Digiqole ad

U Rwanda na DRC baraganira ku koroshya ubucuruzi

 U Rwanda na DRC baraganira ku koroshya ubucuruzi

I Kigali kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga, intuma za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda batangiye ibiganiro bigamije gukuraho inziztizi abacuruzi bato n’abaciritse bahuranazo mu buhahirane bw’ibihugu byombi.

Robert Opirah afungura ibiganiro
Robert Opirah afungura ibiganiro

Iyi nama ngo iri muri gahunda y’Umuryango w’Ubucuruzi COMESA, u Rwanda na Congo Kinshasa bibereye abanyamuryango ikaba igamije gufasha ibihugu gusuzuma inzitizi abaturage bakora ubucuruzi butoya n’ubucirirtse bahura na zo mu kazi ka buri munsi.

Robert Opirah, Umuyobozi ukuriye iby’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yavuze ko iyi nama ikomeye kuko iza gufatirwamo ingamba zihamye zo koroshya ubucuruzi butoya n’ubuciriritse bwamburikiranya imipaka y’u Rwanda na DRC.

Ubwo yagarukaga kuri zimwe mu mbogamizi ziriho, Opirah yavuze ko abacuruzi batoya n’abacirirtse bava mu Rwanda bajya muri Congo, bacibwa amafaranga adateganyijwe, (kuko abacuruzi batoya cyane ntibasora amafaranga ku mupaka).

Izindi mbogamizi zirimo kuba aba bacuruzi bahitamo gukora ubucuruzi bwabo bihishe bikaba byabaviramo kugirirwa nabi kandi ntihagire ubimenya kuko baba batazwi.

Yakomeje avuga ko kugira ngo ubu bucuruzi butere imbere, Minisiteri y’Ubucuruzi ikomeje gukangurira aba bacuruzi batoya n’abacirirtse kwishyira hamwe muri koperative kugira ngo bamenyekane, ngo hari n’umushinga iyi minisiteri yakoze wo kubaka amasoko ku mipaka yose izwi.

Yagize ati “Aya masoko ntabwo ari amataje nk’aya tubona i Kigali, ni amasoko aciriritse agamije gufasha aba bacuruzi batoya n’abaciriritse gutera imbere mu bucuruzi bwabo bwambukiranya imipaka. Ntabwo waba ushaka guteza imbere ubucuruzi ngo uhere kuri bariya bacuruza byinshi, uhera kuri aba batoya bazamuka.”

Jean Jacques Chiribagula Ntwali, umujyanama ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Minisiteri y’ubucuruzi ya Congo Kinshasa, akaba ari we ukuriye intumwa za DRC, yavuze ko ku munsi w’ejo basuye umupaka mutoya wa Gisenyi, basanga abacuruzi batoya n’abaciriritse bafite zimwe mu mbogamizi, nko gucibwa amafaranga no gushyirwaho amananiza atari ngombwa.

Yavuze ko iyi nama iza kubafasha kumvikana n’u Rwanda ibijyanye n’urutonde rw’ibicuruzwa bigomba gushyirwa mu rwego rw’ubucuruzi butoya n’ubuciriritse, ariko ngo yizeye ko ibyo bumvikana bizafasha umucuruzi mutoya kunguka.

Chiribagula yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye cyatangiye ibi biganiro n’ibihugu bitanu bituranye, mu minsi ishize ngo bumvikanye na Zambia ku bijyanye n’ubu bucuruzi, nyuma yo kuva mu Rwanda ngo bazajya mu biganiro n’u Burundi.

Gusa yirinze gutangaza igihe  amabwiriza mashya azashyirirwa mu bikorwa, ariko avuga ko igihe cyose baza kumvikana ku bigomba gukorwa, haba hasigaye akazi k aba Minisitiri b’Ubucuruzi mu gusinya inyandiko ihuriweho n’impande zombi.

Iyo havuzwe ubucuruzi butoya n’ubucirirtse, nk’uko Robert Opirah ushinzwe ubucuruzi muri MINICOM abivuga, ngo hakwiye kumvikana ubucurizi busingiye ku usaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no ku bikoresho bimwe byo mu nganda ariko ntoya.

Umupaka wa Rubavu, uhuza u Rwanda na Congo Kinshasa ngo nibura buri kwezi hanyuraho abantu ibihumbi 50 bakora bene ubwo bucuruzi butoya n’ubuciriritse.

Robert Opirah Umuyobozi ushinzwe iby'ubucuruzi muri MINICOM
Robert Opirah Umuyobozi ushinzwe iby’ubucuruzi muri MINICOM
Jean Jacques Chiribagula Ntwali umujyanama muri Ministeri y'Ubucurizi ya DRC
Jean Jacques Chiribagula Ntwali umujyanama muri Ministeri y’Ubucurizi ya DRC
Abayobozi bombi baganira hanze
Abayobozi bombi baganira hanze
Uyu ni Tasara Muzorori wari uhagarariye umuryango wa COMESA
Uyu ni Tasara Muzorori wari uhagarariye umuryango wa COMESA
Umwe mu baturutse muri DRC waje muri ibi biganiro
Umwe mu baturutse muri DRC waje muri ibi biganiro
Abo ni bamwe mu baturutse muri DRC
Abo ni bamwe mu baturutse muri DRC
Ifoto y'intumwa za DRC n'abahagariye u Rwanda muri ibi biganiro
Ifoto y’intumwa za DRC n’abahagariye u Rwanda muri ibi biganiro

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibi ahubwo bifite akamaro kanini cyane.

  • Yitwa OPIRAH Robert, Director General ; Trade and Investment muri MINICOM.

  • iki kiganiro bagiranye ni cyiza cyane ku buryo ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bwakorshywa bukabyarira inyungu ababukora maze bakungukirana dore ko ari n’abaturanyi

Comments are closed.

en_USEnglish