Ngororero: Kampani icukura amabuye y’agaciro yahaye abaturage inka 20
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06/Mata/2016 Kampani ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero (Ngororero Mining Company) yahaye inka abaturage 20 batishoboye mu rwego rwo guteza imbere imibereyeho yabo.
Iki gikorwa cyo guha abaturage batishoboye inka cyabereye mu murenge wa Gatumba kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bafite ubushobozi buke.
Jean Ruzindana uyobora kampani avuga ko batekereje kuremera aba baturage bashingiye ku rugero rw’uko hari za kampani zababanjirije zitigeze zita ku baturage kandi ibikorwa byazo byarinjizaga imari igaragara.
Ruzindsana avuga ko kugira ngo abaturage barusheho kugirira icyizere iyi sosiyete y’ubucukuzi ahagarariye ari uko bakomeza kugira uruhare mu kuzahura imibereho yabo binyuze mu kubaha inka.
Yavuze ko babikoze bagamije kugera ikirenge mu cy’Umukuru w’igihugu Paul Kagame watangije gahunda ya Girinka.
Yagize ati: “Uretse guha aba baturage batishoboye inka, hari n’ibindi twifuza gukosora bagenzi bacu batubanjirije batigeze bitaho muri byo harimo kubaka amshuri n’amavuriro.”
Léocadia Nyanzira w’imyaka 80 y’amavuko, avuga ko aheruka kunywa amata mu myaka icumi n’umunani ishize uwari umugabo we akiriho, kuba ngo agiye kongera korora bizamufasha kubona ifumbire kandi agasaza anywa amata.
Ati: “Nta fumbire nabonaga kandi kunywa amata bigiye kuzampa ingufu zo guhinga imirima yanjye mu myaka mike nsigaje kubaho.”
Uwihoreye Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, avuga ko guhitamo aba baturage bakennye kurusha abandi byakozwe na komite z’imidugudu batuyemo.
Ngo byakozwe mu rwego rwo kwirinda ibibazo bikunze kuvuka kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze aho mbere bakaga ruswa abaturage bagiye kubashyira ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka.
Uyu muyobozi avuga ko aya makosa atazongera kubaho kuko umubare w’abantu babahitamo ugizwe n’abantu b’inyangamugayo ndetse ngo batari abayobozi.
Izi nka 20 zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, aborojwe bavuga ko bazazifata neza kugira ngo bazoroze bagenzi babo bafite amikoro make. Akarere kakaba kemereye aba baturage kubaha imiti mu gihe cy’amezi atandatu.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE. Rw/Ngororero.
2 Comments
Komerezaho Muzehe Ruzindana! Kuva kera ukora neza
imana ishimweko abazungu barimo uwitwaga Passono baribarayogoje abakozi nabaturage aho igatumba basubiye iwabo, twari twarahagorewe igihe twahakoraga hakitwa GMC
Comments are closed.