Digiqole ad

Gicumbi: Aborozi biyemeje kuzigama miliyoni 250 buri mwaka

 Gicumbi: Aborozi biyemeje kuzigama miliyoni 250 buri mwaka

Bamwe mu bavuye ku buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bitabiriye inama y’Umushyikirano mu buryo bw’ikoranabuhanga

Bamwe mu borozi b’inka bashinze ikusanyirizo ry’amata, bagemurira uruganda rw’Inyange. Bavuga ko kubera umukamo wiyongera, iri kusanyirizo ryakira litiro ibihumbi 65 buri mwaka, mu ntego zabo bakavuga ko bakeneye gukuba kabiri uyu mukamo.

Bamwe mu bavuye ku buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bitabiriye inama y’Umushyikirano mu buryo bw’ikoranabuhanga

Mu nama y’Umushyikirano yabaye kuri uyu wa tariki ya 15-16 Ukuboza 2016, aborozi b’i Gicumbi basabye Leta kubashyigikira ku gitekerezo bafite cyo kwishakamo amafaranga azabubakira Ikaragiro ry’Amata.

Nyuma yo kubona ko ubworozi bw’inka bwitabiriwe n’abaturage bahisemo kwishyira muri Koperative izajya ikusanya amata y’abanyamuryango.

Koperative IAKIB  igizwe n’aborozi bagera 70, bakusanya Litiro ibihumbi 65 z’amata ku mwaka bakavuga ko  nyuma yo kubona umukamo wariyongeye bagamije kubaka Uruganda, gusa ngo bazishakamo ubushobozi kugeza bagemuye litiro ibihumbi 135 ku mwaka, bifuza iri kusanyirizo ryazaguka bakabona uruganda rutunganya amata.

Twine Cassien umworozi wa kijyambere ukorera mu murenge  wa Mukarange, avuga ko bibumbiye hamwe bagakora Koperative ya IAKIB ikusanya amata y’aborozi ba Gicumbi.

Mu nama y’Umushyikirano yavuze ko muri gahunda yo kwigira bateganya kujya bakusanya Miliyoni 250 buri mwaka kugeza bavuye ku Ikusanyirizo bakubaka Uruganda, dore ko buri mworozi yiyemeje gukatwa amafaranga 10 kuri Litiro imwe y’amata agemuye.

Abagize iyi Koperative basaba ko ubuyobozi bwabatera inkunga muri gahunda biyemeje.

Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’Umuryango wa EAC, Kanimba Francois yababwiye ko igitekerezo cyabo cyamaze kumenyekana.

Minisitiri Kanimba yavuze ko umushinga w’ikaragiro ry’amata mu karere ka Gicumbi ari kimwe mu byo Perezida  w’u Rwanda yemereye  abanyaGicumbi.

Kanimba ngo yasuye iyi Koperative areba uko Ikaragiro rikora hagamijwe kureba uko umushinga wo kubaka Uruganda washyirwa mu bikorwa, ngo babanyonye babafasha kuganira n’umushoramari wikorera, kandi usanzwe ukorana na bo, bagafatanya kureba uko hakagurwa, aho gukora uruganda rwa kabiri.

Ikibazo ngo kigeze mu Mpuzamashyirahamwe ya IAKIB ishinzwe Amakoperative  akusanya Amata mu karere ka Gicumbi, NIRDA,  Akarere ka Gicumbi na RAB (Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’ Ubworozi), bakaba biga uko uruganda rwakwagurwa kugira ngo ikifuzo aborozi bafite kibashe kubona igisubizo muri ubwo buryo.

Abitabiriye Inama y’Umushyikirano, mu buryo bw’ikoranabuhanga babwiye Umusekek ko byabafashije gutanga ibitekerezo, no kumurikira igihugu ibikorwa bagezeho.

Bamwe mu bitabiriye Umushyikirano i Gicumbi

 Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish