Bwa mbere Imena zibutse Abatutsi bishwe bajugunywa ahatazwi
Umuryango w’abarokotse Jenoside basigaye ari umwe iwabo, IMENA, bwa mbere bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe bakajugunywa ahantu hatazwi, ibi bakoze ngo ni igikorwa cy’ubutwari kigomba gushyigikirwa kikazahora kiba buri mwaka.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu, utangizwa n’igitambo cya misa cyabereye mu Kigo cya St Paul mu mujyi wa Kigali, nyuma hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rwerekezaga ku Rwibutso rukuru rwa Gisozi ari na ho havugiwe amagambo habera n’imihango yo kwibuka.
Padiri wayoboye igitambo cya Misa yavuze ko abateguye iki gikorwa bahisemo neza ngo kuko kwibuka ni ikintu gikomeye.
Yavuze ko abishwe muri Jenoside nta handi bagiye uretse kuba bari mu ijuru bakaba bari kumwe n’Imana.
Yavuze ko abasigaye bonyine bari kumwe na Yezu Christ, kandi ngo yagiye kubategurira urugendo, yabasabye kweza imitima yabo bagaharanira gukora ibyiza mu rwego rwo kusa ikivi cyari cyaratangiwe n’abantu babo bishwe.
Padiri yagize ati “Kwibuka ni ubutwari abatabikora ni ububwa. Mwahisemo neza kuko bizabafasha kurenga amateka mabi yaranze igihugu cyacu. Ba umuvandimwe wa Yezu kuko biruta byose, yagiye kugutegurira icyicaro.”
Padiri yakoresheje inyigisho zo koroherana no guha Imana umutima ngo kuko gukora icyiza ni ko guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa ahantu hatazwi.
Nyirasafari Emerence warokokeye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko iki gikorwa cyamuteye kumva aruhutse, akaba yarasigaranye na musaza we gusa.
Muzehe Nyantaba Charles w’imyaka 73 y’amavuko, akaba yemeye gukora urugendo rwo kuva St Paul yerekeza ku Gisozi n’amaguru, yavuze ko acyumva iki gikorwa kuri radio byamushimishije ahita yiyemeza kuzacyitabira.
Avuga ko murumuna we wari umwarimu, we n’umugore we n’abana bishwe muri Jenoside na n’ubu ngo ntarabona amahirwe yo kumenya aho bajugunywe.
Yagize ati “Iki gikorwa cyafasha abatoya kumenya ibyabaye.”
Fidele Nsengiyaremye umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside akaba n’umwe mu rubyiruko rwatangije uyu muryango witwa IMENA, yavuze ko ahanini wavutse bitewe n’ibibazo abasigaye bonyine babaga bisangije ku buryo guhura bakabivugana ubwabo byatumaga biyumvanamo.
Yavuze ko uyu muryango ufite intego eshatu, arizo kwibuka, gufatanya n’iterambere. Yavuze ko abantu bemeye kurera imfubyi zari zasigaye zonyine bakwiye kubishimirwa, kandi asaba ko abantu bishe muri Jenoside bakwiye kuvuga aho bajugunye imirambo y’abo bantu bataraboneka bakibukwa mu gaciro kabo.
Nsengiyaremye yanenze abantu batuzuza inshingano zabo by’umwihariko abagifasha abana batarokotse kubona ibyangombwa bitangwa n’ikigega FARG bagahabwa inkunga badakwiye, abandi bakaba bakerereza ubufasha bwagenewe abanyeshuri bugatinda kubageraho bigatuma biga nabi.
Ibyo byose yavuze ko bibasubiza inyuma, kandi ngo ni ukubura imbaraga z’ubushake.
Ruzindaza Jean umwe mu bayobozi ba Komisiyo yo kurwanya Jenoside yashimye iki gikorwa cy’Imena avuga ko ari icyo gushyigikirwa.
Yavuze ko abantu basigaye batishwe muri Jenoside kwari ukugira ngo bazabe abahamya b’ukuri ku byabaye.
Yagize ati “Buri gihe turibuka, ariko hari abihariye bishwe tutazi aho bari bagomba guhabwa wo kubibuka wihariye. Abantu bagomba kuba abahamya ba Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Amafoto/HATANGIMANA
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
8 Comments
We will never forget you.
Nubwo tutazi aho ababisha babatsinze, icyo tuzi muri ku mitima yacu.
nukuri mwarakoze Imana izabahembere ubwo butwari mwagize kdi muhora mugira igihe cyose
Jenoside ni Itsembatsemba n’itsembabwoko ryakorewe abatutsi…niba mu kinyarwanda nta zina jenoside ribamo noneho tuzage turyandika uko ryandikwa. mururwo rurimi.
Ese abandi bahasize ubuzima bitewe nizo ntambara batari abatutsi bo tubitekerezaho iki?
Tuzahora tubibuka kandi ababishe, ntacyo byabamariye usibye guta umutwe gusa!!
Abateguye iki gikorwa muri Intwari kandi tubari inyuma
Muyinga ndumva nawe hari abo abereye ijwi ariko nasobanure neza icyo ashatse kuvuga
@Liliane, Wikururira ishyano Muyinga ibyo yanditse utigijije nkana wabyumvise.
Imena mwarakoze mukomereze aho, tuzahora twibuka abatutsi n’ingabo za FPR zaguye kurugamba rwo kubohora igihugu
Comments are closed.