Inama rusange ya Rayon Sports isubitswe kabiri izaba ku cyumweru
*Muri iyi nama Ubuyobozi bwa Komite y’abanyamuryango bushobora guhinduka cyangwa bukagumaho.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports Longin Nkundimana yavuze ko noneho kuri iki cyumweru hari inama rusange y’uwo muryango. Iyi nama imaze gusubikwa ubugira kabiri.
Ati “Twakoze inama turabyemeza n’abanyamuryango, inama izabera kuri Alpha Palace saa yine za mu gitondo (10h00 a.m).”
Yakomeje avuga ko hari ikizere ko abanyamuryango bazaza ndetse ngo na Charles Ngarambe umuyobozi wa KBS azaba ahari kuko ngo babanje gukorana inama mbere barabyemeranya.
Ati “Azaza ntazabura kandi twanakoranye inama na nyobozi (Board) na Komite yari ihari n’abayobozi batowe bari bahari.”
Yavuze ko umuntu uzajya mu nama agomba kuba ari umunyamurwango wanditse.
Ati “Abo ni bo bemerewe kwitabira inama rusange izaba kandi twifuza ko uwitwa umufana wa Rayon nibura yagira ikarita y’umunyamuryango kuko itanahenda, igura Frw 5000.”
Uyu muyobozi yakomeje abwira Umuseke ko kugeza ubu nta bibazo bikiri hagati y’abafana n’abayobozi. Avuga ko ibibazo byaterwaga no kudahana amakuru.
Iyi nama rusange izaba ari ku nshuro yari imaze gusubikwa inshuro ebyiri, kuko inama ya mbere yari iteganijwe tariki ya 06/03/2016, iyo nama ntiyabaye kubera ko umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yavuze ko nta nama iba abanyamuryango basinye kuri statut batuzuye.
Iyari iteganyijwe tariki 13/03/2016 ariyo yari yasubitswe, yabujijwe kuba n’uko Charles Ngarambe atabonetse ku mpamvu z’akazi bitera uburakari bwinshi abafana ba Rayon bavuga ko batazasubira kuri Stade.
Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bateguye iyo nama icyo gihe, abafana babashinjaga kubarira amafaranga no kudahemba abakinnyi, bo biyumvikanira ko bazajya bazana amafaranga bagahemba abakinnyi.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
bari bagishakisha umugabo w’inkorokoro uzi gutamira adasizemo n’atanu,agahaho na ba Afande ubu bamaze kumubona, ahasigaye ni ukazagenda mwemeza aka yamatora amenyerewe muri afrika. Cyakora muzamenye ko ibyo mukora byose twabatahuye.