Digiqole ad

Min. Kanimba yasobanuye impamvu yo guca caguwa ko bigamije guhanga imirimo

 Min. Kanimba yasobanuye impamvu yo guca caguwa ko bigamije guhanga imirimo

Minisitiri Francois Kanimba w’Ubucuruzi n’Inganda asanga Africa atariyo igomba gukuburirwa imyambaro

*Caguwa yari inzitizi ku iterambere ry’ubudozi mu Rwanda, yanabuzaga amahirwe urubyiruko,

*Kuki muri Africa no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ariho haba caguwa,

*Guca caguwa bizafasha kongera amahirwe y’ababona akazi kandi ntibizahubukirwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, avuga ko ubudozi ari kimwe mu bitanga akazi kenshi mu mahanga, ariko ugasanga muri Africa ariho abantu bacyambara imyenda n’intweto byakoreshejwe (Sekeni, Caguwa), ibyo ngo bibuza urubyiruko kubona amahirwe y’akazi, akagaragaza ko Sekeni izacibwa mu buryo bitazateza ingaruka mbi.

Minisitiri Francois Kanimba w'Ubucuruzi n'Inganda asanga Africa atariyo igomba gukuburirwa imyambaro
Minisitiri Francois Kanimba w’Ubucuruzi n’Inganda asanga Africa atariyo igomba gukuburirwa imyambaro

Mu ntego Leta y’u Rwanda yihaye muri gahunda yo guca ubushomeri bijyanye n’icyerekezo 2020, na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRSII) harimo guhanga imirimo nibura 200 000 idashingiye ku buhinzi buri mwaka.

Gusa, mu minsi ishize ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yavugaga ku guca burundu caguwa haba ku myenda n’intweto, bamwe mu Banyarwanda babibonye nko gusimbuka intambwe, ndetse no gufata icyemezo cyagira ingaruka kuri benshi batunzwe n’ubucuruzi bwa caguwa.

Min. Francois Kanimba avuga ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane muri Africa ariho bambara imyenda ya caguha (second hands, (imyenda yambawe igasubizwa ku isoko)), imyaka 30 cyangwa 40 ikaba ishize iyo myumvire idahinduka.

Avuga ko ahanini iyo myende mikuburano, usanga abayizana baravukije amahirwe urubyiruko yo kubona imirimo, no kuba inganda z’ubudozi mu Rwanda no muri Africa muri rusange zidatera imbere.

Bityo, avuga ko muri Africa atariho hakwiye kwambarwa kuko ngo ahandi usanga inganda zishingiye kubudozi bw’imyenda ari zimwe mu zitanga akazi kenshi.

Kuri uyu wa gatatu ubwo Minisitiri Kanimba yaganiraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze i Kigali barimo n’Abayobozi b’uturere, yagize ati “Umwenda wa caguha usanga ugura idolari rimwe cyangwa amadolari abiri, icyo ni ikibazo kuko Abanyarwanda bishimira kubona imyenda ya make, ariko bakibagirwa ko ibi bintu bitwicira iterambere, ndetse no mu byerekeranye no guteza imbere inganda.”

Akomeza agira ati “Iyo tuvuga ko tugomba guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, hamwe n’imikorere imeze gutyo, murumva imirimo izava he? Niyo mpamvu ari amahitamo tugomba gukora, kuko iyo ugiye mu bihugu byateye imbere, akenshi usanga nta caguha wahasanga, si ukuvuga ko bo badakeneye kugura iy’amafaranga make!”

Kanimba yagaragaje ko imyenda ya caguwa isa n’imikuburano nubwo haba hatabayeho ubwumvikane mbonankubone.

Min. Francois Kanimba yakomeje avuga guca caguwa cyangwa sekeni, bitazakorwa mu buryo buhubukiwe, gusa ngo icyambere bagomba kubanza gushyiraho, ni inganda no kubaka ubushobozi bw’abadozi bo mu Rwanda kugira ngo bizere ko bashobora gukora imyenda Abanyarwanda bakeneye, kandi na leta igashyiraho politiki mu rwego rwo kuborohereza imisoro, ibikorwa remero bakeneye maze bakajya bakora imyenda idahenze.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko nubwo caguha izaba itakinjira mu Rwanda mu minsi iri imbere n’ubundi umuntu azajya agura imyenda mishya iri mu giciro cy’amafaranga yagura uwa caguha.

Bavuga ko izo arizo ntego zo guca caguwa, ko ibyo bakora bifite ibisobanuro mu rwego rwa politiki kuko bizafasha Abanyarwand gutera imbere muri rusange.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ni sawa. Gusa izo nganda ziba he ngo nje kwirangurira!

  • Ibi ntibihagije kwemeza abantu ko koko akazi kazaboneka! Caguwa izo zigera mu Rwanda zaguzwe kandi n’abazicuruza bakunguka. uzajye kureba mu maduka amwe n’amwe arangura ibishya bivuye iyo za China, India…! inkweto yabo ntiahobora kumata amezi 5 itaracika. Ibyo nibyo Min. Kanimba akangurira abanyareanda kwambara! Ikindi kandi naduhe icyuzere atwemerere ko iwe mu rugo ntawambara caguwa, ko mu nkweto ze ntazo bajya bamugurisha zivuye Kimisagara…! Niba ahahira i buraya se natwe azatugirayo? Dore ugura nk’inkweto zawe nzoza zo kwambara uzikuye iburaya wagera i Kanombe bakakubwira ko ugomba kuzisorera nk’aho aho waziguze utasoze!

    Inama nagira Ministri Kanimba ni ukwitoda ntibahubuke kuko gufunga ibigo byakira imfubyi huti huti bigaragara ko abana bongeye kugaruka mu mihanda ku bwinshi kandi bitaherukaga.

  • Mbere batubwiraga ko bagiye guca caguwa ngo bongerere amahirwe inganda zikora imyenda, tuzigame amadovize yo gutumiza iyo caguwa, nk’aho izo nganda zo zitazakoresha ibyo zivanye hanze, kuko nta pamba duhinga, ntitunakore indi miti ikoreshwa mu gukora imyanda. None ngo ni uguha amahirwe urubyiruko rudoda. Imyenda y’imidodano yambarwa mu Rwanda buriya irenze 10%? Mwavuze se ko ahubwo amahirwe agiye kugira abazahabwa uburenganzira (monopoly) bwo kuzana mu gihugu ibyambarwa bishya? Mu bihugu duturanye no mu Bushinwa, iyabo iba ihendutse kurusha ikorewe hano, kandi isoko rya East African Community rirafunguye. Abantu bibagirwa ko UTEXRWA imaze mu Rwanda imyaka 30 ikora, kuko yashinzwe muri 1985. Cyangwa ko higeze kuba SODEPARAL yakoraga ibintu mu mpu. Ariko jye mbibarize. Buriya mwarimu wa primaire waguraga umwenda wa caguwa ukamucikiraho atarashobora kugura undi, na we ari mu bazatanga icyo cyashara? Umuturage waguraga ikoti rikamusaziraho ritazi uko amazi asa, ni we ugiye gutanga icyo cyashara cy’ibishya bihenze? N’abakoresha ubukwe b’abasirimu se ko mbona abenshi ubu bakodesha ? Inyigo y’ibi bintu nyamara ifite amakemwa.

  • arikubundi kanimba yambaye caguwa ryari mwagiye muduha amahoro koko

  • KANIMBA ibyo avuga nawe ntabwo abyemera, byose ni Politiki. Uretse ko ubusanzwe tuzi ko KANIMBA ari umuntu w’umuhanga (umunyabwenge) kandi uzi gushyira mu gaciro. Ibyo gusesengura arabizi, ariko kuri iki kibazo cya caguwa ntabwo ubwo busesenguzi ari ubwe ku giti cye.

  • Ariko buriya MIN atekereza ko izo nganda zizaha akazi abantu baruta umubare abasanzwe batunzwe na caguwa? Ndabona ahubwo ashaka kongera umubare w’abashomeri! Nyamara ibi bintu bashatse babigendamo buhoro badahubutse kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku banyarwanda ba ntaho nikora

  • Rimwe na rimwe wagirango abayobozi baba bashaka kutwihera urwenya.

  • Ese ubundi ibi byaringombwa kubivuga? Uzana izo nganda zigakora abantu ntabwo aribicucu buriwese abashaka aho yavana ifaranga azahita ajya murizo nganda ntanicyo mugombye kuvuga gusa, kuvugango mu mahanga ntabamabara caguwa uyu mugabo ahindutse Semuhanuka izuba riva cyangwa ashatse kwifatira abanyarwanda batigeze bajya gutembera mu mahanga.Kwambara caguwa ntabwo ari igisebo,Mujye mushungura mumenye ibyo muvuga twese ntabwo turi injiji mbona aricyo kibazo abayobozi bacu bazagira, kubeshya cyangwa gukomeza gukora politiki nko muri za 1980-1994..Hari internet, hari GSM, hari youtube, hari Wats’up,Facebook nibindi.Ese umuntu waguze caguwa ya Michael Jakson muri 1978 ubu yayigurisha angahe?

  • Iki cyemezo ndakeka kizateza ahubwo kubura kwimirimo kuko hari abari barayingiye batangira ubucuruzi bwazo!ikindi mu ntangiriro yiryo hagarika hazabaho uguhenda kwiyo myenda! kandi nizo nganda zitwa ngo zikora iyi myendanta bushobozi ziragira yo kuba yakwambika abanyarwanda bose!

  • BYIGWE HO NEZA ,IMISORO BAYIGIRE MICYE MAZE UREBE NGO GUHANGA IMIRIMO BIRATEZA ABANYARWANDA IMBERE
    GUSA BE GUBUKIRA ICYO CYEMEZO KUKO BYATEZA UBUKENE.ARIKO NDABISHYIGIKIYE NTAMPAMVU YO KWAMBARA IMYENDA YA SECOND HAND DUFITE AMABOKO NUBUMENYI MUTWOROHEREZE GUSA

  • Erega iterambere nta uryanga! Ariko iterambere ntabwo ari Copy paste nkuko mubidukorera, Kanimba ni umuhanga cyane ati ku mpamvu za politike birumvikana! Mutekereze mushyiremo n’ubwenge bwo mu ishuli, naho ibyo kwigana byo biradusiga ahabi. Dore mwimuriye abacuruzi muri ayo mazu maremare ngo niko ibarayi bacuruza none inzu nta muntu ukandagiramo, ibiribwa bisigaye bigura umugabo bigasiba undi kubera mwebwe, kd kugeza ubu abanyarwanda 90% bitwa abahinzi, none ngo inganda tudashoboye no kwihaza mu biribwa.

  • ESE H.E ntachaguwa yigeze yambara?Igihe atanga ubuhamya ko yajyanga arya rimwe kumunsi igihe bari munkambi y’imbunzi mu Buganda.Icyo yambaraga imyenda yo mu maduk?

Comments are closed.

en_USEnglish