Tags : Genocide against Tutsi

Yapimye amazuru, amaso, amatwi,…ariko yirinda gupima amaraso-Gatabazi/CNLG

Rulindo- Mu biganiro bitegurwa n’ihuriro ry’urubyiruko ‘Rwanda We Want’ bigamije gukarishya urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye kugira ngo ruzavemo abayobozi beza, Claver Gatabazi ushinzwe Ibikorwa byo kwibuka muri CNLG yabwiye abanyeshuri bo muri Gasiza Secondary School ryo muri aka karere ko uwabibye amoko mu banyarwanda yagendeye ku miterere ya bimwe bice by’umubiri wabo kugira ngo […]Irambuye

Rubavu: Kuri komini ‘Rouge’ hibutswe urubyiruko rwishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Gatanu ku rwibutso rwa komini ‘rouge’ habaye umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Depite Maniraho Annonce yasabye urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo nno kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kusa ikivi cyatangijwe n’abishwe muri Jenoside. Uyu munsi wahariwe ibikorwa byo kuzirikana urubyiruko rwishwe […]Irambuye

Abatagaragaza imibiri: Uwa CNLG ati ‘Ibanga mumaranye imyaka 23 ntirizabatera

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe I Gatovu mu karere ka huye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Havugimana Emmanuel yavuze ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abazi aho iyi mibiri yajugunywe kwicungura bakahavuga. Ati “ Ibanga mumaranye imyaka 23 mubitse  mu nda ntirizabatera cancer?” Muri uyu muhango wo kwibuka […]Irambuye

Sen. Tito ngo abakuru bagifite ingengabitekerezo bazigishwa nibinangira bazayipfane

Mu muhango wo kwibuka abajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu ishuri rya KHI-Nyamishaba mu karere ka Karongi, Senateri Tito Rutaremara yashimiye urubyiruko rukomeje kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside arusaba kujya kwigisha bagenzi barwo bagitsikamiwe n’ikibi, abasezeranya ko abakuru nabo bagiye gufasha bagenzi babo bagifite ingengabitekerezo kwitandukanya na yo ariko nibinangira bazarebaka bapfane na […]Irambuye

Muhanga: Dr Munyakazi yasohotse mu rukiko iburanisha ritarangiye

*Yavuze ko Me Evode na P. Celestin Rwigema bamushinjuye muri USA, *Ngo yarokoye abantu 52 bahigwaha muri Jenoside. Mu rubanza ruregwamo Dr Leopold Munyakazi ukekwaho gukora ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari komini Kayenzi (Kamonyi y’ubu) kuri uyu wa 03 Gicurasi yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ariko aza gusohoka mu cyumba aburaniramo iburanisha ritarangiye ariko […]Irambuye

Nyamata yaciriwemo Abatutsi ni yo izavamo ijwi ngo ‘Duhaye imbabazi

*Umupadiri udafasha intama ze kuva mu bwone ngo ni “ikigoryi” kitazi icyo kimara muri Kiliziya, *Yagarutse ku itotezwa yakorewe kuva mu 1963… Padiri Ubald Rugirangonga watangije gahunda y’isanamitima, gusaba no gutanga imbabazi hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko itotezwa ryakorewe Abatutsi rifite umwihariko mu cyahoze ari Komini Kanzenze kuko kuva mu 1959 […]Irambuye

52 ‘bakoze Jenoside’ bakomorewe Amasakaramentu babyarwa n’abo biciye

*Umwe muri bo yiyemerera ko yatangaga amabwiriza yo kwica…Ngo yishe n’umu-frere, *Imbabazi Papa yasabye ngo zaguye urugendo rwa Kiliziya mu kunga Abanyarwanda. Uyu munsi, abantu 52 bagize uruhare mu bwicanyi n’ubusahuzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo uvuga ko yayoboye ubwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari komini Kanzenze (Bugesera) bakomorewe ku masakaramentu na Kiliziya Gatulika nyuma y’urugendo […]Irambuye

I Ntarama bibutse abishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu Akagera

Mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera bibutse Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu mugezi w’Akagera. Uwarokokeye muri aka gace avuga ko haguye Abatutsi benshi kuko hari bamwe bavuye aho bari bihihse bazi ko bagiye gusanganira Ingabo za RPA bagasanga ari abicanyi bakabamarira ku icumu. Kuva mu 1959, aha hahoze ari muri Komini Kanzenze habereye […]Irambuye

Urubyiruko rwa AERG na GAERG basukuye imibiri ku rwibutso rwa

Mu mpera z’iki cyumweru urubyirukoro rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi rwibumbiye mu miryango AERG na GAERG y’abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye n’amakuru n’abayarangijemo bakomereje ibikorwa byabo bya ‘AERG-GEARG Week’ mu karere ka Bugesera, basukura imibiri y’abazize jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyamata. Akarere ka Bugesera ni kamwe mu duce twageragerejwemo Jenoside ubwo […]Irambuye

USA: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yakatiwe imyaka 15 ku bindi byaha

Kuri uyu wa 02 Weruwe Umucamanza Linda Reade wo mu rukiko rwo muri Leta ya Lowa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahamije umunyarwanda Gervais Ngombwa icyaha cyo kubeshya inzego za Leta agamije kubona sitati y’ubuhunzi muri iki gihugu. Uyu munyarwanda Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bunamurikiranyeho ibyaha bya Jenoside akekwaho kuba yarakoze mu 1994. Uyu mucamanza wahamije Gervais […]Irambuye

en_USEnglish