Digiqole ad

Hari abateguye Jenoside bafashwe nk’ibyana by’ingagi nyamara abayirokotse babara ubukeye- Min.Busingye

 Hari abateguye Jenoside bafashwe nk’ibyana by’ingagi nyamara abayirokotse babara ubukeye- Min.Busingye

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’intumwa ya Leta y’u Rwanda Busingye Johnston.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston mucyo yita iyobera ry’umuryango w’Abibumbye, asanga haratekerejwe uruhande rumwe mu gishyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, kuko batatekereje ku ndishyi n’imibereho by’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w'Ubutabera, akaba n'intumwa ya Leta y'u Rwanda Busingye Johnston.
Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’intumwa ya Leta y’u Rwanda Busingye Johnston.

Mu kiganiro na Minisitiri Busingye Johnston, yatubwiye ko mu myubakire y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ikibazo cy’indishyi kitari muri gahunda yarwo.

Intego rwahawe n’umwanzuro w’umuryango w’abibumbye warushyizeho yari “ukureba icyo umuntu aregwa, gusuzuma ibimenyetso, gusuzuma imyiregurire ye no guca urubanza” nk’uko abivuga.

Kuwa kabiri, ubwo ICTR yafungaga imiryango nyuma y’imyaka 20 nabwo Minisitiri Busingye yagarutse kuri iki kibazo, aho yavuze ko atumva impamvu mu myaka 20 urukiko rumaze no mu mavugurura yagiye arubamo hakomeje kwibagirana ikibazo cy’indishyi z’abarokotse.

Ati “…usanga umuntu wacitse ku icumu ubuzima bwe buri ku buce, bumerewe nabi cyane,…uwamuhemukiye ubuzima bwe bukaba bucungwa rwose nk’ingagi yo mu birunga, kubera ko ari mu bakoze Jenoside.”

Kubwa Busingye ngo ni amayobera kuba “umuntu yagutera icumu akagusigira ubumuga, ubuzima bwawe ntawubwitayeho numwe, buri munsi ubyuka utazi ko buri bwire ukiriho, ariko we bamufata ubuzima bwe bukaba bufite abaganga bose, ab’ibirenge, ab’amaguru, abo munda, ab’umugongo, ab’umutwe, ab’amenyo,ab’amatwi,…”

Minisitiri w’ubutabera ngo ntiyanze ko ko umuntu uri mu buroko bwa UN cyangwa ahandi acungwa cyangwa ubuzima bwe ngo bukurkiranwe, ahubwo icyo yanga ni ubwo busumbane buri mucyo yitwa “iminzani ibiri idahuye”.

Yagize ati “Bitera intimba ku mitima y’abantu intimba, bitera ikibazo kandi ntabwo bigitera urukiko gusa ahubwo bigitera Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Waricaye ucura umugambi, urategura, ushora Abanyarwanda Miliyoni mu bwicanyi bica Abanyarwanda bene wabo, baragufata barakujyana urimo uraburana (ufashwe neza),… ariko abagizweho ingaruka n’ibyo wakoze ku mpande zose, baba abo washoye mu bwicanyi, baba abarokotse uwo mugambi wawe (babayeho nabi).”

Kubwe, Minisitiri Johnston Busingye asanga asanga urukiko n’abarushyizeho bararushijwe gushyira mu gaciro n’Inkiko Gacaca zo zasabye ko nibura uwabuze imitungo ye kandi uwayangije akaba azwi agomba kuyishyura.

Ati “Urukiko mpuzamahanga rushinzwe gushaka ba bantu bakomeye batumye Jenoside iba kuko iyo rutaza kuba uruhare rwabo ntabwo Jenoside iba yarabaye rukarekera umunyarwanda mu mayobera.”

Minisitiri avuga ko kuba ubu Abanyarwanda barajijutse bakabasha kubona ko mu Gushyiraho ICTR hatekerejwe ku ruhande rumwe, ngo na Leta y’u Rwanda ntiyicaye ubusa, ngo harimo gushakwa umwanzuro binyuze mu bigeniro, ndetse n’imishinga inyuranye Leta ifatanyijemo n’ibigo binyuranye hagamijwe kubonera umuti iki kibazo cy’indishyi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

 

14 Comments

  • Kuki abarokotse batishyurwaa mu mitungo yabo bafunzwe,kdi imitungo iri mu maboko y’a leta,ahubwo ngo amafr avuyemo akaba ntakorwaho,kdi hari benshi wababaye.

  • Nibyo koko ministre aravuga ukuri. naho ingorwa zacitse ku icumu zitagira kivurira ni nyinshi.muhere ku bo mutindikiye mubone gusaba abari i BURAYI.

  • sha urumugabo pe uvugisha ukuri wamugabowe sinzi impamvu atari wowe up a PM

  • cyakora kuva 1994 genocide ihagarara, uyu mugabo we basi ndumvaabikomejeho, byiburaabashije gutungura ijambo ko abacitse kwicumu babaye nabi nyuma yiyo myaka yose.namusaba gutera intambwe akadrafting amategeko yaduhesha indshyi.tx minister

  • Nibyo abarokotse jenoside babayeho nabi cyane ariko na Leta yarabarangaranye. Nyuma y’imyaka 21 nibwo minister abimenye?

  • Minister se ko utavuze kubahutu biciwe , ababiciye bakaba bicaye mu myanya yicyubahiro abo bahekuye nta na mituel leta ibagurira , ikaba itanabaha akanya ko kuririra ababo

  • Ntekereza ko Businge yakabaye yarabajije kino kibazo mugihe urukiko rwari rugikora .

  • Edouard avuze ukuri. kuki Businge ategereje ko urukiko rufunga imiryango akabona kubivuga. aho ntikwaba ari ukwisegura?

  • Wowe wiyise kk sha reka..abahutu bishwe se bishwe nande aribo bari ba nyiribintu aribo bicaga sha wishinyaguraaaa…ntawabishe iyo babica ntituba twarabuze milion na milion zabatutsi muriki gihugu….uziko haruduce imiryango izwi myinshi yazimye kubera jenoside none disi wowe uracyafite umwanya wo kuvugaubusa..iivugire ururimi ni private(ninyama yigenga)

  • Sha wowe wiyise kk..ntunsitaze disi..buriya se mubisesero,murambi ya gikongoro,mwurire,rukumberi,bigogwe,nyamata,naha hose mu Rwanda aho turi aha hose hishwe abahutu????? Bishwe nande se sha iyo bicwa nago haba harazimye abatutsi sha kk…tukwemereye kwivugira ibyo ushaka ariko bitaribyo wirengagiza ukuri..ngo uri kk daa komeza ube kk sinkubujije

    • ubwo se ntiwibagiwe kibeho cg tingitingi tutavuze rwampara na rwasave

  • Nyakubahwa Minister uvuzukuri kutarimo technic +100% abacitse kwicumu bafite ibibazo kandi munzego zose .leta ikwiye kuzirikanako Social Economic yabo .kandi birumvikana batangiriye kuri zero nyuma ya 94 .nibindi bishamikiyeho kandi bizanakomerezaho hatagize igikorwa bizaba karande kubacitse kwicumu.

  • Ahubwo bisobanuka gute ko abafashije mu buryo bwose FPR guhagarika iyi jenoside, cyane cyane Abatutsi bari bafite amikoro; ari bo baje kumeneshwa bagahunga, bakogengeshwa amakamyo??

    Aho abo barokotse jenoside si bo bigira ka gatebo kayora ivu??
    Nyamara mbona FPR yiha gukoresha abahutu ibashyira imbere, none ubwenge bwabo bwimuriwe mu gifu ngo ejo basingize FPR ko nta kosa. Abandi batutsi ba FPR ubwenge bujya mu gifu, barya bene wabo. Ng’ayo ng’uko.

  • businge reose aravuga ukuri ariko namugira inama yo kwira hariya bariya bafashwe neza noneho bo bakaza aho we yita ko afashwe nabi

Comments are closed.

en_USEnglish