Digiqole ad

Humviswe abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa wajuririye igihano cya Burundu

 Humviswe abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa wajuririye igihano cya Burundu

Twahirwa Francois wigeze kuba Bourgmestre wa Sake ndetse akanakora mu Biro bya Perezida mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu iburanisha rya none mu rubanza ruregwamo Twahirwa Francois ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu yahoze ari Komine Sake muri Perefegitura ya Kibungo (ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma), hibanzwe ku kumva uruhande rw’abaregera indishyi.

Twahirwa Francois wigeze kuba Bourgmestre wa Sake ndetse akanakora mu Biro bya Perezida mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Twahirwa Francois wigeze kuba Bourgmestre wa Sake ndetse akanakora mu Biro bya Perezida mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Twahirwa Francois yari yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Kibungo igihano cy’URUPFU ariko nyuma kiza gukurwaho na Leta gisimbuzwa Burundu.

Kuri uyu wa gatanu mu Rukiko Rukuru mu rugereko rw’Ubujurire, Muhirwa ni we wari uyoboye iburanisha, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Alain Mukurarinda.

Twahirwa, uregwa yahawe umwanya asaba Urukiko ko rwakwemera ubusabe bwe rukazumva abatangabuhamya bamushinjura babiri batigeze bumvwa, avuga ko byamufasha mu rubanza.

Alain Mukurarinda yahawe ijambo, avuga ko icyifuzo cya Twahirwa urukiko rwareba ko gifite ishingiro bagatumizwa.

Ku ruhande rw’abaregera indishyi, umwunganizi wabo yavuze ko icyifuzo cya Twahirwa kigamije gutinza urubanza nkana, ngo kuko yahawe igihe gihagije cyo gushaka abatangabuhamya bamushinjura.

Inteko iburanisha urubanza, yaje gufata umwanzuro kuri icyo cyifuzo cya Twahirwa, igitesha agaciro kuko yasanze imyirondoro y’abo batangabuhamya ituzuye.

Urubanza rwahise rukomeza humvwa abaregera indishyi aho batangiye bavuga ko bakemanga ubuhamya bwatanzwe n’abashinjuye Twahirwa.

Me Kamanzi na Me Mugeni bahagarariye abaregera indishyi, bavuze ko abenshi mu bashinjuye Twahirwa ari abo mu muryango we, abandi bakaba ngo barafunganywe na we kandi bose bafungiye icyaha kimwe cya Jenoside.

Basabye urukiko ko mu gihe iburanisha ryazaba rirangiye mu mizi ubuhamya bw’abashinjuye Twahirwa bwazateshwa agaciro.

Abunganira abaregera indishyi kandi bakomeje bavuga ko ubujurire bwa Twahirwa ari ukuyobya uburari n’amatakirangoyi, ngo kuko ajurira mbere yavugaga ko hari amategeko atarubahirijwe ubwo yakatirwaga n’urukiko rukuru rwa Kibungo, nyuma aza gusa n’usubirishamo urubanza rwose, bityo ngo ni ugutinza urubanza nkana.

Perezida w’inteko iburanisha urubanza yihanangirije abaregera indishyi ko imvugo amatakirangiyi no kuyobya uburari zitemewe gukoreshwa.

Aba baregera indishyi, bakomeje basoza bavuga ko ubuhamya bw’abashinje Twahirwa aribwo bwazahabwa agaciro kandi ko bazahabwa indishyi zose basabye. Banasabye kandi ko igihano yari yakatiwe cya BURUNDU cyagumishwaho.

Twahirwa Francois yahise avuga ko indishyi uko ziri mu moko abiri, indishyi z’imitungo yangijwe n’iz’abishwe muri Jenoside mu gihe inkiko gacaca zacaga imanza ngo nta wigeze aziregera kandi bari bazi aho aherereye.

Umwunganizi wa Twahirwa mu mategeko Me Maniraguha Slyvestre yongeyeho ko izo ndishyi baregera zazishyurwa n’umukiliya we ari uko yahamwe n’ibyaha kandi urukiko rugategeka ko azitanga.

Yanasabye urukiko ko hazajyaho umuhanga mu kugena agaciro k’imitungo ubufitiye ububasha akaba ari we wemeza agaciro k’imitungo yangijwe.

Me Maniraguha yakomeje asaba ko abaregera indishyi z’impozamarira nta gipimo cy’impozamarira cyakwishyurwa umuntu ku giti cye wapfuye kibaho, ahubwo ngo urukiko ni rwo rwabigena.

Alain Mukurarinda wari uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko bazagira icyo buvuga bamaze kumva icyemezo cy’urukiko.

Indishyi zifuzwa n’abaziregeye ni Frw 144 290 000.

Twahirwa Francois wabaye umukozi mu Biro bya Perezida Habyarimana, yanabaye Bourgmestre wa Sake mu 1981-86 nyuma yo kuva kuri uwo mwanya yagiye kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Yafashwe mu 1997 ubwo yari ahungutse avuye muri muri Zaire (Congo Kinshasa), atangira kuburanishwa mu 1998 aho yaje gukatirwa igihano cy’Urupfu mu 1999.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza tariki 15/01/2016, hakaba hagiye gusuzumwa niba abatangabuhamya babiri Twahirwa yifuje ko bavuga byahabwa agaciro.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish