Digiqole ad

France: Rama Yade umugore w’Umwirabura arashaka kuba Perezida

 France: Rama Yade umugore w’Umwirabura arashaka kuba Perezida

Uyu Rama Yade yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburenganzira bwa muntu ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy

Uyu mugore yirukanywe mu ishyaka ryitwa Parti Radical muri Werurwe 2015, ariko ntiyataye ikizere cyinshi amfite cyo kuzaba umuntu ukomeye muri Politiki y’Ubufaransa.

Uyu Rama Yade yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburenganzira bwa muntu ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy
Rama Yade yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburenganzira bwa muntu ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy

Rama Yade mu kiganiro kitwa 20 heures de TF1, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora U Bufaransa mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017.

Uyu mugore utarabashije kugirirwa ikizere n’abitwa Union des indépendants, aho yashakaga nibura gutorwa nk’uhagarariye akarere mu Ukuboza 2015, afite ikizere ko yazamukira mu mashyaka y’abitwa Libéraux cyangwa Ecologistes, aba bakaba bafitanye ubwumvikane buke n’amashyaka akomeye iry’aba Républicains na Parti Socialiste.

Uyu mugore arasabwa nibura kugira amajwi 500 y’abamuri inyuma kugira ngo ‘candidature’ ye yemerwe mu matora.

Rama Yade ku wa kane yatangije umurongo yise “La France qui ose” (U Bufaransa butinyuka) ashobora kuzakoresha yiyamamaza.

Europe1, ivuga ko uru rubuga rwitwa www.lafrancequiose.com rwatanzwe tariki ya 28 Werurwe n’uwitwa Rodolphe Dejour, umwe mu banyamuryango ba “Allons Enfants” washinzwe na Rama Yade mu 2011.

Rama Yade, yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu ku gihe cya Perezida Nicolas Sarkozy.

Yade yavukiye mu mujyi wa Dakar muri Senegal tariki ya 13 Ukuboza 1976, yagiye mu Bufaransa kwiga afite imyaka umunani, se, Prof. Djibril Yade yabaye Umunyamabanga wihariye wa Perezida Léopold Sédar Senghor.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • la France qui ose @ Yade qui ose

  • ABAFRANÇA NTACYO BAZAMUMARIRA KUVA ARUMWIRABURA?BURYA NABAHEZANGUNI.

  • ARIKO TUGIZE AMAHIRWE BIGACAMO AKABA PRESIDENT HARIGIHEWE YENDA YATUBANIRA NEZA,NTATUMERERE NKABARUTUKU,

  • Ubwo se aba Democrates babazungu cga abirabura babayo, ntibamutora kuko aba ari impinduka nziza. Aaahahahaaaa, yemwe byaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’uBufransa. Bitihe se, abirabura naba metises bose barenga 500 rwose aya majwi ndabona azayabona ahubwo akanarenga. Imana izabijyemo. Noneho niho haba hagaragaye Démocratie mu Bufransa. Ubundi muri Suède nibo bubahiriza démocratie naho abandi barabeshya. Niba nibuka neza mu myaka ya 2006 batoye umudamu w’umwirabura, née du père Congolais et une mère Burundaise ntanamahane cga ivangura tuhu ryabaye kuko byakiriwe neza n’abenegihugu bose kdi hari higanjemo bene madamu were.

Comments are closed.

en_USEnglish