Digiqole ad

Rusizi: Umuhigo wo gutanga inka 1 405 urabura ukwezi, imiryango 7 yorojwe

 Rusizi: Umuhigo wo gutanga inka 1 405 urabura ukwezi, imiryango 7 yorojwe

Inka zazituriwe abaturage muri gahunda y’icyumweru cya Girinka

Imiryango irindwi mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yorojwe inka muri gahunda yo korozanya, borojwe n’imiryango yahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Inka zazituriwe abaturage muri gahunda y’icyumweru cya Girinka

Kuba mu bwigunge n’ubukene ni byo aba bahawe inka bavuga, ngo izi nka zigiye kubakuramo. Bari baramaze kwiheba bazi ko batazigera bahabwa inka kuko ngo kwiteza imbere byari bigoye cyane.

Bavuga ko barashima Perezida Paul Kagame watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda, ngo bagiye kubyaza aya mahirwe bahawe inyungu.

Yohani Nikuze ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame. Ikintu mushimiraho ni umubyeyi wacu akaba adufashe neza, akamenya umukene kugira ngo na we azamuke yegere abandi. Twari twarihebye tuzi ko tutazagerwaho n’inka. Tuzongera tumutora.”

Josephine Gahima na we yahawe inka, ati “Nishimiye izi nka baduhaye. Maze imyaka icumi nubatse nibwo ni ubwambere ngiye korora mu buzima. Nzayifata neza, nzayorora neza imbere inyungu n’abaturanyi bange kandi nibyara nzoroza bagenzi banjye.”

Niyonsaba Oscar umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi avuga ko icyumweru cya Girinka kizarangira imiryango 48 yorojwe inka.

Akarere muri uyu mwaka gafite umuhigo wo koroza imiryango 1 405, kugeza ubu hamaze korozwa imiryango 1 300 ariko ngo hari icyizere  ko uyu muhigo uzeswa.

Niyonsaba ati “Uyu munsi hituwe abantu barindwi ariko mu karere hose iki cyumweru kizashira hituwe imiryango 48. Umuhigo dufite ni uwo koroza imiryango 1 405 muri gahunda ya Girinka, tugeze ku miryango 1 300, mu gihe cy’ukwezi kumwe gusigaye iyi ntego tuzaba twayigezeho.”

Kuva gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka 2006 mu karere ka Rusizi hamaze korozwa imiryango 6 137, izihari kugeza ubu ni inka 5 357 naho izindi  zigera kuri 780 ngo harimo izapfuye n’izagurishijwe kubera impamvu zitandukanye, ariko ngo ibibazo byagiye bigaragara bizitabwaho ku buryo kitazongera kugaragara.

Soma inkuru ivuga ku buryo Girinka izajya ikorwa n’imiryango itari iya Leta.

Aborojwe inka barashimira Perezida Kagame wazanye gahunda ya Girinka

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish