Tags : Francois Kanimba

Leta mu biganiro n’inganda hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda

Kuri uyu wa 03 Gicurusi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye ibiganiro bizakomeza n’inganda zo mu Rwanda hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ireme n’ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bikomeje kuba imbogamizi ku isoko. Mu biganiro byo kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yeretse inganda abafatanyabikorwa babiri barimo ikigo kizafasha inganda kumenyesha Abaturarwanda ibyo zikora, ndetse n’ikigo “ACUALINE […]Irambuye

Haracyari byinshi byo gukorwa ngo ibikorerwa mu Rwanda bihabwe agaciro

*Umwiherero w’abayobozi wemeje ko ibikorerwa mu Rwanda bigomba guhabwa agaciro, *Imyumvire y’Abanyarwanda ku gukunda iby’iwabo ngo iri hasi, *Guca caguwa nta we bizatuma atakaza akazi, bazacuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda, *Inganda zizakomeza kugabanyirizwa ibiciro by’amashanyarazi. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro 14 yafatiwe mu Mwiherero wa 13 w’Abayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri Francois Kanimba yabajijwe byinshi mu […]Irambuye

Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN yakiriwe na P.Kagame

Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO) yabonanye na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, uyu mushinwa yemereye Kagame ko bafite ingamba nshya zigamije guteza imbere inganda cyane cyane muri Africa. Li Yong wahoze ari Visi Minisitiri w’imari w’Ubushinwa ubu uyobora iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda, […]Irambuye

Min. Kanimba yasobanuye impamvu yo guca caguwa ko bigamije guhanga

*Caguwa yari inzitizi ku iterambere ry’ubudozi mu Rwanda, yanabuzaga amahirwe urubyiruko, *Kuki muri Africa no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ariho haba caguwa, *Guca caguwa bizafasha kongera amahirwe y’ababona akazi kandi ntibizahubukirwa. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, avuga ko ubudozi ari kimwe mu bitanga akazi kenshi mu mahanga, ariko ugasanga muri Africa ariho abantu […]Irambuye

Imisoro y’inkweto za Caguwa igiye kugezwa kuri 100%

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje mu rwego rwo gushyigikira abakora ibikoresho mu ruhu nk’inkweto, ibikapu n’imikandara igiye kuzamura imisoro y’ibyakoreshejwe bituruka mu mahanga bizwi nka ‘Caguwa’, by’umwihariko imisoro ku nkweto za Caguwa ngo izazamuka igere kuri 100% muri Nyakanga 2016. Hirya no hino mu Rwanda, usanga ahacururizwa imyenda, inkweto, imikandara n’ibikampu higanje cyane ibizwi nka ‘Caguwa/Second […]Irambuye

U Rwanda rwohereza mu mahanga T 16000 z’ikawa itunganyije –

Gikondo- Kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi ibiri yagenewe urubyiruko 20 rusanzwe rutegurira ikawa abashyitsi mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi wungirije mu Kigo k’igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB), Jean Claude Kayisinga yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwohereza hanze Toni ibihumbi 16 z’ikawa ku mwaka. Nubwo ngo umusaruro […]Irambuye

U Rwanda na DRC baraganira ku koroshya ubucuruzi

I Kigali kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga, intuma za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda batangiye ibiganiro bigamije gukuraho inziztizi abacuruzi bato n’abaciritse bahuranazo mu buhahirane bw’ibihugu byombi. Iyi nama ngo iri muri gahunda y’Umuryango w’Ubucuruzi COMESA, u Rwanda na Congo Kinshasa bibereye abanyamuryango ikaba igamije gufasha ibihugu gusuzuma inzitizi abaturage bakora […]Irambuye

“Inkoni iragira inka ntirinda amafaranga,” Hon Mukakarangwa

*Imirenge Sacco abadepite basanze idafite uburyo buhamye bwo gucunga amafaranga *Abajyana amafaranga kuri banki zindi bayatwara mu ntoki, *Kuba zimwe zidafite amashanyarazi bidindiza serivisi kuko nta koranabuhanga, *Abakozi ba Sacco bahembwa intica ntikize y’umushahara, barasaba ubuvugizi. Rutsiro 27/5/2015: Nyuma y’aho urwego rw’umuvunyi rugaragaje ko umrenge sacco ufite ibibazo by’icungamutungo, abadepite bo muri Komisiyo ishinzwe ubucuruzi […]Irambuye

Kanimba yashimye uruganda rwa Gafunzo Rice anenga urwa Kinazi Cassava

Kuri uyu wa 16 Nyakanga, asoza uruzinduko yari yagiriye mu karere ka Ruhango mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda ya “Hanga umurimo” ihagaze muri aka karere; Minisitiri w’ Inganda n’Ubucuruzi  Francois Kanimba yashimiye uruganda rutonora umuceri rwa Gafunzo Rice Mill kubera imikorere inoze, ariko anenga uruganda rwa Kinazi Cassava Plant imikoranire mibi n’abahinzi. Gushima no […]Irambuye

en_USEnglish