Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga abahawe Inka muri gahunda ya Gira Inka Munyarwanda barashima leta ko iyi gahunda yanogejwe kuko mu minsi yashize iyi gahunda yakorwaga hagendewe mu marangamutima, ikimenyane na ruswa. Ndahimana Jean Damascene wahawe Inka muri iyi gahunda, avuga ko mu minsi yashize iyi gahunda itageraga ku bo yari igenewe […]Irambuye
Tags : Girinka
Imiryango irindwi mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yorojwe inka muri gahunda yo korozanya, borojwe n’imiryango yahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Kuba mu bwigunge n’ubukene ni byo aba bahawe inka bavuga, ngo izi nka zigiye kubakuramo. Bari baramaze kwiheba bazi ko batazigera bahabwa inka kuko ngo kwiteza imbere byari bigoye […]Irambuye
Mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, hari abaturage binubira kuba baratswe inka bari barahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda gusa nyuma y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe bakisanga bashyizwe mu by’abishoboye nubwo bo bavuga ko batishoboye. Bavuga ko barenganyijwe ubwo bakwaga inka bari barorojwe. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bukemeza ko […]Irambuye
Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, haravugwa ubujura bw’inka buvanze n’ubugizi bwa nabi aho baza bagakura inka mu kiraro barangiza bakayicira aho ngaho bayitemaguyemo ibice bitandukanye. Abahatuye bavuga ko bibahangayikishije kuko ngo iyo aba bajura bafashwe badahanwa ahubwo bagezwa kuri Polisi bugacya barekuwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera burahumuriza abaturage buvuga ko nta gikuba cyacitse […]Irambuye
*Umuturage wituye inyana bamusaba kwitura kabiri kandi bitemewe, *Inka iyo ipfuye Komite y’Ubudehe irayigurisha umuturage akazagurirwa indi nka azamara igihe arera, kandi yagahawe inka ihaka. *Hari umuturage wagurishirijwe inka imyaka irashira indi irataha ntaragurirwa indi. *Sheikh Hassan Bahame Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’abaturage muri MINALOC ngo ibyo ni amakosa. Mukanyandwi Jeanne, ni umwe mu baturage […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe bavuga ko basabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 10 kugira ngo bahabwe inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Murehe bavuga ko iyo umuntu amaze gutombora kuzahabwa inka muri iyi gahunda […]Irambuye
*Uwari ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bweyeye ngo hari abamuburiye aratoroka, *Niyonsaba Oscar wari ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi yagizwe umwere, *Inka 10 zariwe imwe yari yabariwe Frw 350 000, zari zigenewe abatishoboye barokotse Jenoside. Mu gihe hari bamwe mu bari abayobozi batawe muri yombi nyuma y’uko baketsweho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka […]Irambuye
Abatishoboye batuye mu kagali ka Kinyonzi umurenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma bavuga ko iyo inka bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ipfuye, ngo batajya bashumbushwa bakaba batamenya n’irengero ry’amafaranga ayivuyemo mu gihe ibazwe igacuruzwa ngo kuko bikorwa n’ubuyobozi, icyo gihe ngo baba bihombeye. Abaturage basaba ko bazajya bahabwa indi nka cyangwa bakemererwa kugurisha […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06/Mata/2016 Kampani ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero (Ngororero Mining Company) yahaye inka abaturage 20 batishoboye mu rwego rwo guteza imbere imibereyeho yabo. Iki gikorwa cyo guha abaturage batishoboye inka cyabereye mu murenge wa Gatumba kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bafite ubushobozi buke. Jean Ruzindana uyobora kampani avuga […]Irambuye
*Iyi nka Nyirahabimana yayihawe muri gira inka *Yayimaranye imyaka itatu ayitaho, irabyara aritura, nyuma iza kurwara irapfa abayobozi barayigurisha *Veterinaire w’umurenge n’umuyobozi w’umudugudu nibo ashinja kugurisha inyama zayo. Iburasirazuba – Umuturage wo mu kagari ka Sibagire mu mudugudu wa Kamanga mu karere ka Rwamagana avuga ko inka ye yahawe na Perezida Paul Kagame, gusa ngo […]Irambuye