Digiqole ad

Kanimba yashimye uruganda rwa Gafunzo Rice anenga urwa Kinazi Cassava

Kuri uyu wa 16 Nyakanga, asoza uruzinduko yari yagiriye mu karere ka Ruhango mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda ya “Hanga umurimo” ihagaze muri aka karere; Minisitiri w’ Inganda n’Ubucuruzi  Francois Kanimba yashimiye uruganda rutonora umuceri rwa Gafunzo Rice Mill kubera imikorere inoze, ariko anenga uruganda rwa Kinazi Cassava Plant imikoranire mibi n’abahinzi.

Minisitiri Kanimba asobanurirwa iby'uruganda rwa Gafunzo Rice Mill
Minisitiri Kanimba asobanurirwa iby’uruganda rwa Gafunzo Rice Mill

Gushima no kunenga ngo ni bimwe mu bigira uruhare mu guhindura no gutera umwete mu mikorere.

Mu rwego rwo gusuzuma ko imikorere y’inganda, Ministiri w’Inganda n’Ubucuruzi yasuye Akarere ka Ruhango aho yasuye uruganda rwa Kinazi Cassava Plant n’uruganda rwa Gafunzo Rice Mill zose zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Ku ruganda rwa Gafunzo Rice Mill, Ministiri Kanimba yashimye uru ruganda ko ruri gutanga umusaruro mwiza kandi ugaragara mu gihe cy’imyaka itatu rumaze rukora.

Minisitiri Kanimba yanenze imikorere mibi mu ruganda rwa Kinazi Cassava Plant iterwa no kutubaka ubufatanye burambye hagati y’inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’abahinzi ubwabo.

Minisitiri Kanimba yagize ati “ iyo tuganiriye n’abahinzi ndetse n’ubuyobozi bw’inganda zibatunganyiriza umusaruro,  by’umwihariko uruganda rwa Kinazi rutunganya imyumbati, usanga ikibazo izi nganda zihura nazo kikanatuma imikorere yazo iba mibi ari ukutubaka ubufatanye burambye hagati y’abacunga izi nganda n’abahinzi bazigezaho umusaruro.

ibi duhora tubigarukaho, dusaba izi nganda kumanuka zikajya gukemura ibibazo abahinzi bafite mu buhinzi bwabo ku buryo nabo bazigirira icyizere bakumva ko no kuzigemurira ari bo babifitemo inyungu cyane.

Usanga ibi aribyo bitarafata umurongo neza ariko mu karere ka Ruhango tuhavuye tubyemeranyijwe by’akarusho uru ruganda rwa Gafunzo rukazanabera urugero izindi nganda by’umwihariko uruganda rwa Kinazi byegeranye”.

Aha ni ahakorera uruganda rwa Gafunzo mu kagari ka Gafunzo mu murenge wa
Aha ni ahakorera uruganda rwa Gafunzo mu kagari ka Gafunzo mu murenge wa Mwendo

Mukomeza Geredi umuhinzi akaba ari muri Koperative ya COTEMUNYARU y’abahinzi b’umuceri mu Ruhango yabwiye Umuseke ko koko uruganda rwa Gafunzo rubafasha kongera umusaruro wabo ndetse n’indi mikoranire ikaba ari myiza hagati yabo n’uruganda.

Ati “Uruganda rudukurikiranira hafi mu buhinzi bwacu, iyo tubuze ubushobozi turarwitabaza rukatugoboka, bakaduha ifumbire, amafaranga yo gusarura cyangwa yo guhingisha, bakadushakira imbuto n’imiti mu gihe tubiyambaje. Tubona dukorana neza n’uruganda.”

Ikibazo rusange ku nganda nyinshi zo mu Rwanda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi ngo ni ukutabona umusaruro uhagije ugereranyije n’ubushobozi ziba zifite gutunganya.

Gafunzo Rice Mill nayo iki kibazo iragifite n’ubwo intambwe ikomeje guterwa, mu ntangiro rwakiraga umusaruro wabarirwaga kuri 15% by’ubushobozi bwarwo, mu isizeni (saison) iherutse rukaba rwarakiriye 30% ndetse hakaba hateganyijwe ko muri iyi ruzakira 45% by’umusaruro ruba rushobora gutunganya.

Urunganda rwa Gafunzo Rice Mill ruherereye mu kagari ga Gafunzo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.

Ku mwero w’umuceri iyo rwakoze ibyiciro bibiri ku munsi rukaba rubasha gutonora toni 30 z’umuceri.

Minisitiri Kanimba aganira n'abahinzi
Minisitiri Kanimba aganira n’abahinzi ndetse n’umuyobozi w’uruganda rwa Gafunzo (wambaye ikoti ry’ubururu)
Ministre Kanimba ahanira n'abahinzi n'abayobozi b'uruganda ubwo yari ageze i Gafunzo
Ministre Kanimba ahanira n’abahinzi n’abayobozi b’uruganda ubwo yari ageze i Gafunzo
Abahinzi baje kumwakira
Abahinzi baje kumwakira
Mu biganiro arashima akananenga bimwe ubufatanye budakorwa neza hato na hato
Mu biganiro arashima akananenga bimwe ubufatanye budakorwa neza hato na hato
Imbere mu ruganda barereka Ministre umusaruro n'imikorere yabo
Imbere mu ruganda barereka Ministre umusaruro n’imikorere yabo
Ku mwero bashobora gutunganya toni 30 z'umucri utandukanye ku munsi ukajya ku masoko mu Rwanda
Ku mwero bashobora gutunganya toni 30 z’umucri utandukanye ku munsi ukajya ku masoko mu Rwanda
Abahinzi babonye umwanya wisanzuye wo kuganira na Minisitiri w'inganda
Abahinzi babonye umwanya wisanzuye wo kuganira na Minisitiri w’inganda
Minisitiri nawe arabasubiza ku bibazo bitandukanye bamubajije
Minisitiri nawe arabasubiza ku bibazo bitandukanye bamubajije

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Hahahahahha yewe ga ntangare atavuze ibyo nyine??abayobozi bacu bazahereza he kugira amarangamutima, ubu ni ukugirango mugumure rero abaturage ba ruhango be kugemurira Cassava plant. Iyo gafunzo murata se muyobewe ko nayo kubona umuceli wa za koperative ari ingume kubera abo bahezanguni bakuriwe na mayor wa ruhango bashaka kwikubira byose na Cassava plant irimo?! yayinanije gukora kuva kera ariko yitonde cyane kuko atazi ibyo akina nabyo. mujye mutwegera tubahe amakuru mumenye ukuri abasenyera u rwanda ku bw’inyungu zabo gusa. imyumbati ya Ruhango igiye igemurwa yose mu ruganda batayishyiriye bene wabo muri Bukavu amahoro yataha mu baturage. Muzabibazwa iminsi nayo ndayizera cyane. Murakoze gutambutsa igitekerezo cyanjye

  • Komeza ujye mbere mwana w’iwacu Peter!!

  • Ngaho re! None se iwabo wa Mayor (ushyira mu majwi) ni i Bukavu? Mushyire imbere akazi, mwumve inama abayobozi babagira muve mu matiku. Murebe ibizamura abaturage niyo nshingano ibindi ni zero.

  • ni byiza kubona abayobozi b’igihugu baza gusura inganda kandi bagashima ndetse bakananenga ibitagenda kugirango bikosorwe.

  • ni byiza gushima ibigenda neza no kugaya ibigenda nabi kandi turashimira leta yacu ikomeje guteza imbere inganda nto n;zicirirtse mu Rwanda

  • Wowe wiyise isi n’abantu niba utiyubashye twubahire mayor! Vana amatiku mu itangazamakuru! Mayor se avuka I Bukavu? Ufite ikindi ushatse kuvuga ariko utekereza atyo niwe bivuna!!! Go a head mayor aho wowe nabo mukorana muvanye Ruhango naho muyigejeje utahabona ni uwihumisha abishaka ariko ntakundi

  • Mbese ko numva iwacu hari amatiku bimeze bite? icyo nzi kuri Kinazi Cassava nange niboneye nubwo ntatuye aho inaniza abahinzi rwose kandi ntibegere ngo bafate imyanzuro itabangamiye buri ruhande naho kubeshya ngo yananijwe na Mayor atarajyaho se bwo yakoraga neza? ayo ni amatiku niba hari nibyo batabashije kumvikanaho ni kubw’inyungu z’abaturage Mayor ashinzwe kuko uwo mu Mayor ntanzi nange simuzi uretse kumwumva ariko nzi ibibazo abahinzi b’iwacu namakoperative yabo bafitanye nuruganda rero ntimukabeshye nibisubireho pe

    • Uretse uyu se ngo ni isi nabantu Ninde wundi utabizi ko ruriya ruganda runaniza abaturajye! Mayor us haka gusebya ntawe Uzi!aritonda kuburyo uretse nibyo ntanumuntu numwe arabwira nabi no mubo ayobora umunya wanwitiranyije won here ubaze uwo ariwe! Ntiyantumye kandi sindi numuvugizi we ariko nanone sinabyihanganira bite we nukuntu muzi! Shakira ahandi niba ushaka amatiku mu Ruhango Mbabazi yarayahaciye.

  • Ikibazo cy’Imyumbati yo muRuhango gikwiye kwiganwa ubushishozi,hari NGO’s nazo zitari shyashya,Urugero nabitwa IBAKWE bahoze mu cyitwa syndicat INGABO baza gushwana bapfa imitungo bayoborwaga na Mayor wa Ruhango MBABAZI F.Xavier mu cyitwaga Ingabo.Bari bafite inkunga zikomeye z’abaholandi,bamaze gusenyuka bicamo ibice igice kimwe kiza kwitwa IBAKWE-RWANDA.Bari barigishijwe n’am NGOs atandukanye,bubaka system ikomeye cyane mu giturage cyo mu mirenge ya NYAMIYAGA,MUGINA aho ni muri KAMONYI,baramanuka no mumirenge ya KINAZI,NTONGWE,MBUYE na RUHANGO iyo mirenge niyo yiganjemo abahinzi b’ imyumbati bazi icyo gukora,system bubatse iragenda ikagera ku mudugudu,bikava ku mudugudu bikubaka zone nyuma ku murenge,muri buri mudugudu haba hari uwo bise mwene bakwe ushinzwe abantu 30 kubashishikariza kwima imyumbati Uruganda no kurunaniza gusa,hashize imyaka irenga 2 bitwa ngo bari muri value-chain y’imyumbati ariko nanubu ntibibuza Uruganda kubura umusaruro urebye za Millioni z’amadolari IFDC itanga ibinyujije mumushinga wa Catalist nabo bagakorana n’IBAKWE ntagira ingano.Ntabwo muri iyo zone utumiza Inama ngo uzabone umuturage uyitabira idatumijwe n’ibakwe cg se IFDC,birumvikana n’inzego zibanze,naho ubundi izindi nzego baziciye amazi,Utwo duce nta bufasha ahanini bakeneye Aba bahollandi basuka akayabo k’amadollari mu cyitwa CLECAM ku nyungu ntoya(Interest rate) cyane ikorana  na Bene-Bakwe kugira ibahe imbaraga no gukomeza system nguko rero muri make uko  uruganda rwananijwe,muri turiya duce tutirengagije n’izindi nzego RCA,RAB nabo barananizwa niyo system..

Comments are closed.

en_USEnglish