Digiqole ad

Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN yakiriwe na P.Kagame

 Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN yakiriwe na P.Kagame

Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO) yabonanye na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, uyu mushinwa yemereye Kagame ko bafite ingamba nshya zigamije guteza imbere inganda cyane cyane muri Africa.

Li Yong mu biganiro na Perezida Kagame n'abandi batumirwa
Li Yong mu biganiro na Perezida Kagame n’abandi batumirwa

Li Yong wahoze ari Visi Minisitiri w’imari w’Ubushinwa ubu uyobora iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda, yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame kandi yaje mu Rwanda kuko azi ko hari intambwe kinase gutera mu bigendanye no guha umurongo mwiza iterambere ry’inganda.

Li Yong ayoboye UNIDO kuva mu 2013, yavuze ko iki kigo gifite ingamba nshya zo guteza imbere inganda muri Africa ariyo mpamvu we n’intumwa ayoboye bari kugenderera ibihugu bimwe na bimwe mu kugira ngo bige uko izo ngamba bazishyira mu ngiro.

Francois Kanimba Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda wari muri ibi biganiro yatangaje ko yaje mu Rwanda kubera ikizere yarugiriye hamwe n’icyerekezo cyiza yabonye mu bijyanye no guteza imbere iganda mu Rwanda.

Kanimba ati “mu byo twaganiriye, twibanze ku buryo umwe mu myanzuro w’Umuryango w’Abibumbye y’umwaka ushize mu kwezi kwa cyenda ubwo bemezaga ingamba nshya ku iterambere ry’isi, wo guteza imbere inganda washyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere.”

Minisitiri Kanimba avuga ko Li Yong afite gahunda yo gusaba Umuryango w’Abibumbye gushyira imbaraga mu iterambere ry’inganda muri Africa nibura mu gihe cy’imyaka 10.

Li Yong n'intumwa ayoboye (ibumoso) hamwe na Minisitiri Kanimba w'inganda, Gatete w'imari n'umuyobozi wa RDB Amb Gatare (iburyo) bategereje gato ko Perezida Kagame abageraho
Li Yong n’intumwa ayoboye (ibumoso) hamwe na Minisitiri Kanimba w’inganda, Gatete w’imari n’umuyobozi wa RDB Amb Gatare (iburyo) bategereje gato ko Perezida Kagame abageraho

Li Yong yabwiye abanyamakuru ko UNIDOizakomeza gufasha iterambere ry’inganda mu Rwanda baciye muri gahunda isanzweho yo gufasha inganda muri Africa.

UNIDO yatangiye gufasha ibikorwa by’iterambere mu Rwanda bwa mbere mu 1997, gahunda yayo yari iyo gufasha abikorera mu bijyanye no; gukora ibintu bishya mu byashaje, kubaka ubumenyi mu kuzamura imishinga mito n’iciririts hitawe cyane ku bagore ba rwiyemezamirimo, hamwe no kubaka ubumenyi mu kuvugurura politiki y’iby’inganda no gukurikirana iterambere ryazo.

NIDO kandi yafashije u Rwanda mu gukora inyigo no kubaka inganda z’amashanyarazi zuzuye mu 2011 zibasha gutanga 600MW hamwe n’ibindi bikorwa byo guteza imbere ubumenyi mu by’inganda no gukurikirana izo ngomero zitanga amashanyarazi.

Li Yong yagize ati “hagomba kubaho iterambere rishya mu by’inganda ku bw’inyungu z’abaturage.Nasanze u Rwanda rumeze neza, ni igihugu cyiza birenze uko nabitekerezaga kuko nari nafite amakuru meza ku Rwanda mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu.

Navuye gusura aho inganda zikorera (Special Economic Zone/Masoro)nsangamo abikorera bahanze imirimo kuri benshi. Ni ibintu byiza byanyeretse imiyoborere iri hano. Byanshimishije kandi nzagaruka.”

Li Yong yavuze ko UNIDO izafasha u Rwanda mu buryo bw’amafaranga azakenerwa mu bikorwa byo guteza imbere inganda mu gihugu, cyane cyane ngo inganda bigaragara ko zizajya zifasha abaturage mu buryo butaziguye, ariko kandi no kubafasha kwikorera inganda zabo nabo bakagerwaho n’iterambere kurushaho.

Perezida Kagame aramukanya na Li Yong
Perezida Kagame aramukanya na Li Yong
Li Yong avuga ko iterambere ry'inganda rishingira ku miyoborere myiza mu bihugu byose
Li Yong avuga ko iterambere ry’inganda rishingira ku miyoborere myiza mu bihugu byose

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uyu aje abanziriza Kimoon witeguwe i Bujumbura, ntabwo yaje kuvugiterambere gusa aretse ikibazo cy’u Burundi.Niriya rapport imaze gusohoka.Koko nibyo ntaterambere mugihe harakavuyo mubaturanyi.

    • Wowe warasaze! Iyo ngirwa rapport se ko isohotse ejo hashize, undi akaba yari yageze I kigali, urumva bihuriye he?! U rwanda ruri gutera imbere mwabikunda mutabikunda,it is just a matter of time, nguhaye indi myaka 8 uzaba umbwira!

      • Uri Rucagu koko, ese ntabwo usoma ngo urebe ibibera hirya nohino muri kino gihugu? Iyo myaka 8 utanga se mbere ntiwatangaga 2020? ubunoneho turi muri vision 2050 (2020+2050) iya 2020 tuzi abatanze ayo mafaranga muri MDG:Millennium Development Goals yahawe ibihugu byinshi birimo nu Rwanda,muriyo haje gahunda ya girinka nubwo basigaye bavugako perezida Kagame yahaye inka abanyarwanda.Ese iyo vision ya 2050 azavahe? Marketing polique ntabwo ikora byose icyo ikora nuguhuma abantu batabizi amaso.Umuntu babariye inzu,imirima n’ibindi akaba amaze imyaka irenga itatu ategereje yabaza bati nta burenganzira bwo gusubiza icyo kibazo azabariza he harya? Siho honyine, abashinwa baraza bagasenya bakora umuhanda ntacyo wababaza kuko wabaruriwe na leta wajya kubaza bati amafaranga yaheze i Kigali, imyaka ikaba irenze 2. Njyewe narumiwe.

        • Ahavuye amafaranga ya MDGs se kuki hatava aya SDGs?
          Ese ubundi ntibashoboraga kuyatanga akaribwa n’izo nka ataziguze?
          Mu Rwanda ibintu ntago ari parfaits kuko turi abantu, ariko namwe ntimukabone ibibi gusa, murihemukira n’ubuzima bwanyu.

          • @Mim ubwo wemeyeko abazungu ataribigoryi kuko nayo mafaranga batayaguha gusa ngo basinzire ahubwo nibo baza gukora monitoring kugirango ataribwa nyine.Uzarebe iyo bayatanze bohereza ninzobere ziza gukurikira imishinga leta iba yaremeye kuzashyirwa mu bikorwa.Nahubundi barusahuzi barabazi kandi niba bakora gutyo nuko bamaze kumenya ukuntu abategetsi bo muri Africa bakora.Twari muri MRND ejobundi ubu turi muri RPF, byinshibirasa kandi ntaho MRND na RPF bihuriye.Ejobundi twari mu bwato, dutera amashyamba,turwanya isuri (bya biti ba meya na gitifu bari kurwaniramo ubu byatewe muri 1983) twubaka amashuli, twubakibiro bya komini ndetse na segiteri byari byiza, ubu turi muri vision 2020 nako 2050.Gusa niba hari ikintu umuntu avuze mu ruhame kimeze nkibyo nanditse hano ntiygombye kubiziza.Me Ntaganda n’umuntu wumugabo ndamwemera.

          • Ese izonka hasigaye zingahe? njyewe nasanze uriya mushinga wa girinka ari fake.Gutunga inka bibaza iki? Kugira isambu cyangwa urwuri uragiramo iyi nka cyangwa aho uhinga ubwatsi.Ese iyo utuye mu mudugudu kandi ko ari gahunda ya leta iyo nka uzayitunga gute?

  • noneho muzashyireho gahunda ya orora inkwavu cyangwa inkoko niyo idasaba ahantu hanini muri izo nsisiro

Comments are closed.

en_USEnglish