Tags : IBUKA

Rubavu: Abakoze Jenoside bemeza ko itatunguranye

Nshogozabahizi Emmanuel ubwo yatangaga ubuhamya bw’ukuntu yakoze Jenoside igihe yicaga Abatutsi mu cyahoze cyitwa komini Rubavu, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka muri gereza ya Rubavu, n’abandi batanze ubuhamya basabye bagenzi babo kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ndetse bavuga ko Jenoside yateguwe bakayikora ngo nta wundi bayigerekaho. Nshogozabahizi Emmanuel, Hamisi Mirasano, Habyarimana Yousouf (bitaga […]Irambuye

Tumba College yatanze inzu ebyiri ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishuri ry’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga, ‘Tumba College of Technology’ ryamurikiye inzu ebyiri abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa cyabaye ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2015. Eng. Gatabazi Pascal yavuze ko bamaze icyumweru muri gahunda yo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside nk’uko gahunda iri mu gihugu cyose, bafatanya n’abandi Banyarwanda bose. Yagize ati “Ni inshingano zacu, kwibuka […]Irambuye

Rukumberi: Abarokotse Jenoside bemeza ko bagikorerwa itotezwa

Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda ari ngombwa ariko ngo babangamiwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babatoteza mu kubakorera ibikorwa by’urugomo. Abarokotse Jenoside b’i Rukumberi bavuga ko abantu bajya mu mirima yabo bakabatemera imyaka ndetse bakaroga n’amatungo. Ibi bintu ngo […]Irambuye

“Muri Camp Kigali hiciwe Abatutsi benshi, nta we uzi aho

Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ndetse no muri Koleji ya Siyansi na Takinoloji (CST) biri ahahoze Ishuri rya Gisirikare (ESM), uwaharokokeye yavuze ko hiciwe Abatutsi benshi ku buryo kumenya aho bajugunywe bizagorana. Iyi mihango yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 10 Mata 2015, […]Irambuye

Ubushobozi bw’Umudugudu mu gutegura kwibuka burashidikanywaho

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mata 2015 u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo hibukwa kunshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, akaba ari nabwo bwambere mu Rwanda iki gikorwa kizajya kibera ku rwego rw’umudugudu. Ubwo Umuseke wageraga hirya no hino mu midugudu ahari kubera iki gikorwa twasanze kitabiriwe n’abaturage batari […]Irambuye

37% by’abakatiwe igihano cya TIG ntibagikoze!

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza n’abagororwa (RCS) igaragaza ko mu bagororwa basaga ibihumbi 84 bakatiwe n’Inkiko Gacaca bagahanishwa gukora imirimo y’amaboko ifitiye igihugu akamaro “TIG”, abasaga ibihumbi 31 ntibigeze bitabira gukora ibihano byabo, mu gihe 1996 bacitse ibihano batabirangije. Raporo ya RCS igaragaza ko mu bagororwa 84.896 bakatiwe igihano cya TIG, abagera 53.366 aribo bagiye […]Irambuye

en_USEnglish