Digiqole ad

Basketball: Lennox Niyitegeka ukina mu Bufaransa yaje gufasha Amavubi U18

 Basketball: Lennox Niyitegeka ukina mu Bufaransa yaje gufasha Amavubi U18

Umusore witwa Lennox Niyitegeka ukina mu ngimbi z’ikipe ya Elan Chalon mu bufaransa yakiriwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 iri kwitegura imikino nyafrica izabera mu Rwanda kuva tariki 22 kugeza kuya 31 Nyakanga 2016.

Umutoza Moise Mutokambari yakira uyu mukinnyi i Kigali
Umutoza Moise Mutokambari yakira uyu mukinnyi i Kigali

Uyu musore aje gufasha bagenzi be muri iyi mikino mpuzamahanga izabera i Kigali igahuza amakipe 12 yitwaye neza mu turere dutandatu (zone) twa Basketball ya Africa.

Lennox Niyitegeka yavutse mu 1999, afite imyaka 17 gusa y’amavuko areshya na 2m02 akina nka Pivot, ubu ni umwe mu bakinnyi batandatu baheruka kujya gukina mu kipe y’ingimbi ya Elan Chalon iba mu kiciro cya mbere mu Bufaransa.

Niyitegeka yagiiye muri iyi kipe aturutse mu ikipe yitwa La Croix d’Argent y’i Montpellier.

Ikipe akinira ubu mu ngimbi ya Elan Chalon  ibarizwa ahitwa Chalon-sur-Saône mu gace ka Bourgogne mu burasirazuba bw’Ubufaransa.

Uyu musore yakiriwe ku kibuga cy’indege n’umutoza Moise Mutokambali utoza ikipe y’igihugu U18, hamwe na bamwe mu bo mu muryango we baba mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ya Basketball mu kwezi gushize yavuye muri USA aho yari yaragiye mu mwiherero wo gutegura ririya rushanwa, mu cyumweru cyashize yakinnye umukino wa gicuti n’abana b’abanyarwanda biga mu mahanga.

Lennox Niyitegeka akaba ari umwe mu biyongereye muri iyi kipe ngo azayiafshe guhangana n’amakipe nka Misiri, Nigeria, Angola, Uganda n’izindi…

Jacques (wigeze gukinira UNR BBC) , Niyitegeka Lennox, na Moise Mutokambali
Jacques (wigeze gukinira UNR BBC) , Niyitegeka Lennox, na Moise Mutokambali
Ni umusore ufite uburebure bwa 2,2m  ukina nka pivot
Ni umusore ufite uburebure bwa 2,2m ukina nka pivot
Lennox Niyitegeka n'umwe mu basore bakinana mu Bufaransa
Lennox Niyitegeka n’umwe mu basore bakinana mu Bufaransa

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NI MUREMURE WEEEE!!! AGOMBA KUBA ARI UMUHANGA KBS!!!

Comments are closed.

en_USEnglish