Digiqole ad

52 ‘bakoze Jenoside’ bakomorewe Amasakaramentu babyarwa n’abo biciye

 52 ‘bakoze Jenoside’ bakomorewe Amasakaramentu babyarwa n’abo biciye

*Umwe muri bo yiyemerera ko yatangaga amabwiriza yo kwica…Ngo yishe n’umu-frere,
*Imbabazi Papa yasabye ngo zaguye urugendo rwa Kiliziya mu kunga Abanyarwanda.

Uyu munsi, abantu 52 bagize uruhare mu bwicanyi n’ubusahuzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo uvuga ko yayoboye ubwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari komini Kanzenze (Bugesera) bakomorewe ku masakaramentu na Kiliziya Gatulika nyuma y’urugendo rw’isanamitima rwanatagiwemo imbabazi ku bahemukiwe bakemera no kubahagarara inyuma nk’ababyeyi muri iki gikorwa gisa nk’irirndi sakaramentu.

Babyawe n'abo biciye
Babyawe n’abo biciye

Mu gitambo cya misa cyabereye muri kiliziya ya Paruwasi ya Nyamata kuri iki cyumweru, aba bagabo n’abagore 52 bakorewe imihango yo kubambura icyasha bambitse Kiliziya Gatulika, ni bamwe muri 81 bari basibijwe ubwo hakomorerwaga abandi 166 muri Mutarama.

Biganjemo abo bigaragara ko bari hejuru y’imyaka 45, babyawe muri batisimu n’abo mu miryango y’abo bahemukiye bongeye gusubirishwamo indahiro zo kwitandukanya n’icyaha by’umwihariko amacakubiri n’ibiyashamikiyeho, nabo bemera kumanika akaboko babisezeranya imbaga y’Abakirisitu Gatulika bitabiriye iki gitambo cya Misa.

Rutoki Pierre wahoze ari umupolisi kuva mu 1960 kugeza mu 1973 mu ntangiro za Repubulika ya kabiri ya Juvenal Habyarimana, avuga ko kuva kera bacengezwagamo urwango bagomba kugirira Abatutsi babeshywa ko ari ukurengera igihugu.

Avuga ko ubwo jenoside yatangiraga yahawe imbunda akayikoresha mu bikorwa byo kwica Abatutsi no gutanga amabwiriza yo kubarimbura.

Ati “Nagiye muri za Ntarama, nagiye muri…njye navuga ko ntaho ntagiye (aho yajyaga kwica Abatutsi).”

Uyu mugabo uvuga ko ubu bwicanyi yabukoraga yumva ko arwanira ishyaka igihugu cye, yanatanze amabwiriza yo kwica uwihaye Imana (Frere).

Rutoki wari uhagaranye na mugenzi we Kanyandekwe Ezeckiel bafatanyije kwica uyu wihaye Imana, yagarutse ku bubasha yari afite ategeka ko Abatutsi bose bagomba kurimburwa.

Ati “ Haje umuntu ngo bita umu-frere yari yambaye ikanzu, ikipe yari irimo Kanyandekwe ngo bamureke njye nari mfite ubushobozi narababwiye nti ni umufurere??? yaba padiri se we?? yaba musenyeri se??? nti ndetse n’iyo yaba ari Papa, nti muvaneho ( bahise bamwica).”

Angelique Mukamukizi wiciwe umubyeyi na Rutoki akaba yamubyaye muri batisimu, avuga ko ku italiki nk’iyi ya 30 Mata 1994 ari bwo yiciwe se umubyara.

Uyu mubyeyi uvuga ko kuri iyi tariki na we yatemwe, avuga ko mu minsi ishize yahamagawe na Rutoki wamwiciye umubyeyi akaza iwe aje kumusaba imbabazi ariko bikabanza kumubera ikigeragezo kubera uburemere bw’ibyo yamubwiraga yamukoreye.

Ati “ Data yaratashye ariko uyu we yari yarapfuye ahagaze, kwica uwo utaremye, nanjye iyo ambona sinari kuba ndiho, ni Yezu washatse ko mbaho kugira ngo mpagarare aha.”

Angelique avuga ko yababariye uyu wamugize impfubyi kuko yumvaga yikoreye umutwaro uremereye bitewe n’uburyo yamusabye imbabazi.

Ati “ Naramubwiye nti wa musaza we ni ukuri icyo nasabwaga ndakiguhaye, nti ahubwo uzasabe Imana imbabazi kandi aho uzajya utekereza hose ukomeze urugendo usabe imbabazi nusoza urugendo uzaruhukire mu mahoro.”

Avuga ko uyu musaza Rutoki yakomeje kumubaza niba azamubyara muri batisimu igihe azaba yakomorewe na we akabimwizeza bakaba babihamije imbere y’abakirisitu Gatulika kuri iki cyumweru bemeza ko ubu bashyize imbere ubumwe nk’abanyarwanda.

Padiri Emmanuel avuga ko imbabazi Papa yasabye zaguye inzira ya Kiliziya yo kubanisha neza Abanyarwanda
Padiri Emmanuel avuga ko imbabazi Papa yasabye zaguye inzira ya Kiliziya yo kubanisha neza Abanyarwanda

 

Imbabazi zasabwe na Papa ngo zaguye inzira yo kunga Abanyarwanda

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamata, Emmanuel Nsengiyumva avuga ko uru rugendo rwo gusaba imbabazi rukirimo imitego myinshi kuko hari bamwe mu bakoze ibyaha bagitsikamiwe n’ibyo bakoze kubera uburemere bwabyo.

Ati “ Hari ibyaha byakozwe nabi muri iyi paruwasi ku buryo no kubishyira mu mutwe bidakwirwamo, ku buryo ababikoze bumva barabaye inyamaswa.”

Avuga ko nibura 40% y’abakwiye gusaba imbabazi kubera ibibi bakoze ari abayoboke ba Kiliziya Gatulika ariko ko abamaze kuzisaba batagera no kuri 10%.

Ati “ Imbabazi Papa yasabye zaduhaye imbaraga cyane cyane ko ari ijwi Abanyarwanda benshi bari bategereje, kumva ngo kiliziya igomba gusaba imbabazi kubera intama zayo zagiye mu bwone, ni nabyo turimo ubundi iyo intama zonnye bahana umushumba .”

Aba 52 bakomorewe kuri iki cyumweru batangiye inyigisho muri Mata 2016 ari 282, abagera muri 35 bahise bavamo mu ibazwa rya mbere, ikiciro cya mbere kirangira hakomorewe 166, ubu hakaba hasigaye 29.

Babanje gushimirwa intambwe bateye yo gusaba imbabazi
Babanje gushimirwa intambwe bateye yo gusaba imbabazi
Babacaniye urumuri rwo kuva mu mwijima
Babacaniye urumuri rwo kuva mu mwijima
Bakomorewe amasakarementu babyarwa n'abo bakoreye ibyaha bya Jenoside
Bakomorewe amasakarementu babyarwa n’abo bakoreye ibyaha bya Jenoside
Bemeye kutazasubira baricuza
Bemeye kutazasubira baricuza
Abapadiri babasabiye umugisha
Abapadiri babasabiye umugisha
Bemeye ko babarirwa
Bemeye ko babarirwa
Abakirisitu nabo baramburiraho amaboko babasabira
Abakirisitu nabo baramburiraho amaboko babasabira
Abo bagiriye nabi bemeye kubaha imbabazi banababyara muri batisimu
Abo bagiriye nabi bemeye kubaha imbabazi banababyara muri batisimu
Bahoberanye n'abo biciye babahaye imbabazi
Bahoberanye n’abo biciye babahaye imbabazi
Bemeye gutahiriza umugozi umwe
Bemeye gutahiriza umugozi umwe
Mzee Rutoki Pierre na Angelique yiciye umubyeyi
Mzee Rutoki Pierre na Angelique yiciye umubyeyi
Angelique avuga ko yababariye Rutoki wamwiciye se
Angelique avuga ko yababariye Rutoki wamwiciye se
Kanyandekwe Ezeckiel yishe umufurere nawe yakomorewe
Kanyandekwe Ezeckiel yishe umufurere nawe yakomorewe
Padiri Ubald avuga ko urufunguzo rw'amahoro ari ugusaba imbabazi no kuzitanga
Padiri Ubald avuga ko urufunguzo rw’amahoro ari ugusaba imbabazi no kuzitanga
Visi Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge, Uwimana Xaverine asaba abataratera intambwe kwiyambura icyo cyasha
Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Xaverine asaba abataratera intambwe kwiyambura icyo cyasha
Bakomorewe ku mugaragaro
Bakomorewe ku mugaragaro

Photos © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Mu mezi make tugiye kujya mu nzibacyuho..icyo cyuho cyatewe niki?

  • Ibi nabyo bishobora kuba biri mu bipfobya jenoside yakorewe abatutsi. Hano harimo ishinyagura rikomeye.

    • @Mugabo, agahinda kawe karumvikana. Ariko se abantu bajye bareka gusaba imbabazi z’ibibi bakoze kuko wumva badakwiye kuzihabwa? Kandi barakatiwe ibihano bakanabikora n’ubwo byorohejwe? Indi solution wowe urabona yaba iyihe? Abagize uruhare mu bwicanyi bazakomeze bibane, n’abiciwe ababo bibane? Twubake insengero zitandukanye buri ruhande rujye rusengera ukwarwo, cyangwa ibyo bice byombi bigire amasaha atandukanye yo gusenga? Abana babo se nabo tububakire amashuri atandukanye ngo badahura bagakundana bakabana kandi bamwe ari inzigo ku bandi mu myumvire yawe? Twubake n’amasoko atandukanye kugira ngo hatazagira uwacitse ku icumu uhaha ibiryo byahinzwe n’umwicanyi wamuhekuye? Iyo sosiyete nyarwanda twaba twubaka yazaba imeze gute mu minsi iri imbere? Iyaba wari uzi ko ubu abanyarwanda ba mbere bagowe kurusha abandi, ari abagize uruhare mu bwicanyi kabombo bw’inzirakarengane ariko bakaba bafatwa nk’abere kuko ntawubatunga urutoki. Umutimanama wabo wo ntabwo ushobora kureka kubashinja. Bityo ugasanga bariyahuza ibiyobyabwenge binyuranye byiganjemo inzoga, bakanabera umusaraba ukomeye ababana nabo bose, kubera kutibabarira bigatuma nta n’undi bagirira imbabazi cyangwa impuhwe.

  • Nanye nti ntyo. Uku ni ugushinyagurira abarokotse . Nyamara ibi bintu leta ikora sibyo. Ese niba koko ari ukuri, bikaba biba biturutse koko ku mitima yasenyaguwe na genocide y’abacitse ku icumu ni kuki buri gihe bigomba kujya mu itangazamakurur mwagiye mureka abantu bakabikora bitanyuze mu itanagzamakuru. Nyamara ukuri kuzageraho kumeneyekane ibi mwirirwa mubeshya, mukina ku mubyimba ababuze ababo muri genocide amaherezo nzaba ndeba. Mureka abacitse ku icumu twibere mu kababaro kacu dore ko nta n’utwitayeho. naho ikinamico yo kubehya ngo abantu babyaye abo banyagwa muri batisimu mbana bizabayara kabutindi.

    • nonese wagizengo gutegeka Kiliziya gusaba imbabazi bivuze iki? bivuze nyine ko Kiliziya igomba kurandura amoko n ingengabitekerezo iyo ariyo yose, njye ndumva Kiliziya nta kibi iba yakoze yunga bariya bantu, erega jenoside yateguwe n abayobozi tujye tubyemera abaturage bagendeye ku itegeko n ikigare, nanubu abayobozi bagize ikindi bategeka kibi abenshi bayoboka, mperutse kumva mu makuru aho umuyobozi uyobora akarere yabwiye abantu ngo bakubite umuntu yanze kumugurira mu kabari, barabikoze da, none niba abaturage barabibwemo urwango n abayobozi kuki wumva batakwiyunga?

  • Njyewe kuri aya mafoto Urabonako
    Umu mubyeyi atazi naho ari atazi nibyo
    Arimo
    Rega kubabarira uwakwiciye sikintu cyoroshye
    Kiza mu minsi 23 gusa
    Gusa mana uhoraho
    Ushimirwe kubabibashije
    Ni byambere nziza

  • ntimukadukine ku mugongo ariko, ubu c mubona izi mbabazi ziba zivuye kumutima? ni ukuzitanga kugirango tudahangana nubuyobozi arko ntiwababarira uwakwiciye umubyeyi amuziza uko yaremwe.

  • Abantu tujya tubabazwa n’ubusa, hari ababajwe nuko ngo hari abarokotse genocide bemeye guha imbabazi ababiciye, ngo ubwo ni ugupfobya genocide, ngo ni ugushinyagura. Nshuti muvandimwe, wowe niba udashoboye gutanga izo mbabazi reka ababishoboye babikore kuko birabaruhura kandi bikabohora nuwo wabahemukiye, imbere y’Imana nta cyaha kitababarirwa, wanze kumuha imbabazi kandi yazigusabye ni wowe uzasigarana umutwaro we. naho we atuje. Ntabwo uwarokotse bivugako agomba guhera mu gahinda nkuko hari umwe nabonye wabyanditse hano, nubwo yiciwe nawe afite uburenganzira bwo kuba yakwishima, wowe ubyumva ukundi wakwigumira mu gahinda ariko yaba Leta cyangwa amadini ntaho uzabona bidushishikariza guheranwa n’agahinda. Nawe umunsi uzumva akamaro ko kubabarira uzabikora kandi ntawe ubigutegetse ahubwo bivuye ku mutima wawe wahuye n’Imana.

  • Ese ubwo muzi ko Abo bapadiri bategura ibyo, ba shebuja b’abapadiri bera aribo bazanye ubukoloni bukomokaho genocide ?! None murakoma amashyi ngo abantu biyunze? Gute se? Murabona abo babyeyi batuzuye intimba ku mutima!?!? Abashunyaguzi gusa!!!!
    Inkuru nk’iyo igaragaza irresponsabilité y’abayobora u Rwanda. Mpemuke ndamuke…

  • Erega nta n’isoni bigategurwa mu minsi y’icyunamo. Abarokotse mwe, aka ni akumiro rwose!!! Sinabona uko mvuga sentiment numva binteye!!! Kereka nshoboye kwerekana mu mutima wanjye gusa. Ariko navuga ngo …ASKI!!

  • MUJYE MUKURA IMITWE AHO. IZI KINAMICO ZIMAZE KURAMBIRANA, ITEGERZE AMASURA YABA BIVUGA KO BATANZE IMBABZI, AHUBWO BABAYE KURUSHA, NINDE C WABABWIYE KO BANO BASABA IMBABAZI. SHA SAWA NGAHA AHO NDI. GUSA NTIMWIBWIRE KO IYI MITIMA YACU YAKOMEREKEJE NAKANTU KOROHEJE.

  • Ariko ubwo birakwiye koko kuvuga ngo imbabazi za Nyakubahwa Papa zafunguye amarembo y’ubumwe n’ubwiyunge!!!!!!Cg imiyoberere myiza niyo yafunguye ayo marembo njye ibi nibyo nemera kandi niko kuri kugaragarira n’udashaka kubibona;gusa amadini,amatorero n’imiryango nyarwanda muri rusange nidushyiremwo imbaraga nyinshi mugushyigikira Politike nziza ya HE Paul K kuko ntacyo atakoze kabisa,naho ibindi ni ukwivugira!!! Nta numwe uvuyemwo nk’abanyarwanda niduha agaciro impanuro z’umukuru w’Igihugu cyacu nibwo y’amata n’ubuki muzabyibonera kandi ibimenyetso byatangiye kwigaragaza.
    Abakunda u Rwanda mwese dukomere.

  • Incoherent and inconsistent church! Ubundi najyaga nishimira ibikorwa nk’ibi ariko ubu bigeze i Nyamata nabirebeye bugufi! Nsanga naribeshyaga. Nta serwakira yo gutanga imbabazi ibaho, yewe nta na muyaga yo kuzisaba ibaho! Abize imitekerereze ya muntu batabare ahubwo. Aha turimo gusa naho tweza abijanditse mu byaha by’indengakamere, tukabikorera inzirakarengane zarokotse ubunyamaswa bwabo. Hakwiye ubushakashatsi bwimbitse kungaruka izi “mbabazi” zigira kuri aba barokotse jenoside. Aha bameze nk’umugore nyirandarwemeye, bakubita arengana akemera amakosa yakwahukana iwabo bakamukorera ikibindi cy’ubuki bakamuha n’ihene y’isekurume agashyira umgabo w’inda nyango! Buhoro buhoro, agahinda, umujinya, n’umubabaro biramushengura ariko kubera ko societe yamuviriyeho inda imwe akageraho akibwira koko ko ari we nyir’amafuti.
    Umva nawe inkuru” yayoboye ibitero, yica Furere…ngo kandi n’iyo aba padri, musenyeri cyangwa Papa yari bukureho umwanda!” kweli? Ndababaye mu mutima! Hanyuma umukirisitu washyingiye umwana we akurikije umuco wa kinyarwanda hagati y’imiryango atagiye imbere ya Padri, umugabo wahunguye umugore w’umuvandimwe we witabye Imana ngo bafungirwe amasakaramentu? Uko kwemera nibijyanye nabyo byose ndabihakanye!
    Abarokotse jenoside mwihangane. Imana y’u Rwanda niyo izahoza. naho iya kizungu ndabona ibyayo bidasobanutse!

  • Bavandimwe, banyarwanda namwe banyarwandakazi. Murabona koko ibi bintu byazahereza hehe? bammwe bati turababara iyo bidegembya batanasaba imbabazi kandi barahemutse, Abandi bati imbabazi basabye ni iza nyirarureshwa, Abandi bati abazibaha nabo ntibaba bazi ibyo barimo barapfobya genocide n’ibindi. Ibi binyibukije igihe samputu yababariraga uwamwiciye maze bikabyara ibindi birebire. Ariko reka mbisabire ikintu: Turi abanyarwanda twese, ubu turimo turiga ndi umunyarwanda ngo twumve ko turi bamwe. Amahano yatugwiririye nitudafata iya mbere ngo tuyakumire ntazongere ntacyo twaba dukora. Ntihagire abahembera urwango oya, turi bamwe, turi abanyarwanda nimubareke bihane babe imbabazi ababishoboye nabo bazibahe nta gahato ahari Imana yagirira neza igihugu cyacu abanyarwanda bakabana amahoro. Gusa aba bapadiri birinde kugira uwo bahatira kubabarira kugirango atabyanga paroisse ikaba yamureba irindi jisho!!! Muramenye igikorwa cyo kubabarira kirabe gituruka mu bushake bw’uwahemukiwe nta gitutu ashyizweho icyo aricyo cyose

  • Iyi nkongoro sinkayinywereho kuko yuzuye agashinyaguro no kwikoreza umutwaro uwarokotse jenocide. Birambabaje cyane kuba leta yari ihagarariwe muri iki gikorwa. Ngaho nimureke kiliziya gatolika ikomeze ituragire buhumyi nkuko yaragiye abanyarwanda guhera mu bihe by’ubukoloni kugera kuri jenocide

  • Iyi mikino yababeshya ngo ubwiyunge ndayirambiwe sinanzeko bwabaho ariko kd bigira inzira nyinshi bicamo kuvagango barakomorewe babyarwa nabo biciye ntibibaho ahubwo baba babitegetse abaturage kuko imitima yabo bose simwe kuburyo bahuza gahunda nkizo.

  • Bavandimwe jye mbona iki gihugu cyubakiye Ku mbabazi iyo hatabaho ubumwe n ubwiyunge tubatugezehe,ibyo kiriziya gatolika ikora ndabyemera pe,ntagahato karimo ahubwo ni urugendo rw isana mitima kandi muzumve ubuhamya bwabatanze imbabazi uko ubuzima bwabo bwifashe bafite amahoro mu mutima bakize indwara zari zarananiranye,….erega ibanga ry impuhwe z Imana ni ugukura ikiza mu kibi.

Comments are closed.

en_USEnglish