Digiqole ad

Kigali bati “icya Nduba kirakemuka umwaka utaha” PAC iti “ibyo ni ibisanzwe”

 Kigali bati “icya Nduba kirakemuka umwaka utaha” PAC iti “ibyo ni ibisanzwe”

Parfait Busabizwa umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu yabwiye Komisiyo y’abadepite yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ko mu mwaka w’imari ugiye gutangira ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba kizabonerwa umuti. Abadepite bati “iryo sezerano rihora rivugwa”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umujyi wa Kigali hamwe n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali imbere ya PAC bo ni bashya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali hamwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali imbere ya PAC bo ni bashya

Mu cyumweru gishize abadepite bagize PAC bagiye gusura ikimoteri cya Nduba kivugwa muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta iheruka, bahageze babura n’umuyobozi n’umwe wo kubakira.
Kuri uyu wa kabiri nimugoroba batumije ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bababaza kuri iki kimoteri kibangamiye abatuye ku musozi kiriho ku mpinga mu murenge wa Nduba ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Umuyobozi mushya w’umugi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina mu minsi micye amaze ku buyobozi yavuze ko amaze gusura iki kimoteri kabiri, kubera uburemere bw’ikibazo.
Hon Juvenal Nkusi uyobora PAC ati “tujya kugisura tutaranagera aho tukibona imodoka yacu yajemo amasazi.”Nyuma avuga ibindi bibazo byinshi byo kwangiza ibidukikije bagisanzeho.
Athanase Rutabingwa, Umuyobozi wa Njyanama y’umujyi wa Kigali avuga ko ikibazo cy’iki kimoteri gikomeye kandi gihangayikishije umujyi wa Kigali.
Parfait Busabizwa umuyobozi wawo wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko gahunda iriho ari ukugira uburyo bugezweho bwo gucunga imyanda y’umugi, ngo nicyo gisubizo kirambye.
Imbere ya PAC ntibiba byoroshye, n'uwari umuyobozi w'umujyi Pascal Nyamurinda (wa gatatu uvuye ibumoso) yari yatumijwe
Imbere ya PAC ntibiba byoroshye, n’uwari umuyobozi w’umujyi Pascal Nyamurinda (wa gatatu uvuye ibumoso) yari yatumijwe

Aba bayobozi bavuze ko mu myaka ishize bagiye bemerera abadepite ko iki kibazo kigiye gukemuka ariko ntibigerweho, ngo ni ukubera ba rwiyemezamirimo.
Perezida wa Njyanama Rutabingwa ati “hari umushomari wariho avugana na RDB nyuma yigihe aragenda ibiganiro ntibyakomeza.”
Ubu ariko iki kibazo ngo kiri kwigwaho na MININFRA, RURA, REMA, RDB, Umujyi wa Kigali n’umushoramari. Bityo ngo hari ikizere nk’uko Perezida wa Njyanama abivuga.
Igisubizo ngo ni vuba, Abadepite bati “ni ibisanzwe”
Parfait Busabizwa we avuga ko ari mu mwaka w’imari utaha (uzatangira mu kwezi gutaha). Abadepite bahise bashidikanya kuko ngo si ubwa mbere bahawe isezerano nk’iri kuri iki kibazo.
Perezida wa Njyanama yavuze ko ibyo bababwira atari ukugira ngo babashimishe ahubwo nabo babyizeye, ngo kereka habayeho indi mbogamizi.
Perezida wa Njyanama (ubanza ibumoso) avuga ko bafite ikizere ariko kandi atari bo bakora ibintu
Perezida wa Njyanama (ubanza ibumoso) avuga ko bafite ikizere ariko kandi atari bo bakora ibintu

Rutabingwa ati “Ariko ntabwo tubibibizeza 100% kuko ntabwo ari ‘budget’ yacu, ntabwo ari amafaranga dufite none aha turi butange, ntanubwo ari twe tubikora. Niyo twaba dufite n’amafaranga dukenera n’umuntu ufite ubuhanga wo kubikora. Dushobora no kuza tukaganira yagera aha tugasanga ntashoboye.”
Abashoramari bashakaga gushora mu mushinga wo kubaka uburyo bugezweho bwo kwita ku myanda mu mugi ngo bagendaga babivamo ku mpamvu zinyuranye, bamwe ngo ko imyanda ari mike, abandi ngo bashaka kuyikoramo amashanyarazi ariko ahenze, REG ivuga ko itazayagura n’izindi.
By’ibanze, Parfait Busabizwa yavuze ko ubu bagiye guha iki kimoteri inkeragutabara zikakizitira, zikagicunga, abaturage bavomaga amazi yandujwe nacyo bakagezwaho amazi meza. Amafaranga y’ibi bikorwa ngo yanahawe Akarere.
Ikimoteri cya Nduba kiri hejuru ku mpinga y’umusozi mugari kandi muremure mu murenge wa Nduba Akagari ka Muremure, kigakora ku midugudu ibiri ya Taba na Musezero. Hari amatoni menshi y’imyanda iri ku gasi, ikusanywa iva mu ngo n’ibigo mu mugi wa Kigali.
Marie Chantal Rwakazina yavuze ko, kubera uburemere bw'iki kibazo, amaze kujya i Nduba kabiri
Marie Chantal Rwakazina yavuze ko, kubera uburemere bw’iki kibazo, amaze kujya i Nduba kabiri

Kuri uyu musozi harunze amatoni n'amatoni y'imyanda
Kuri uyu musozi harunze amatoni n’amatoni y’imyanda

Hari ibidendezi by'amazi y'imyanda anuka cyane. Iyo imvura ari nyinshi atemba hepfo ku musozi
Hari ibidendezi by’amazi y’imyanda anuka cyane. Iyo imvura ari nyinshi atemba hepfo ku musozi

Photos©C.Nduwayo/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • rwose baduhe amazi kuko akagari ka gasanze karayakennye

  • Hari ibijya binyobera.Urebye nko muri Tanzania ukuntu ayo macupa ya plastic ahigishwa uruhindu,agurwa n’abashinwa bayatwara iwabo,wibaza niba abanyarwanda bamwe bafite inyungu mu kwima amahirwe rubanda rugufi.Nta kintu kibaho kitagira akamaro,kandi n’icyo kimoteri hari abo mwagiha bakakibyaza umusaruro ufatika,hatabayeho gushaka kugorana

  • Igihe kizagera buri wese abanyarwanda bamubaze icyo yakoze igihe yari yicaye hariya abandi bandagazwa, babuzwa epfo na ruguru.

Comments are closed.

en_USEnglish