Uko Africa iba ingarani y’imyenda yambawe i Burayi ikongera kugurishwa nka Caguwa
Caguwa ni imyenda Abanyaburayi batagishaka imbere y’inzu zabo, itangwa n’abayiharurutswe kugira ngo ihabwe abuntu bayikeneye, ikazanwa muri Afurika, igacuruzwa yiswe ko ari indi myenda mishya, uko niko Afurika yahindutse ingarani y’ibyashaje bitagikenewe i Burayi (L’Afrique, poubelle de l’Europe!).
Hari umubare munini w’abatuye ku mugabane w’Uburayi batanga imyenda yabo buri munsi batazi ko ikurwamo za miliyoni ku mugabane wa Afurika, benshi bambara umwambaro uyu munsi batazi ko Abazungu bazaba batakiyambara, batazi ko izakiza benshi ku mugabane wa Afurika no mu bindi bihugu bikennye.
Nta gitangaza kirimo hagize Umuzungu uvuye i Burayi agasanga nambaye umupira wahoze ari uwe kera. Uyu munsi Abanyaburayi ntibazi neza umuntu ukura iwabo miliyoni na miliyoni za toni z’imyenda batanga nk’ifashanyo ku mwaka.
Igitangaje ni uko iyi myenda igurishwa Abanyafurika bahinga ipamba ryinshi rikorwamo imyenda. Ibihugu byinshi byo muri Afurika bifata ibi nk’ugusuzugurika, niyo mpavu ibihugu bimwe harimo n’u Rwanda byatangiye kureba uko hazahagarikwa iyinjizwa ry’imyenda ya caguwa muri ibyo bihugu.
Iyo uhagaze mu mihanda mu bihugu by’i Burayi, usanga aho barunda imyanda, huzuye imifuka y’imyenda abaturage baba batanze ngo izafashishwe abatishoboye, nyamara si uko bigenda ahubwo abiyikusanya barayigurisha bakunguka amafaranga menshi.
Iyi myenda ivahe? Ni nde ugenzura ubu bucuruzi?
Buri gitondo abaturage batonda umurongo bazanye imyenda yo gufashisha abatishoboye mu bihugu bikennye. Bayitangira ku buntu, nyamara banyiri kuyakira, bayizana muri Afrika bayicuruza aho usanga bambika Abanyafurika imyenda yambawe n’Abazungu (Caguwa).
Agnes Lourda umutegarugori utuye mu gihugu cy’U Bufaransa avuga ko imyenda yohereza, atayohereza ku baturanyi, ko ahubwo ayohereza mu bihugu bikennye ngo izafashe abatishoboye.
Ati “Mbikora buri gihe, kandi kuri njye ni ibintu bisanzwe kuko hari abatishoboye bayikeneye.”
Abafaransa bagera kuri miliyoni 20, imyenda yabo ngo bayishyira muri konteneri (Container) ngo izafashishwe abatishoboye.
Mu mwaka wa 2013 mu Bufaransa, toni 200 000 z’imyenda zakusanyijwe ngo zizanywe muri Africa zigenewe abakene.
Relais, ni kampani y’Abafaransa ishinzwe gukusanya imyenda iba yaratanzwe n’abaturage bo muri icyo gihugu, imaze imyaka irenga 30 ikora ako kazi.
Buri gitondo bakusanya imyenda yambawe n’abandi igera kuri konteneri 20 dore ko akenshi buri ku wa mbere ni wo munsi mwiza cyane, niwo munsi babonaho imyenda myinshi bitewe n’uko muri week-end abaturage babona umwanya kugira ngo batange imyenda.
Kampani ya Relais buri gitondo bakusanya imyenda igera kuri toni eshatu. Buri mwaka iyi kampani ikusanya toni zigera ku 100 000 z’imyenda ivuye mu baturage.
Iyo igeze mu ruganda bahitamo imyenda mizima bakurikije ubwoko bw’umwenda, bakayitondekanya, ipantalo, ijipo, ikanzu, ikabutura n’ibindi mbere yo kugurisha kandi nta mwenda n’umwe uba warakusanyijwe ugenewe kuzatangwa ku buntu kuko Kampani ya Relais ntabwo ari umushinga wo gufasha abatishoboye ahubwo ni kampani y’ubucuruzi.
Pierre du Ponchel umuyobozi wa Relais buri munsi araza we ubwe agasura uburyo uruganda rwe rukora. Avuga ko imyenda ikiri mizima n’igezweho igurishwa kuva ku ma Euro 2 kugeza ku ma Euro 4 mu maduka y’iyi sosiyete mu bihugu by’Uburayi, indi isigaye bayigemura muri Afurika.
Yagize ati “Mu ruganda rwanjye imyenda iba ipanzwe bitewe n’aho igiye kujya, cyane cyane mu bihugu bya Afurika.”
Pierre du Ponchel avuga ko 30% by’imyenda ihabwa uruganda rwe rwa Relasi iba ishaje naho kuva mu mwaka wa 2007 kugeza 2013 igiciro cy’imyenda mishya cyarazamutse aho toni imwe igera ku ma Euro 3000.
Mu 2013 igishoro cye cyari miliyoni 180 y’ama euro ariko ubu yarikubye mu myaka itanu. Uyu muyobzi ntabwo aba ashaka kwerekana inyungu abifitemo ahubwo aba ashaka kwerekana uburyo afasha abaturage mu kubaha akazi.
Nyuma yo kugaragara ko bi bintu birimo amafaranga, n’izindi kampani zahise zitangira gushyira hanze za konteneri ngo abaturage babahe imyenda ishaje ngo na bo bazajye gufasha abatishoboye, bityo bisanga bari guhangana na kamapani ya Relais imaze imyaka myinshi iri muri ako gakino ko gukusanya imyenda itangwa n’abaturage.
Ubu mu Bufaransa konteneri zo gukusanya imyenda zimaze kugera ku 28 000 mu mihanda.
Muri Tracebourg mu Bubiligi, buri cyumweru za konteneri nshya ziba zateye mu mihanda zisabira abatishoboye imyenda yo kwambara nyamara ari ubucuruzi bwihishe inyuma.
Christian Dessart umuyobozi wa sosiyete yitwa Terre avuga ko ama konteneri aba apanzwe mu mihanda yanditsweho ngo “Association d’aide aux enfants attaints de leucemie”.
Iyo abaturage babibonye gutyo bakorwa ku mitima, ukabasunika koko ko bafasha nyamara ntabwo ari imishinga yo gufasha abatishoboye ahubwo ni ama sosiyete y’ubucuruzi bw’imyenda yambawe iyi twita Caguwa.
Ati “Uyu munsi haramutse haje umubyeyi ushaka gutanga impano, mu by’ukuri nzamubwira ngo ntagire icyo atanga kuko ni ukubeshya.”
Christian Dessart avuga ko ikibabaje ari uko hari benshi (Kompani) bitwaza amazina y’imiryango mu gufasha imbabare nka Restos du Coeur, Croix rouge, na Secours Catholique , nyamara uperereje ngo ntabwo ari uko bimeze.
Hiri imiryango izwiho gufasha abababaye yemera gukodesha cyangwa gutiza amazina yabo kuko babwirwa ko bakusanya imyenda iba yarajugunywe mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ayo mazina usanga yaranditswe mu ma koneteri apanzemo ku mihanda.
Mu bufaransa hari umuryango w’abagiraneza uzwi cyane ku Isi nka Restorant du Coeur, bagemura isanduku irimo ibiryo mu bashonji mu Bufaransa, buri munsi bagaburira abantu 6000 bababaye, abantu barabakunda.
Ku ma konteneri y’imyenda haba handitsweho ko ari Restos du Coeur, arimo n’ibirango n’amagambo ahamagarira abantu kugira umutima utabara.
Abantu bazi uyu muryango ntibashobora kujijinganya, babona uyu muryango usabiriza imyenda yo gufasha ababaye.
Abayobora uyu muryango baterwa ipfunwe no kuba baremeye ko izina ry’uyu muryango rikoreshwa muri ubu buryo kandi bizwi neza ko iyi myenda igurishwa nyuma yo kubisaba bigurishwa hirya no hino mu Isi.
Buri mwaka Tuniziya igura toni 100 000, z’imyenda Abafaransa bambaye bakayigurisha. Imyenda igezwa muri Afurika irimo myinshi yashaje cyane, yacitse ku buryo itacyambarwa, maze ikajugunywa, aho ijugunywa haba hari umwanda mwinshi.
Ku cyambu cyo muri Tuniziya, haba hari imisozi myinshi y’imyenda imeze nk’ingarani, ni ahantu hajugunywa imyenda y’Abanyaburayi.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda Amb.Valentine Rwabiza yavuze ko ibihugu byo muri Afurika bihinga ipamba, ariko 80% by’iryo pamba bijya hanze mu bihugu by’i Burayi. Ngo ntabwo barikoresha mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ngo bakore imyanda, ryiyongere agaciro.
Ati “Aho tujyana ipamba bakora imyenda barangiza bakabigurisha mu bihugu bitandukanye, hari imyenda mishya, iyo myenda yamara gukoreshwa, batakiyikeneye bakabishyira hamwe, bakongera bakabyohereza mu bihugu byacu aho ipamba rituruka.”
Rugwabiza yibaza ikibazo cy’uko Caguwa itagurishwa aho ngaho? Caguwa igurishwa abaturage bafata nk’aho bari mu kiciro cya kabiri mu mibibereho (abatishoboye).”
Mu mwaka wa 1 800 Abanyaburayi bari bakolonije Abanyafurika, bazanaga imyenda bashajishije Abanyafurika babakoreraga mu mirima ndetse no mu yindi mirimo y’Ubukoloni.
Nyuma imiryango ifasha abababaye idaharanira inyungu yatangiye kujya ikusanya iyo myenda kugira ngo iyihe abakene cyane atari muri afurika, gusa ahubwo n’abandi bari babayeho nabi mu Burayi.
Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, ubushobozi bw’Abanyaburayi bwo kwigurira imyenda bwariyongereye maze ibiciro by’imyenda biragabanuka.
Imiryango ifasha abatishoboye yarekeye aho kujya isaba imyenda ku baturage ngo ihabwe abakene, ahubwo batangira kujya bagurisha iyo myenda kugira ngo bongerere ingufu imishinga yabo.
Mu 1980 habayeho ukwishyira ukizana mu gice cy’amajyepfo y’Isi mu gihe igice cya ruguru igiciro cyarushijeho kumanuka, Abanyafurika bagura imyenda ituruka i Burayi bahise biyongera.
Muri ibi bihugu bya Africa bakunda imyenda ya Caguwa kuko ngo ari umwenda ukomeye wakozwe n’uruganda rufite ubushobozi buhagije.
Hari ibihugu bimwe bigaragaza ko caguwa yacika, kuko ibihugu byo muri Aziya bakora imyenda mishya itarambawe, ndetse no muri Cameroon hari inganda z’ibyo bihugu zikora imyenda mishya.
Mu bindi bihugu nka Mozambique n’u Rwanda umwenda mwiza ngo ni caguwa, naho iya mangaze (magasin) ntihabwa agaciro kandi ari yo itarambawe.
Abaturage muri Afurika nta wundi mwenda bigeze bamenya uretse Caguwa aho bavuga ko ari imyenda ikomeye kandi ihendutse.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, avuga ko ubudozi ari kimwe mu bitanga akazi kenshi mu mahanga, ariko ugasanga muri Africa ariho abantu bacyambara imyenda n’intweto byakoreshejwe (Sekeni, Caguwa).
Ibyo ngo bibuza urubyiruko kubona amahirwe y’akazi, akagaragaza ko sekeni izacibwa mu buryo bitazateza ingaruka mbi.
Source: France 2, Le business caché du don de vêtements
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
12 Comments
Njya ntanga ibitekerezo mukabitambutsa.Ndabibashimira.Mureke n’iki gutambuke.Iyo usomye iyi nkuru usanga uwayikoze afitiye impuhwe abanyafurika ariko se?
1.Ni u Rwanda rwamwibukije ko twarenganye twambara ibyo abazungu badukuburiye?
2.Ese yigeze agera mu bihugu byacu ngo yumve uko caguwa tuyifata?
3.Ese yigeze akora ubyshakashatsi ku bo caguwa yakijije n’abo yakenesheje mu bihugu byacu?
4.Ese imyumvire iwacu tugira,ubujiji n’inzara duhora bikomoka kuri caguwa?
5.Ese pouvoir d’achat yacu ireshya ingana ku buryo twahitamo ibyo mu nganda zacu?
Ku bwange mbona caguwa idakwiye gucika,ushyize ku murongo ibibazo iwacu dufite,ibya caguwa byaza ku mwanya wa 540.Gusa guca caguwa bizakiza abakire bake cyane,bitindahaze abo yari itunze benshi.Bamwe baziba bafungwe babe umutwaro kuri Societe abandi bazicwa bafatiwe mu cyuho.Rero H.E P.Kagame nadusabire ababishinzwe bareke abakene caguwa ibagereho abakize bajye muri Italy bagure ibya orginal.
Murakarama.
Umwe mu basaza b’inararibonye mu bakurambere yaravuze ati:
“Hahirwa umuntu wimenya”
Abaturage bo mu Rwanda benshi nabonesheje amaso, n’iyo Caguwa yabananiraga kuyigura, ukagira utya ugahura n’umwana saa kumi agiye kuvoma yambaye za kaki za Uniforme zo kwishuri !
Ese niko abishaka?
Oya daa, iwabo babuze 1000, magana atandatu y’agakabutura ka Caguwa, na magana ane y’agapira ka Caguwa!
KUWANDITSE INKURU:
Caguwa zirimo Qualité,
Hari iziguruzwa i burayi ndeste zongera no kugurishwa iburayi cg ahandi ku isi, hari inkuburano, hari n’intiragurano ku mihanda imbere y’amazu y’abantu!
KWANDIKA INKURU NK’IYI UTAZI IKINTU NK’IKI BISOBANURA IKI?
BISOBANURA UBUJIJI
Ibyo ni amarangamutima munging zabake bifitiye .abenshi turitegereze ubuhinzi mwarabwishe ubucuruzi rusange mwarabwishe mubanze mukosore ibyo mwatangije naho ubundi mbona musigaye muhatira kumbaraga imyumvire yanyu .
BIROROSHYE!
IBIBI BYA CAGUWA TURABIMENYE. IBYIZA BYAYO NI IBIHE?
ESE KO NJYA MPURIRAMO N’ABAZUNGU NABO BAGURA ?
CYAKORA NITWAMBARA MAGASIN TWESE TUZABA DUKEYE TWAMBAYE IBISA
BIMEZE NK’IBYINKERAGUTABARA.
Murwego rwo kwanga agasuzuguro byaba byiza mugiye mwanga n’imfashanyo zabo babaha buri gihe !! Ese ko zo muzakira ?! Niba aribyo muzashyireho n’itegeko mu gihugu ribuza abantu gukuburirana (guha umwenda wawe undi bitewe n’impamvu zitandukanye )mu rwego rwo guhesha Abanyarwanda bose agaciro , kwigira no kwanga agasuzuguro nkuko mubivuga.
Niba iki cyemezo cyarafashwe kubera koko kwanga Gukuburirwa n’Abanyaburayi,hari uburyo twazigobotora uko gukuburirwa nabo ,tudahutaje abenegihugu benshi bari babeshejweho ndetse nabambaraga iyo myenda.Buhoro buhoro byazagerwaho.
Ese iyo mufata icyemezo nka kiriya mutekereza n’ubushobozi bwo kugura bw’Abaturarwanda bose cg mureba babandi bake cyane bigwijeho amazu ,amasoko, n’ubutunzi bwose bwa Kigali ?
Ese mubona iriya mfashanyo y’imyenda yo ntabanyarwanda bayikeneye ra?
Oya , nta mpamvu ni mwe wabona igaragaza impamvu tugomba kwambara CAGUWA.Nta nimwe uretse ubugoryi no kutareba kure. N’uwakwambara ivuye mu birere, cg imegwegwe yaruta uwambaye caguwa.
NTASONI; muge aho mushyigikire abandi muryongore ngo murarangera abakene. BAZAKUBURIRWE Na bene wabo ARIKO MUYO TWIKOREYE. BUHORO BUHORO KANDI TUZABIGERAHO; Ariko ubwo uribaza imyenda abanyaburayi bambara hafi 70% IRAMUTSE IKOREWE MURI AFURIKA NA AZIYA KUKO ARIHO HARI N’IPAMBA TWABA TWIBOHOYE INGOYI Y’AGASUZUGURO.
Uburyo bwiza bwo kwanga agasuzuguro ni ukubaha abandi. Naho kubiteruraho cg kwishongora ku manywa bwakwira ukarusha abo wasekaga kwandavura, sinzi uko nabyita.
Yewe umuseke najyaga nemera ubusesenguzi bwanyu ariko hano mwataye mucy’amase rwose muzongere murebe neza.Ese ufashe iyo myenda ukayivana hariya muri contineri ukayipakira amakamyo ugakoresha abantu ukishyura ubwikorezi yagera mu Rwanda ikiri ubuntu? kereka niba ushaka gukora urugendo rumwe gusa.Nti tukajye dufata ibintu mu buryo bubi burigihe.Abo bazungu koko burigihe baba badushakira ikibi?
Ariko mujye mutekereza kure, iyo company itunganya iyo myenda ntiyishyura abakozi, abo batanga imyendase Batangas in itike yo kuyigeza muri Africa? Mujye mutekereza kuri analyze zanyu mbere yo GU posting! Ese caguwa ntabwo ifasha abaturage da, igurwa kimwe nimishya? Mbona ifatiye runini abanyafrica nitwanga agasuzuguro tuzabanza twubake inganda natwe zikora imyenda ntawanze kwambara umushya, arko ntabwo tuzahera kuri caguwa tuzihagarika zifashije abarenze 80% byabanyarwanda ngereranyije
Ndumva nange hari icyo navuga kuri ibi,ntago bikwiye ko caguwa icika muri africa cyane cyane ibihugu bikiri munzira yamajyambere,cyera muri kenya byigeze kuba baca caguwa nyuma ariko baje kuyigarura President waho ubwo yarasigaye ajya munama ugasanga nkaba Major bambaye ama cote arimo ibiraka,wajya mucyaro ugasanga babantu babacyene cyane ntago bambaye bahishe hasi gusa.
Numvishe ngo ni umushoramari wiyemeje kuzahaza abanyarwanda bose mubijyanye no kubambika
nasabaga ababishinzwe ko niba bemeje neza 100%ko caguwa icika uwo mugabo bazamenye neza ko azaduhaza kandi guhera kuri rubanda rugufi kugeza hejuru,
Murakoze