Digiqole ad

Gicumbi: Abakorerabushake bigishiriza ku birere, bandikisha amakara… barasaba ibikoresho

 Gicumbi: Abakorerabushake bigishiriza ku birere, bandikisha amakara… barasaba ibikoresho

Aba ni bamwe mu bakorerabushake bafasha abaturage kumenya gusoma no kwandika

Mu karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kuzirikana bimwe mu bikorwa byagezweho hifashishijwe abakorerabushake bijyanye n’uyu munsi wizihizwa tariki ya 5 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose, abakorerabushake bigisha abantu kwandika no gusoma, bagaragaje ikibazo cy’ibikoresho bike bafite, basaba abayobozi kujya bamanuka bareba ibyo bibazo.

Aba ni bamwe mu bakorerabushake bafasha abaturage kumenya gusoma no kwandika
Aba ni bamwe mu bakorerabushake bafasha abaturage kumenya gusoma no kwandika

Abakorerabushake bahuguriwe kwigisha abandi mu karere ka Gicumbi, ngo usibye kuba bakora nta mushahara bategereje ngo no kubona ibikoresho ntibiboroheye, akensi ngo bifashisha amakara cyangwa irangi mu mwanya w’ikaramu isanzwe.

Igihe bigisha gusoma bwo bifashisha ibirere bagakora inyuguti abandi baza kwigiraho. Ubwo buryo bwo kwigisha mu mikoro make, ngo bwabashije guhindura benshi.

Abakorerabushake bashima amahugurwa bagenerwa agamije guhindura umuryango nyarwanda.

Bayisenge Claudine, umwe mu bakecuru biyemeje kwigisha gusoma mu murenge wa Rutare akoresheje ibirere nk’imfashanyagisho, avuga ko bimaze guhindura benshi.

Yemeza ko abikesha amahugurwa yahawe n’Umuryango Umuhuza, anasaba ko inzego zajya zimanuka zikareba aho bageze bubaka igihugu ntibabyumve nk’ubutumwa bwo mu magambo gusa.

Umuryango Umuhuza ukunze kwifashisha aba bakorerabushake, aho Kayitesi Mathilde unawuhagarariye mu gihugu ashima abakoresheje neza ubumenyi bahawe.

Kayitesi Mathilde asaba abakorerabushake kudacika intege ku mpamvu z’umushahara badahembwa nubwo mu bihugu by’amahanga nka Canada usanga abakorerabushake bagenerwa ibihembo.

Umuryango Umuhuza washinzwe muri 2005, ugera mu karere ka Gicumbi muri 2013, aho bamaze kugira abakorerabushake 1 282, mu gihe bari batangiranye n’abagera kuri 474.

Muri uyu mwaka gusa, abakorerabushake 472 bagiye kurangiza biyongere ku bandi 336 bavuye ku rugerero, bose bakazafatanya mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga.

Ababyeyi 31 834, bamaze kubona amahugurwa ajyanye no kwigisha ababyeyi gufata neza abana, banigisha abana bari mu mahuriro yo gusoma, nibura ahuje abana 24 384, ibi ngo byatumye hari umubare w’abana benshi wasubiye mu ishuri.

Ushinzwe Imiyoborere Myiza Mu karere ka Gicumbi, Munyurangabo Olivier avuga ko Kubona Umufatanyabikorwa mu Burezi ari ikintu cy’ingirakamaro cyane.

Avuga ko kuba umukorerabushake ari ukuba intangarugero, kandi ngo abakorerabushake bavuye ku Rugerero ubuhamya bwabo bugaragarira mu bikorwa bakorera hirya no hino mu midugudu.

Ati “Biba byiza iyo ubaye umukorerabushake muri byose, uyu murage mwahawe n’Umuryango Umuhuza uzabafashe guharanira kugira abana  b’igihugu cyacu beza.”

Mu bakorerabushake b'i Gicumbi harimo n'abakuze
Mu bakorerabushake b’i Gicumbi harimo n’abakuze
Umuryango Umuhuza n'Akarere batanze impamyabushobozi kuri bamwe mu bakorerabushake
Umuryango Umuhuza n’Akarere batanze impamyabushobozi kuri bamwe mu bakorerabushake
Abakorerabushake ngo bakeneye ibikoresha byabafasha kugira ngo bahindure abandi mu bwitange budategereje umushahara
Abakorerabushake ngo bakeneye ibikoresha byabafasha kugira ngo bahindure abandi mu bwitange budategereje umushahara

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish