Digiqole ad

Rweru: Amanyanga n’amakosa akomeye muri Gahunda ya Girinka

 Rweru: Amanyanga n’amakosa akomeye muri Gahunda ya Girinka

Mukanyandwi wituye ku inka ye ya mbere ubu arasabwa kwitura indi nyana kandi biciye ukubiri n’itegeko

*Umuturage wituye inyana bamusaba kwitura kabiri kandi bitemewe,

*Inka iyo ipfuye Komite y’Ubudehe irayigurisha umuturage akazagurirwa indi nka azamara igihe arera, kandi yagahawe inka ihaka.

*Hari umuturage wagurishirijwe inka imyaka irashira indi irataha ntaragurirwa indi.

*Sheikh Hassan Bahame Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’abaturage muri MINALOC ngo ibyo ni amakosa.

Mukanyandwi Jeanne, ni umwe mu baturage baganiriye n’Umuseke wabasuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Rweru mu kagari ka Batima, kimwe na bagenzi be ntibemera amategeko Komite ishinzwe gutanga inka za Girinka ikoresha, we inka ye yari yahawe mbere yapfuye amaze kwitura none asabwa kwitura bwa kabiri kandi bidateganywa n’amategeko.

Mukanyandwi wituye ku inka ye ya mbere ubu arasabwa kwitura indi nyana kandi biciye ukubiri n'itegeko
Mukanyandwi wituye ku inka ye ya mbere ubu arasabwa kwitura indi nyana kandi biciye ukubiri n’itegeko

Agira ati “Ikibazo mfite ni uko baguha inka ya Girinka, ikabyara wamara kwitura, ukajya muri Komite bakaguha urupapuro, inka ukayigurisha bagashaka ngo uyigurishe bahari, bagashaka ngo bakugurire indi, amafaranga asigaye ntuyabone. Tukibaza tuti ‘ese ko tuba twituye igikuru si uko inka itabura mu rugo’.”

Ubusanzwe inka za gahunda ya Girinka ntibyemewe ko umuturage ayigurisha, ariko abaturage bavuga ko icyo gihe inka iba ifite ikibazo nk’igihe irwaye yenda gupfa.

Ati “Icyo gihe baza kuyisura, ariko bagashaka ko ari bo bayigurishiriza, bakakugurira indi, amafaranga asigaye ntugire icyo ubona.”

Mukanyandwi, we inka ye imaze gupfa, indi bamushumbushije ngo yarayoroye irabyara, none Komite ishinzwe kuzitanga kandi yongeye kugaruka imusaba kwitura indi nyana kandi yari yamaze kwitura ku nka ya mbere yagize ibyago igapfa.

Bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko ayo mafaranga aba yasigaye igihe umuturage yaguriwe inka ya make aribwa n’abagize Komite z’Ubudehe ishinzwe gutanga inka, ariko bakavuga ko bidakwiye kubera ko uba waroroye iyo nka ari we uba waramaze igihe ayahirira ndetse anayitangaho amafaranga yo kuyivuza.

Muri Kigina ayo mu murenge wa Rweru, iwabo wa Mukanyandwi Jeanne ngo byabaye ku bantu batandukanye n’ubwo atibuka amazina yabo.

Uhagaze Venuste na we ni umuturage inka ze yagiye ahabwa amafaranga yazo yagiye aribwa urukurikirane kugeza ubwo na n’uyu munsi inka ye yanyuma yahawe muri Girinka hashize igihe yarapfuye ikagurishwa, ategereje ko Komite izamugurira indi nka yarahebye.

Ubwa mbere Uhagaze ngo yahawe inka y’ikimasa, arayirera irakura, ariko asaba Komite ko bamuha inka ibyara, bafata cya kimasa yamaze igihe arera, barakigurisha, bamuguriramo inyana y’ishashi, na yo arayirera kugeza igihe iza kuvamo inka nini, igeze igihe cyo kwima, ikajya irinda ikazana amaraso, ngo na byo abibwira Komite.

Komite ishinzwe gutanga inka, igurisha ya nka yarindaga amaraso, bamuguriramo indi y’ijigija, (yari ibyaye bwa mbere), iyo nka ye na yo yarayoroye, igeze igihe cyo kwima, ihita ipfa.

Ati “Ibyo na byo nabibwiye Komite, inka barayibaga, amafaranga ya mbere (fahize agurishwa ku nyama zayo) barayatwara, andi y’amadeni ndayishyuza bansaba kuyashyira kuri SACCO (ntiyibuka uko yanganaga), igihe kigeze barambwira ngo njye kuyazaba bazanguriramo indi nka, none se kugeza ubu iyo narayibonye?”

Sheikh Bahame Hassan Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi mu Gihugu, avuga ko gahunda ya Girinka idasaba umuturage kwitura inshuri zirenze imwe.

Ati “Gahunda ni ukwitura rimwe kandi uwo wituye uba wamaze kumuvuga, na we akazitura undi, ariko kuba umuntu umwe yakwitura kabiri ntabwo ari byo.”

Bahame amaze kumva ibyabaye kuri Mukanyandwi Jeanne by’uko inka ye ya mbere yapfuye yari yamaze kwitura undi muturage, avuga ko mu buryo byumvikana atari akwiye gusabwa kongera kwitura.

Ati “Sinavuga ngo biremewe mu buryo bwemewe n’itegeko, ariko mu bintu bya ‘logique’ (inyurabwenge), ni ibintu bitumvikana kubera ko yari yamaze gukora ibyo yasabwaga gukora kuri iyo yindi (inka ya mbere) agira ibyago irapfa.”

Kuba iyo inka y’umuturage agize ibyago igapfa cyangwa ikagira ikindi kibazo, Komite y’ubudehe ikaba ariyo iyigurisha bakongera guha umuturage inka izamurushya, akongera kumara igihe ayirera, Bahame avuga ko na byo atari byo.

Ati “Ubusanzwe mu mategeko bavuga ko iyo ugiye gutanga inka muri iyi gahunda ya Girinka, ugomba guha umuntu inka ihaka, ni ko itegeko ribivuga. None iyo ufashe inka yananiranye, imeze nabi ukaba ari yo uha umuturage, ntugiye kumukemurira ibibazo ahubwo ugiye kubimutera.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda ni imwe mu zo Leta yashyizeho zigamije guteza imbere abaturage b’abakene ariko hari aho byagaragaye ko abayobozi mu nzego z’ibanze n’abagize Komite z’ubudehe batakurikije amategeko ayigenga, bikadindiza umusaruro yagombaga kugeraho.

Uyu ni Mzee Uhagaze Venuste utarahiriwe n'inka za Girinka ariko n'amafaranga yavuye mu nka ya nyuma aheruka gutunga ntiyamenye irengero ryayo gusa ategereje indi inka
Uyu ni Mzee Uhagaze Venuste utarahiriwe n’inka za Girinka ariko n’amafaranga yavuye mu nka ya nyuma aheruka gutunga ntiyamenye irengero ryayo gusa ategereje indi inka

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ubanza ari ubuhake bwagarutse mubundi buryo bushya! abanyarwanda bose ntibashobora gutunga inka ngo zibone ibizitunga, niba bidashoboka kucyi batahabwa ihene, inkwavu, ingurube, inkoko, imbeba…ko byose ari amatungo?! kucyi ari inka?! njye naje gusanga inka igoye kuyibonera ibyo irya. usanga uyitunze yarabaye imbata yayo. abayobozi nabo babahozaho inkeke kubera inka imwe ya girinka! ntibikwiye.

    • Ibi nigeze kubivuga abantu bansamira hejuru.Igihugu cyacu nigito kandi gituwe kubwinshi nabantu benshi bakoresha ubutaka.Izonka zizatungwa niki? Ibini bimwe mungaruko zuko aho kugirango inka ikubere igisubizo ahubwo ikubera ikibazo.Aho kugirango uyihake ahubwo ariwowe uzayibera umuja doreko iyobikunaniye bashobora nokuyikinyaga igihe bashakiye.Nzabandora.

Comments are closed.

en_USEnglish