Digiqole ad

Yapimye amazuru, amaso, amatwi,…ariko yirinda gupima amaraso-Gatabazi/CNLG

 Yapimye amazuru, amaso, amatwi,…ariko yirinda gupima amaraso-Gatabazi/CNLG

Rulindo- Mu biganiro bitegurwa n’ihuriro ry’urubyiruko ‘Rwanda We Want’ bigamije gukarishya urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye kugira ngo ruzavemo abayobozi beza, Claver Gatabazi ushinzwe Ibikorwa byo kwibuka muri CNLG yabwiye abanyeshuri bo muri Gasiza Secondary School ryo muri aka karere ko uwabibye amoko mu banyarwanda yagendeye ku miterere ya bimwe bice by’umubiri wabo kugira ngo abatanye ariko yirinda gupima amaraso kuko bari guhita bamutahura kuko bose bayahuriyeho .

Gatabazi wo muri CNLG avuga ko uwapimye amazuru n'ibindi byose yirinze gupima amaraso kuko yari kubura aho ahera abeshya Abanyarwanda
Gatabazi wo muri CNLG avuga ko uwapimye amazuru n’ibindi byose yirinze gupima amaraso kuko yari kubura aho ahera abeshya Abanyarwanda

Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “The role of young leaders in rebuilding a post-genocide nation and dealing with its consequences”. Bishatse kuvuga ngo ‘Uruhare rw’abayobozi bato mu kubaka ubuyobozi bwa nyuma ya Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo’.

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasangije urubyiryuko rwiga mu ishuri ryisumbuye rya Gasiza Secondary School amwe mu mateka y’inyigisho z’amacakubiri zabibwe mu banyarwanda zikabyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rubyiruko rwagaragazaga inyota yo kumenya amateka ababyeyi barwo banyuzemo, babajije ibibazo by’amatsiko bafite kuri aya mateka.

Uwitwa Hakizimana Faustin yabajije icyagendeweho kugira ngo abantu bisange mu bwoko runaka. Ati “…kugira ngo bavuge ngo aba ni Abatwa, aba ni Abatutsi, aba ni Abahutu?”

Claver Gatabazi washimiye uru rubyiruko kuri iyi nyota yo gusobanukirwa amateka y’ababyeyi babo, yavuze ko mbere yo gushyira ubwoko mu Irangamuntu, hari umukoloni w’Umubiligi waje atangira gupima Abanyarwanda abereka itandukaniro rishingiye ku miterere ya bimwe mu bice by’umubiri wabo.

Avuga ko uyu mubiligi yapimye bimwe mu bice by’umubiri kuko ari byo byonyine yabonaga ko yaheraho ahenda ubwenge Abanyarwanda bakumva ko hari icyo batandukaniyeho nyamara ari ntacyo.

Ati « Yapimye amaso, apima amatwi, amazuru, umunwa, apima n’umutwe ariko yirinda gupima amaraso kuko mu maraso ntiyari kubona ko batandukanye, yari kubona ko bose ari Abanyarwanda. »

Uyu muyobozi muri CNLG avuga ko ibi byagendeweho mu kubiba amacakubiri bitari bifite agaciro kurusha igihango Abanyarwanda bari bafitanye dore ko imiryango yashyingiranwaga, igasangira akabisi n’agahiye.

ati «Ibijyanye n’amaso ntacyo yabivuzeho kuko nta kimenyetso yari kubona, uyu munsi rishobora kubyuka ritukura ejo rikaba ryera, izuru ryo rishobora kuba rinini cyangwa rito bitewe n’uwakubyaye cyangwa aho ukomoka, amatwi yo ntibishoka, bagerageza kuvuga izuru… »

Avuga ko iki kinyoma cyacengejwe mu banyarwanda kugeza aho na bo bacengewe na cyo bakigenderaho bigatuma Abahutu bijundika Abatutsi bakanabakorera Jenoside mu 1994.

Gatabazi wasabye aba bana b’u Rwanda kutagwa mu mutego nk’uyu ababyeyi babo baguyemo wo gucumbikira ikinyoma cyabaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Rutembesa avuga ko kuvuga biruhura
Dr Rutembesa avuga ko kuvuga biruhura

 

Tugomba kuvuga n’ibitavugwa- Prof Rutembesa

Prof Rutembesa Eugene watanze ikiganiro ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko amateka ya Jenoside agomba kwigishwa, agashyirwa hanze kugira ngo abagundiriwe na yo bayasohokemo kandi abato bayigireho bagamije guharanira ko atazongera kuba ukundi.

Uyu muhanga mu bumenyi bw’imitekerereze ya muntu yatanze ingero z’abantu bagiye bagirwaho ingaruka zo kutavuga ibyabayeho muri Jenoside yagize ati «  Iyo utavuze ahubwo ni bwo biba bibi, kuvuga ni iki ? no gushaka kugerageza kuvuga ibitavugwa ni iki ? ni ukugerageza kubishyiraho sens (ibisobanuro), ni ukugerageza kubishyiraho ubusobanuro bugoye. »

Avuga ko nubwo kuvuga ibyabaye byose bigoye ariko hari n’ibikwiye kwirindwa kuko hari ijambo ushobora kubwira umwana wawe rikamubera umurage mubi mu buzima bwe bwose.

Ihuriro ry’urubyiruko rukiri mu mashuri ‘Rwanda We Want’ risanzwe rikora ibiganiro nk’ibi byo gukangurira urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye kumva rubumbatiye ibyatuma u Rwanda rukomeza kurangwa n’imiyoborere myiza.

Bibaza icyagendeweho kugira ngo abanyarwanda biyumvemo amoko
Bibaza icyagendeweho kugira ngo abanyarwanda biyumvemo amoko
Urubyiruko rwo muri Gasiza Secondary School ruvuga ko rutazahishira ubiba amacakubiri
Urubyiruko rwo muri Gasiza Secondary School ruvuga ko rutazahishira ubiba amacakubiri
Visi Meya wa Rulindo, Gasanganwa Marie Claire yasabye urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere
Visi Meya wa Rulindo, Gasanganwa Marie Claire yasabye urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere
Murenzi Tristan (ibumoso) uyobora Rwanda We Want asaba urubyiruko kumva ko ari bo bayobozi b'ejo
Murenzi Tristan (ibumoso) uyobora Rwanda We Want asaba urubyiruko kumva ko ari bo bayobozi b’ejo
Ibiganiro nk'ibi mu mashuri bigamije gukarishya urubyiruko rugakurana inyota y'ubuyobozi bubereye u Rwanda
Ibiganiro nk’ibi mu mashuri bigamije gukarishya urubyiruko rugakurana inyota y’ubuyobozi bubereye u Rwanda

Photos ©RWW

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Imvugo nziza yo murayizi. Ariko iyo hagize nk’umukobwa wanyu cyangwa umusore mubyiruye ubenguka uwo badahuje ibijyanye n’ayo mazuru, umuryango wose ugahaguruka ugahagarara, akenshi ubukwe bukaburizwamo, cyangwa utsimbaraye kubukora mukamuha akato, ni bwo ubona neza ibyanyu ibyo ari byo, ari nta n’aho bitandukaniye cyane n’ibyo mwamagana. Hahindutse uburyo ivangura rikorwamo, ariko ntaho ryagiye. Ni nde wampa nk’urugero rw’umujenerali mu ngabo za RDF wavuye hanze y’u Rwanda wari washyingira uw’amazuru atibonamo? Bamwe ahubwo ubanza n’umwana we abitinyutse bamunyuzamo urusasu.

    • Ngo witwa “AKUMIRO”? Uri “AKUMIRO” koko! Jyewe nkongereyeho n’akandi kazina ka “BAZIRUNGE”. Ubwo nawe wakwiyuzuriza umugani wa Kinyarwanda uvuga ngo BAZIRUNGE ZANGE ZIBE ISOGO”. Igihe mwigishirijwe koko uracyari muri ibyo bitekerezo!

      • Nyamara Akumiro ntabwo abeshye gusa ni kwakuri gusharira abantu baba badashaka kumva bitewe n’inyungu zabo.Ariko turetse gucengana doreko abnyarwanda babigize umuco kuba bakwitwa abanyarwanda twasanga ibi Akumiro avuze arukuru gusa.None se bapimye ayo maraso basanga adatandukanye koko ariko basanga nayabakongomani, abarundi bashinwa, abazungu yose atukura kandi adatandukanye.Ubu mwatubwira ugereranyije na mbere ya 1994 abantu bagishyingirana ibyamazuru ntibizemo bikanashingirwaho mukwica amakwe kurusha mbere?

  • njyewe mfite icyizere ko uru Rwanda ruzaba paradiso nshingiye ku nyigisho zihabwa abakiri bato kabone n’iyo abazitanga baba batazemera

  • Erega byose byishwe no gushaka kwikubira no kutemera gusaranganya byinshi cyangwa bike bihari. Hari n’abiyumvisemo kuba ari abanyarwanda kurusha abandi. Niba dushaka gukemura ibibazo byacu nitwemere amateka yacu kandi tutayahereye mu 1959 kuko byose ntibyakwitirirwa abazungu. Nagirango nibarize ibibazo bikurikira kandi abo bireba nibabasha kubisoma bazansubize.
    1. Amazina : abahutu, abatwa, abatutsi yazanywe n’abazungu cyangwa bayasanze mu gihugu kandi akoreshwa mu kinyarwanda kandi n’abanyarwanda?
    2. Ese ko muvuga ko mu gihe cy’ubukoloni ari bwo abatutsi bashyizwe hejuru n’abazungu abo bavandimwe b’abatutsi kuki bemeye ubwo buhendabana bw’abazungu imyaka igashira irenga mirongo ine 40 ( Uhereye 1918 ubwo u Rwanda rwaragizwaga ababiligi kugera mu 1962 rubona ubwigenge)? Kuki rwose batabonye ko abo bazungu babasaba gukandamiza bene wabo babashuka niba koko bo atari ko babyemeraga?
    3. Ese igihe Kayibanda na Gitera banditse bagaragaza akarengane k’abahutu icyo gihe abiyise “Abagaragu b’ibwami” banditse basubiza ngo iki? Niba mutabizi kimwe mu byo bavuze ni uko ntaho bahuriye n’abahutu ndetse ko badakwiye gusangira ibyiza by’igihugu birimo n’ubutegetsi ( Iyo nyandiko y’Abagaragu b’ibwami muzayishake irahari);
    4. Ibyo ingoma za Kayibanda na Habyarimana zakoze byo ni agahomamunwa simbitindaho
    5. Ese ko mbona muri Rwanda Rushya ibyo tuvuga n’ibyo dukora bihabanye ubwo byo bizatugeza he? Urugero: Ni gute abashinzwe guhitamo abasore binjira mu ngabo z’igihugu ( RDF) cyangwa polisi banyura izindi nzira zitari izo tumenyereye mu guhitamoa abakozi cyane cyane mu bagomba kuba ba officiers? Dore zimwe mu nzira nabonye zinyurwa kandi zidakwiye: Umupolisi cyangwa umusirikare ubishinzwe agira atya akabwira umuyobozi wa AERG ( Umuryango uhuza abanyeshuri bacitse ku icumu rya genoside yakorewe abatutsi) ati nyohereza umubare uyu n’uyu w’abanyamuryango ba AERG bifuza kujya mu gisirikare cyangwa igipolisi. Ibyo bikongeraho kujya mu Mutara bagafata abana bazwi neza bakoherezwa muri icyo gisirikare cyangwa igipolisi ( Kubera ingaruka z’amateka y’u Rwanda iki gice gituyemo n’abantu bamwe). Ese ubwo muba mubikora mukabishyira mu bwiko mubona abanyarwanda batabibona? Birmvikana ko bitewe n’amateka y’igihugu n’aya RDF abayobozi b’inzego z’umutekano abenshi bahungutse bava muri Uganda ariko se n’igisirikare n’igipolisi cy’u Rwanda twifuza gikwiye gukomeza kubakwa gutyo? Rwose kwimakaza ikimenyane n’icyenewabo mwabiretse ko iyo bitinze bigira ingaruka nyinshi haba ku babikorerwa ndetse n’ababikora?

    • Akazu karagarutse nako agatsiko. Imana irinde u Rwanda rwose ntiruzongere kugwa mukaga.

    • @kabasha,hahh ubwo koko ibyo uvuze wabikuye ye? Icyambere iyo nyandiko uvuga ngo ibwami bavuzeko ntaho bahuriye n abahutu batasaranganya ubutegetsi se wiyibagije ko ubutegetsi twari dufite ari ubwami? Kandi mu bwami twese tuzi ko umubyeyi apfa umwana akamusimbura, ni umuryango uyobora ntago buva muri uyu muryango ngo bujye muri uyu.

      Ni hehe uzi ku isi hose ubwami atari ubw umuryango? Uvuzeko rero ushaka kubusaranganya ubwo uba ushoje intambara wigometse ugatangira urugamba rukuraho ubwo bwami ngo wimike ubwawe.urumvako aho nawe winyuzemo kabisa,abo se baje kutubwira ko tugomba gusaranganya ubwo butegetsi uvuga ko bari basize iwabo ubwami ra? Ko batabusaranganyije? Kandi ubwo bwami aribwo bwadukolonije bugasenya ubwacu.

      Ikindi abo batutsi uvuga bashyizwe hejuru imyaka 40 bashyizweyo bate? Ko nubundi abo bari abami n abatware basanzwe bari hejuru ninde wari kubashyira hejuru handi? Wibukeko abatutsi bose batari abami n abatware, hari na rubanda rugufi kandi rwose rugafatwa kimwe n abahutu n abatwa kuko bose bari abanyarwanda, rero iryo toneshwa ntaryabayeho nurebera mu batutsi b abaturage basanzwe,ndumva ibyo byose uvuga ari ibyo wasomye abo bahezanguni b abahutu ba gitera,kayibanda,etc banditse nabo bazungu kugirango bacengeze amacakubiri mu banyarwanda,kuko babonye aribwo buryo bwo kwigarurira imitima y abahutu bakagwiza amaboko bityo bagahirika ubwami bw abatutsi.

      Uzashake umusaza cg umucekuru wabayeho muri kiriya gihe cy abami ni icy abakoloni azakubwira neza ko abanyarwanda bose ubwami bwabafataga kimwe,biragoye kuba wabona umuntu wa kiriya gihe uvuga nabi ubwami,yaba umuhutu cg umututsi cg umutwa doreko batibonaga no muri ayo moko,byari nk uko tutibona mu moko y abanyiginya,abatsobe,etc.byari kw izina gusa bitakubuza kubaho wishimye wisanzura mu bandi.rero ibyo byose uvuze urivuguruza cyane,uwo gitera uvuze se siwe wazanye ngo amategeko y abahutu? None se urumva yari kubura gute guhimba ngo abahutu bararenganye kugirango nyine atize umurindi imigambi ye mibisha.burya iyo umuntu ashaka kuguteranya n inshuti akubwira ukuntu igukandamiza,ikwanga,ikuvuga nabi,etc akakoza mu bwoko kuburyo usigara utekereza ibibi gusa iyo uyibonye bityo mukaba abanzi,ni uko rero abo ba gitera na kayibanda,habyara,abazungu,etc babikoze.usibyeko mbonye ko nawe uzi ukuri ahubwo uri kugoreka biterwa n ipfunwe nyamara utakarigize mu gihe ntacyo wikeka.ariko abenshi mu bakomoka mu bicanyi usanga kubw ipfunwe bagoreka ukuri kugirango bakwereke ko bene wabo bari bafite impamvu yo kwica no gukandamiza abatutsi,pole sana ukuri burya ntikwashya kandi iryo pfunwe rigutera kuvugira abicanyi rivemo kuko ryagukoresha ibibi ariko niyo warigumamo courage kabisa kuko ntampamvu nimwe yasobanura ubugome bwa ziriya nyamaswa zitatinye n impinja.

  • Ukuri kuraryana.gusa icyonavuga kidateze no kuva kwisi namoko.ahubwo uburyo akoreshwamo nicyo kibazo kuko nubwo waba urumunyarwanda muhuje ubwoko ariko umwe akaba atuye remera undi atuye nyamirambo haraho bazagera umwe abwire undi ati: uru winyamirambo.ibyo byose nubwoko.gusa twe abanyarwanda twayakoresheje nabi cyane kuburyo mbonako mwakwigisha mwagira ntibiteze guhinduka.uyu mugabo kabasha avuze neza cyane. Nubwo Bamwe bamusubiza nabi abo na batazi amateka. Abayazi barinumira.kuko ukuri kuraryana.ejo abahutu nibafata ubutegetsi nabo bazavuga bati turabakize.ni mwemere uko mwavutse mubibemo mudahemuka.nahubundi imana izabibabaza kandi ibibahanire.twese turabantu kandi tuvamaraso

  • Ariko aba bavuga ibyo gushyingirana mufite kibazo ki? Ko umuntu ashyingira/ashyingirwa uwo ashatse.ibyo ni ubuzima bwihariye bw umuntu ku giti cye,kandi mwibuke ko imyaka 23 ishize ari ubusa,igisebe kiracyari kibisi.ubwo se umubyeyi washyingiye mu bahutu bakamwicira umwana n abo yabyaye,urambwirako navuga ati reka sinzongera kubashyingiramo hari icyaha yaba akoze? Ntacyo rwose na gato,kuko umuntu watariye ikizere gupfa kukimugarurira biri kure nk ukwezi,kandi birumvikana.

    Rero ibyo gushyingirana cg kudashyingirana nta kibazo namba kirimo kuko twese dufite amahitamo,ibaze ariko ushyingiye umuntu wajya kumva umumva se yarishe,ubwo koko wanezezwa ni uko umwuzukuru wawe agira sekuru w inkoramaraso? Reka da njye kabisa sindimo aho nagato.erega uru Rwanda twubaka ni urw abazadukomokaho urebye nibo turi gusasira,kuko bo mu myaka ijana cg irenga bazajya bibuka ubu bugome bw abahezanguni b abahutu nk amateka amaze igihe,kandi bo bazaba bareba ba nyirakuru,sekeru n aba nyina aho ngaho rero bo ntibizababamo bazumvako ari amateka y ahashize y igihugu cyabo gusa nta ngaruka za hafi azaba yarabagizeho,niyo mpamvu bo bazasubira bakamera nk abakurambere bacu mbere y umwaduko w abazungu gasenyamiryango,bo rero bazashakana batagiye muri ibyo.rero twe bubu ni ibidashoboka ko twese twakwirekura ngo dushakane kuko utekereza aba iwanyu bishwe n abo bashatsemo,cg n iyo ngirwabwoko ukavuga uti reka da,bizajyenda bishira ariko si vuba,kandi nta kibazo rwose.iyo utabujijwe amahwemo mu gihugu,ukabaho kimwe n abandi burya ibyo rwose birahagije,hari ukubuza amahwemo nicyo kibi,naho hari uwanze ko umushakira umwana ntacyo bitwaye rwose kuko ni amahitamo ye,ni ubuzima bwihariye bw umuntu.

    • None wowe Have, uwo uvuga wumva ko yishe ubwo uarashaka kuvugande? Ahosibabandi bagomba gusabimbabazi mwizina ry’ubwoko bwabo?

  • Ibya AERG byo urahimbye ,nibyo witekerereza ,erega burya iyo uziko wakoze ikintu utangira kugishinja undi kuko uziko ariko wari umeze.urugero burya umutu ubeshya cyane ntashobora kwizera ko umubwiza ukuri kuko aba yumva buri wese ari umubeshyi nkawe.nawe rero kuko uziko leta za mbere ariko zakoraga niyo mpamvu utekereza ibyo.uzajyende usabe kuba polisi cg umusirikare turebeko bakwangira,maze baba bishimwe ko ufite gahunda byongeyo iyo wize cyane bakwakirana yombi.

  • Thanks so much for such news
    Mumbabarire am still young navutse ayo moko yanyu yararangiye

    Twarayize turayiga kugira tutibagirwa amateka y igihugu cyacu

    But please njye ndisabira aba mbona bashinze public debates ku moko …

    None se ubgo ko mukuze mpamya ko muturusha imyaka myinci bamwe muri ababyeyi bacuu

    Ubu koko muzitana ba mwana till when??

    Abahutu n abatutsi byarabay results twarazibonye

    Ari uwishe or uwiciwe bose ingaruka zabagezeho

    Gusa ngira mbaze
    1: kera bajya kwita abami abatutsi byari byagenze ute??
    2/ ese kuki biswe abatutsi?

    3: nonese ko turi clans mu rwanda muri literature nize ko umwami bavugaga ngo izina rye ….

    Aho ayo moko tuvuga
    Ntiyaba yarabayeho kera ariko abazunguu bakayatiza umurindi?

    Njye sinibaza aho muhera mwitana abahutu n abatutsi ubgo se nk umwana wavutse ku mututsi n umuhutu we yiyita iki??

    Yiyita métis???

    Rwose twaretse gukuza ibyarangiy?
    Ubu rero abavuga marriages
    Ibyo rwose murabeshya

    Kuko twe ntitubigenderaho

    Yewe hari n abahutu bafite ayo mazuru amatwi n imisatsi nk iy abatutsi ubwo se nabo muraabita abatutsi??

    Ko hari n abatutsi bagufi nabo murabita abahutu??
    Ayo ni amacakubiri ni ingaruka z abakoloni
    Niba turi abanyarwanda tuvuga ururimi rumwe
    Amaraso amwe why aya magambo mbona aha??
    Iby abay tubyigireho tuganire tugena ejo heza not gushaka kuZura ibibi

    Thank you so much
    Dukeney kubigiraho byinci murakuze
    Ariko ibizatugarura mu kumena amaraso aho ntituzabafasha we are youth power of rwanda

    Harabaye ntihakabe
    Abafite ipfunw z ibyo mwakoze mwihane
    Abana banyu tuzababera umugisha twe nta moko turi
    Rwandese ????????????????

    • None se ko nta moko akibaho abo batutsi bagufi cg abo ba hutu basa n’abatutsi ubamenya gute???
      Abantu bazasara kandi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish