Gicumbi: Abaturage bavuga ko imihigo yose batayigiramo uruhare
Mu kiganiro kigamije kureba uruhare abaturage ba Gicumbi bagira mu mihigo bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Rutare, abaturage basaba ko imihigo yateganyijwe yajya ibageraho hakiri kare.
Bamwe mu murenge wa Rutare bavuga ko imwe mu mihigo ishyirwa mu bikorwa babizi hakaba indi iri ku rwego rwo hejuru ku karere badasobanukirwa, bagasaba ko abayobozi babegera bagafatanya kwesa imihigo yose bafatanyije.
Abaturage bagaragaza ko imihigo bamaze kuyisobanukirwa. Bigirinshuti Cassien utuye mu mudugudu wa Bureranyana, mu murenge wa Rutare yemeza ko bimwe babimenyeshwa ibindi ntibasobanukirwe uburyo bishyirwa mu bikorwa agasaba ko byakosoka.
Abandi baturage basanga udukayi tw’imihigo bohererezwa mu midugudu batuyemo tukiri imbogamizi ku bayobozi b’ibanze, kuko ngo ntibabasobanurira uburyo basinya ku mihigo babasha kwesa, ngo usanga bababwira kwemera ibiri mu ikayi kandi bimwe baba batabifitiye ubushobozi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte ntiyemeranya n’abatuarage kuko yemeza ko ibirebana n’ibikorwa remezo bishyirwa mu mihigo bagendera ku byifuzo by’abaturage. Gusa, ngo habaho kuba bimwe mu bikorwa usanga bikenewe cyane kurusha ibindi, ari byo ubuyobozi butangiriraho bushyira mu bikorwa.
Agira ati: “Hari igihe usanga umuhanda ukenewe mu buryo bwo guhuza umurenge n’undi, ku buryo ari wo dushobora gutangiriraho, ariko tutirengagije ko hari utugari tuba twatanze ibitekerezo, abaturage bakagira ngo birengagijwe kandi habanje gukorwa ahakenewe cyane.”
Avuga ko imihigo abaturage bayimenyeshwa bahereye mu midugudu bakavuga ibyo bakeneye.
Vicky Ntabaye Byicaza yasuye umurenge wa Rutare ahagarariye (ipgr) Instutit Panos de Grand Lacs ku bufatanye na Never Again Rwanda, asobanura uburyo abona uruhare abaturage bagira mu mihigo dore ko bamaze gukora ingendo mu turere dutandukanye bareba uburyo imihigo ishyirwa mu bikorwa.
Agira ati: “Ikigaragara ni uburyo ibiganiro dutegura hagati y’ubuyobozi n’abaturage bigenda bibyara umusaruro mwiza ku bigendanye no gutegura imihigo itandukanye, hakenewe kongerwa imbaraga ku buyobozi mu kwegera no gufatanya n’abaturage muri gahunda zo kwesa imihigo, ku buryo n’ibitarakemuka byashyirwamo ingufu bagasobanurira neza abaturage kandi bagahiga ibyo bashoboye.”
Mu karere ka Gicumbi batangiriye mu murenge wa Kaniga, bakurikizaho umurenge wa Bwisige, kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare bari basuye umurenge wa Rutare.
Vicky Ntabaye Byicaza avuga ko Akarere ka Gicumbi abayobozi bagomba kurushaho gufatanya n’abaturage cyane kuko n’ubwo babegera, ngo bigaragara ko hari imwe mu mihigo iri ku rwego rw’akarere abaturage bavuga ko batarasobanukirwa uburyo itegurwa, n’uko ishyirwa mu bikorwa.
Evence NGIRABAKUNZI
UM– USEKE.RW/GICUMBI