Senderi yavuze ko indirimbo ye ‘Convention’ ubu ari yo ikunzwe cyane mu Rwanda
Umuhanzi Senderi uzwi cyane nka International Hit yasusurukije abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Convention’, atangazwa n’uko bayizi cyane kandi ikiri nsya ndetse bamusaba kubaririmbira n’izindi afite zitandukanye.
Hari ejo ku wa kane tariki 19 Mutarama 2017 yari yifatanyije n’Itsinda ry’Abanyamakuru n’abahanzi n’abanyabugeni bari mu bikorwa by’ubukangurambaga ku isuku.
Imbere y’abaturage yafataga umwanya munini wo kubaganiriza nubwo ibyuma bitari bimworoheye kuko byageraga aho bigaceceka.
Senderi yavuze ko yitwaye nk’Intore ubwo ibyuma byazimaga, ntiyasakuje ngo nk’uko abandi babigenza cyangwa bagahagarara kuririmba, bagahamaga DJ bamubwira ngo ibyuma byawe bimeze gute?
Kubyinana n’abaturage ni bimwe mu bysishimo byaranzwe iki gitaramo cy’ubuntu cya Senderi.
Senderi Hit yari yitwaje udutebe tubiri, akajya aduhagararaho nk’uri hejuru kuri podium kugira ngo abashe kuririmba bamubona.
Abaturage bari bizihiwe bamusabye kuzagaruka by’umwihariko bagatarama igihe gihagije.
Yanyuzagamo akabwira abagore ko abakunda, akabaza abagabo ngo “Udakunda abagore ni nde?” abandi bakamwikiriza.
Yagize ati “Indirimbo ‘Convention’ ni Nshya ariko imaze kubaka izina mu Rwanda. Ntabwo nari nzi ko mu cyaro bameze kuyimenya ku buryo bayiririmba bihagije.”
Usibye kuririmba, Senderi Hit n’Itsinda ry’Abanyamakuru n’abahanzi bari kumwe bafatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gutanga inkunga harimo kubakira abaturage ubwiherero, gusakarira abatishoboye aho batanze amabati 80 na Minisiteri itanga inka 40 ku baturage, banabakangurira kugira isuku ihagije.
Umurenge wa Cyumba ngo Senderi Internationa Hit arawuzi cyane ku buryo yababwiraga uduce dutandukanye batuyemo na bo bakabona ko ashobora kuba yarahatuye nk’uko byagaragaraga, gusa buri umwe wari aho yamwerekaga ibyishimo ntabashe kumenya utugari tumukunda cyane.
Convention indirimbo ya Senderi ft Melody:
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI