuka
Madiatrice yarimo atanga ubuhamya ariko ntiyaburangije kubera ‘imvamutima’ n’agahinda k’ibyo yibuka

Mediatrice avuga ko yabonye byinshi bikomeye muri Jenoside, ati “Nabonye abagore bafatwa ku ngufu abantu babasimburanwaho ku manywa, nabonye abana bicwa, (ikiniga kiramwica) ati ‘Mumbabarire simbashije kurangiza ubuhamya, ibindi nzabivuga’.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakoranywe ubukana n’ubugome by’indengakamere, abayibonye bayirokotse bafite ibisare byinshi ku mutima. Abato bayumvise cyangwa bayibwirwa uyu munsi nabo ibagiraho ingaruka kuko zageze no ku bayikoze nyuma yayo n’igihugu muri rusange.

Niyo mpamvu cyane cyane urubyiruko rutabarizwa kwamagana no kwirinda icyo aricyo cyose cyasubiza abanyarwanda mu macakubiri uyu munsi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Mana yanjye ubunyamaswa buragwira!! mwibaze kwaka amazi yo kunywa uyaguze bakakwica utayanyoye, binyibukije umwana w’umuhererezi w’iwacu umwicanyi yari arimo azengurukana yishwe n’inyota n’inzara umubyeyi umwe akagira impuhwe akamuzanira umutobe uwo mwicanyi ntatume awunywa akamwica atarasoma no kugikombe. Nyagasani inzirakarengane zishwe uzazirengere

  • imyaka makumyabiri n’umwe kuwibuka abe bishwe urwagashinyaguro ndetse atanabashije gushyingura mucyubahiro bingana nkokuba ukibabura; mushiki wacu nakomere ntariwenyine kandi aharanire kwibuka yiyubaka tugira tuti ntibizongere.

  • Bene izi articles zijye zibikwa muri archives za cnlg, n’amajwi bijyanye.

  • be strong.

  • gusa njye njya nibaza namwe nuba haricyo mubiziho munsubize , ese ubunyamaswa abanyarwanda bagira nabandi niko babugira ubwo ndavuga nkabakongomani abarundi tanzaniya zambia nahandi kuko njye sinagize amahirwe yo gusohoka murwanda ngo menye uko abandi bo mubindi bihugu bateye

    • Sha abantu bose burya nibamwe ariko batandukanwa n’umuco no gutinya kirazira, rero ibyabaye hano n’amahano ndengakamere, gusa nanjye nibajije cyane kubyabaye 1994 nubwo ntabibonye ariko abanyarwanda bicanye ntawagira abandi abagereranya nabo, kwica umuntu muhanganye ahari umuntu yagira ukundi abivuga ariko kwica uruhinja rwavutse uwo munsi??!!! yewe sinabona uko mbivuga pe

  • Komera !nturi wenyine.

  • Byarahise. Nta njye nariciwe but I have moved on.ubumwe is the only remedy to stop dwelling in the past
    Not other choice.

  • Ihangane, komera, kandi wiringire Imana

  • Mana ishobora byose databare kuko imitima yacu iraremerewe.

  • Nibyo warababaye, ariko ihangane. Uru Rwanda muri 1994 hari abatazi amashitani yari yaruteye. Ibyabaye icyo gihe birenze ukwemera kwa muntu, ariko Imana ishobora byose yashoboye kugira abo irokora.Tekereza cyane ku mpamvu Imana yatumye urokoka maze ushikame usengere iki gihugu, nizeye ko uri umukristu.

    Abanyarwanda tuzabana mu mahoro, ibyabaye ntibizasubira ukundi. Ubu muri iki gihugu hari abagabo n’abagore bambariye urugamba rwo kurwanya ikibi cyose aho cyaturuka, kandi Imana iri kumwe nabo.

  • Agahinda, agahinda, agahinda,……
    Njye njya nibaza niba hari igihe bizashira mu mitima yacu, kuko ubugome interahamwe,zicanaga iyo mbitekereje birandenga nkumva ikiniga. Hari igihe ngera ahantu nitemberera gusa nkahita mfatwa n’agahinda ntawumvugishije nta n’icyo nibutse, gusa nkareba nkatekereza ko aho hantu hashobora kuba hariciwe abatutsi muri jenocide, nkumva ngize agahinda.
    Imana niyo yabasha gukiza imitima yacu kuko yarangiritse cyaaaaneeeee

  • SHa biragoye Bavandimwe, jyewe niyo nsomye inkuru nkiyi ngiyi numva ikiniga kinyishe,Imana yonyine niyo izaduhoza amarira, ndetse Ni agahinda Ko kubura abacu twakundaga, komera muvandimwe ntabwo uri wenyine!!

Comments are closed.

en_USEnglish