Digiqole ad

Kalusha Bwalya, n’abayobozi ba CAF, bakoreye umuganda i Kigali

 Kalusha Bwalya, n’abayobozi ba CAF, bakoreye umuganda i Kigali

Kalusha Bwalya, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia, akaba n’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Africa cyo mu gihe gishize, kuri uyu wa gatandatu hamwe n’abayobozi bakuru b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF bakoreye umuganda murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

Kalusha Bwalya wambaye umupira w'ubururu ari mu muganda mu Bibare mu kanya gashize
Kalusha Bwalya wambaye umupira w’ubururu ari mu muganda mu Bibare mu kanya gashize

Bari kumwe kandi na Minisitiri w’umuco na Siporo w’u Rwanda hamwe n’umuyobozi wa FERWAFA aba bayobozi bakoze umuganda wabariwe agaciro ka miliyoni ebyiri zirenga.

Abakoze uyu muganda ni bamwe mu bagize komite nyobozi ya CAF nk’ umunyamabanga mukuru wayo Hicham El Amrani, uyobora umupira w’amaguru mu burengerazuba bwa Afurika Kwesi Nyantakyi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia Kalusha Bwalya n’abandi banyamuryango ba CAF.

Abayobozi ba CAF bavuze ko iki gikorwa kidasanzwe kandi ari umwihariko w’u Rwanda ari nayo mpamvu mu gihe bamaze mu Rwanda muri iyi mikino ya CHAN babonye ari igihugu gusa neza cyane gifite umwuka mwiza.

Aha mu mudugudu w’Inyange, mu kagari ka Bibare, umurenge wa Kimironko, aba bayobozi ba CAF bavuze ko baje muri uyu muganda mu rwego rwo kwifatanya n’abanyaRwanda, ngo babonereho kubashimira ko babakiriwe neza, mu kwezi bagiye kumara mu Rwanda.

Visi perezida wa CAF, Almamy Kabele Camara yabwiye itangazamakuru ati: “Abayobozi ba ‘CAF’ turi aha, duhagarariye perezida Issa Hayatou. Yadutumye ku baturage ngo tubabwire ko yashimishijwe cyane n’uko u Rwanda rwakiriye abashyitsi baje muri CHAN. Tugashimira buri umwe, ariko cyane cyane Perezida Kagame, twahisemo kuza muri iki gikorwa cyo kubaka igihugu.”

Minisitiri w’imikino Julienne Uwacu wari wazanye n’aba bashyitsi yavzue ko igikorwa aba bayobozi ba CAF bakoze ari icyo kwishimira cyane.

Ati “Biragaragaza ko akamaro k’umupira w’amaguru karenze ibyishimo biboneka mu kibuga gusa. Ahubwo, ko ushobora no kuba ikintu gihuza abantu, hakanaboneka umwanya wo gukora ibikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu. Turashimira CAF kuri iki gikorwa.”

Hicham El Amrani Umunyamabanga mukuru wa CAF mu muganda mu Bibare i Kigali
Hicham El Amrani Umunyamabanga mukuru wa CAF mu muganda mu Bibare i Kigali
Minisitiri Uwacu na Nzamwita de Gaulle wa FERWAFA barareba aho bagiye guhera
Minisitiri Uwacu na Nzamwita de Gaulle wa FERWAFA barareba aho bagiye guhera
Kalusha Bwalya na Camara Kabere Visi Perezida wa CAF baruhutseho gato
Kalusha Bwalya na Camara Kabere Visi Perezida wa CAF baruhutseho gato, Kalusha Bwalya aratebya cyane ati “Hano ko mukora mutaririmba kandi byongera morale”
Umurimo bawukomeje
Kalusha Bwalya wakinnye mu ikipe nka PSV Eindhoven mu myaka ya 1987 akanaba umukinnyi mwiza wa Africa mu 1988, akora umuganda mu Bibare, Kimironko
Hahise haza urubyiruko rutangira kwifatanya nabo mu Umuganda ariko runaririmba maze umuganda urakorwa cyane
Hahise haza urubyiruko rutangira kwifatanya nabo mu Umuganda ariko runaririmba maze umuganda urakorwa cyane
Umunyamabanga mukuru wa CHAN k'Umuganda
Umunyamabanga mukuru wa CHAN k’Umuganda
Bubatse umuferege bakora umuganda babariye agaciro ka 2 240 000Rwf
Bubatse umuferege bakora umuganda babariye agaciro ka 2 240 000Rwf
Vincent de Gaulle Nzamwita n'abandi bakora umuganda
Vincent de Gaulle Nzamwita n’abandi bakora umuganda
Bifatanyije n'abaturage b'aha mu Bibare ngo mu rwego rwo gushimira abanyarwanda uko babakiriye mu kwezi bafite mu Rwanda
Bifatanyije n’abaturage b’aha mu Bibare ngo mu rwego rwo gushimira abanyarwanda uko babakiriye mu kwezi bafite mu Rwanda
Kalusha Bwalya, Nzamwita wa FERWAFA na Kabele wa CAF
Kalusha Bwalya, Nzamwita wa FERWAFA na Kabele wa CAF
Baruhutseho gato ngo abandi babasimbure
Baruhutseho gato ngo abandi babasimbure
Kabele yavuze ko iki gikorwa bagikoze nko gushimira abanyarwanda uko babakiriye
Kabele yavuze ko iki gikorwa bagikoze nko gushimira abanyarwanda uko babakiriye
Min Uwacu avuga ko umupira w'amaguru ushobora kurenga ibyishimo byo kuri stade ukaba n'ingirakamaro nka gutya
Min Uwacu avuga ko umupira w’amaguru ushobora kurenga ibyishimo byo kuri stade ukaba n’ingirakamaro nka gutya

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • mujye mureka gukashya.

  • Batwigireho nabo bazajye kubikora iwabo.

  • Iyi nkuru yanditswe mugihe cya CHAN none igarutse gukora iki uyu munsi?

    • Hahahah Hahahahah
      .

  • Ariko nk’ubu iki kinyamakuru kigira editor. Iyi nkuru muyishyizeho uyu munsi gute? Mwari yari yaranditswe ku muganda usoza ukweizi kwa mbere.

  • lack of professionalism in the field

Comments are closed.

en_USEnglish