Digiqole ad

Brussels: Abantu 34 bapfuye, benshi barakomereka mu gitero cy’ubwiyahuzi

 Brussels: Abantu 34 bapfuye, benshi barakomereka mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ibisasu byaturikiye hafi y’ahaokorera Sosiyeti ya American Airlines

Update: Amakuru mashya aravuga ko ibisasu byaturikiye ku kibuga cy’indege Zaventem n’icyaturikiye kuri Metro Maelbeek byahitanye abantu 31, bikomeretsa 187.

*Amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’abashinzwe ubutabizi (pompiers) M. Meys, yavuze ko ibisasu bibiri byaturikiye mu kirongozi cy’ikibuga cy’indege Zaventem byahitanye abantu 11, naho abandi 10 bishwe n’igisasu cyaturikiye kuri Metro ya Maelbeek hafi y’Icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ahumvikanye urusaku rw’igisasu kiremereye.

Abenshi mu nkomere babashije kuvanwa aho bakomerekeye bajyanwa kwa muganga, AFP iravuga ko ibintu bigikomeye cyane.

*Televiziyo VRT yo mu Bubiligi iravuga ko abantu 13 bapfuye abandi 35 bakomeretse bikabije.

*Ikindi gisasu cya gatatu cyaturikiye ahantu hahurira abantu benshi kuri Maalbek Metro Station. Ni hafi y’ahari ibiro by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi i Brussels.

Ibisasu bibiri byaturikiye ku kibuga cy’indege Zaventem muri iki gitondo cyo ku wa kabiri. Ntiharamenyekana neza uwaturikije ibyo bisasu, ariko nibura byahitanye umuntu umwe, abandi benshi barakomereka.

Ibisasu byaturikiye hafi y'ahaokorera Sosiyeti ya American Airlines
Ibisasu byaturikiye hafi y’ahaokorera Sosiyeti ya American Airlines

Ku isaha ya saa 08h00 a.m aho abantu baba bategereje indege ku kibuga cya Zaventem hafi y’aho ikompanyi y’Abanyamerica (American Airlines), ikorera niho ibisasu byaturikiye nk’uko ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege mu mujyi wa Bruxelles (Brussels) bwabyemeje.

Ahantu hanyurwa n’abantu benshi baba bagiye gutega indege niho hasandariye ibyo bisasu bibiri.

Ubuhamya bw’abantu babiri bari muri café Starbucks yo ku kibuga cy’indege, “habayeho guturika. Buri wese atangira kwirukanka. Nyuma habayeho, kongera guturika.”

Aba bongeyeho ko hashobora kuba hakomeretse abantu benshi.

Ingendo z’indege yaba izihaguruka cyangwa izigwa zabaye zihagaritswe bisabwe na Polisi. Abatabazi na Polisi bageze ahabereye icyo gitero mu rwego rwo gufasha abagenzi gusohoka.

Imibare y’abakomeretse n’abahitanywe n’ibi bitero itangazwa n’ibinyamakuru binyuranye by’Iburayi ireganda.ihindagurika buri kanya

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • SATANI ASIGAYE AKORANA NABARABU

    • uRI IMBWA NYINE, NTA WUNDI WABIVUGA UTARI WOWE. nI HEHE MURI IYI NKUURU WABONYE KO BIKOZWE N’ABARABU?

    • Urimbwa koko izina nilyo muntu!!!!

    • Izina ni ryo muntu koko

  • Muramutukira iki nonese arabeshya hari umuchristu mwari mwunva yateye igisasu. ni bene Ismael bakomeje kumara abantu.

Comments are closed.

en_USEnglish