Digiqole ad

USA: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yakatiwe imyaka 15 ku bindi byaha

 USA: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yakatiwe imyaka 15 ku bindi byaha

Gervais Ngombwa ukekwaho Jenoside yakatiwe gufungwa imyaka 15 ku bindi byaha

Kuri uyu wa 02 Weruwe Umucamanza Linda Reade wo mu rukiko rwo muri Leta ya Lowa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahamije umunyarwanda Gervais Ngombwa icyaha cyo kubeshya inzego za Leta agamije kubona sitati y’ubuhunzi muri iki gihugu. Uyu munyarwanda Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bunamurikiranyeho ibyaha bya Jenoside akekwaho kuba yarakoze mu 1994.

Gervais Ngombwa ukekwaho Jenoside yakatiwe gufungwa imyaka 15 ku bindi byaha
Gervais Ngombwa ukekwaho Jenoside yakatiwe gufungwa imyaka 15 ku bindi byaha

Uyu mucamanza wahamije Gervais icyaha cyo kubeshya inzego, yanagarutse ku byaha bya Jenoside akekwaho n’ubutabera bw’u Rwanda, avuga ko yagize uruhare rutaziguye nk’umwe mu bari abayobozi bavugaga rikijyana.

Uyu mucamanza avuga ko uyu mugabo w’imyaka 57 yari umuyobozi w’abahezanguni bo mu bwoko bw’Abahutu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994.

Gusa avuga ko uyu mugabo azoherezwa mu Rwanda narangiza igihano yakatiwe kuri uyu wa kane cyo gufungwa imyaka 15 muri US.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi yabwiye Umuseke ko batari bagezwaho iki cyemezo mu nzira zemewe, gusa akavuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zo guhagarika uyu mugabo waraye ukatiwe gufungwa imyaka 15 muri USA.

Ati ” Impapuro zo twarazitanze ariko ntabwo baradusubiza mu buryo buri official, dutegereje ko bamwohereza.”

Gervais Ngombwa yafatiwe ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2014 nk’umuturage utuye I Lowa aho yari azwi nk’umufurere wiyise Ken.

Mu ntangiro z’umwaka ushize, Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwari rwambuye Gervais Ngombwa ubwenegihugu bwa USA nyuma yo gutahurwa ko yari yabeshye inzego ashaka sitati y’ubuhunzi ubwo yanavugaga ko ari umuandimwe wa Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish