Digiqole ad

Bugesera FC yaguze umukinnyi wa Rayon sports, yirukana abandi 9

 Bugesera FC yaguze umukinnyi wa Rayon sports, yirukana abandi 9

Ally Bizimungu utoza Bugesera

Kubera umusaruro mucye, Bugesera FC yirukanye abakinnyi icyenda (9) bayikiniraga. Ibasimbuza abandi batatu (3) mbere yo gutangira ‘retour’.

Ally Bizimungu utoza Bugesera
Ally Bizimungu utoza Bugesera

Umuseke, amakuru ukesha umutoza w’iyi kipe yo mu karere ka Bugesera, Ally Bizimungu, ni uko Bugesera yahisemo gusimbuza abadatanga umusaruro, kandi ngo arashaka Bugesera nshya mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda.

Ati “Turi ikipe nto ikishakisha. Si byiza rero ko twatunga abakinnyi benshi kandi dukina amarushanwa make. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kugabanya abakinnyi.”

Yakomeje avuga ko abasezerewe na bo bari abakinnyi beza, ariko ngo  ntabwo babonaga umwanya mu ikipe.

Ati “Niyo mpamvu twabaretse ngo bigendere, kuko turashaka Bugesera ihangana n’izituri imbere muri ‘retour’. Abakunzi bacu, bagiye kubona Bugesera nshya.”

Abo bakinnyi birukanwe harimo: Jean Bosco Harorimana, Hussein Sibomana (wari muri Rayon Sport yatwaye igikombe 2013), Faraj Ndongozi, Biramahire Abedi, Ephrem Kabayiza, Milimex, Pierrot n’abandi babiri bazamukanye na yo.

Amaraso mashya bongeye mo harimo: Bernard Uwayezu wavuye muri Rayon Sports, Shaban Masengesho na Soloum Gasangwa.

Bugesera ya Bizimungu iri ku mwanya wa munani n’amanota 21, irushwa amanota 11 gusa na Rayon Sports ya mbere by’agateganyo.

Uwayezu Bernard (uwa mbere ibumoso mu bunamye)
Uwayezu Bernard (uwa mbere ibumoso mu bunamye)
Uwayezu Bernard wari muri Rayon sports, yagiye muri Bugesera
Uwayezu Bernard wari muri Rayon sports, yagiye muri Bugesera

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Brovo my team tukurinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish