Digiqole ad

Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju 2-0

 Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju 2-0

Rayon Sports nyuma yo gutsinda umukino iyoboye urutonde by’agateganyo

I Nyamagabe, Rayon Sports yabashije kuhatsindira Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona utarabereye igihe, bituma iba ifashe umwanya wa mbere.

Rayon Sports nyuma yo gutsinda umukino iyoboye urutonde by'agateganyo
Rayon Sports nyuma yo gutsinda umukino iyoboye urutonde by’agateganyo

Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 8/03 wimurirwa ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe, nyuma yaho imvura yaguye kuri uwo munsi ishegesha ikibuga cy’i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe.

Kasirye Davis na Pierrot Kwizera batsinze ibi bitego ku munota wa 78 n’uwa 88, biha Rayon Sports kuyobora Shampiyona ariko inganya amanota 32 na Mukura Victory Sports.

Gusa, Rayon Sports izigamye ibitego 17 mu gihe Mukura izigamye ibitego 10 gusa.

 

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Amagaju FC: Rukundo Protogene, Rodriguez, Hussein, Alanga Yenga, Noel, Yumba Kayite, Abdallah, Adolphe (c), Mumbele Saiba Claude, Arafat, Pignol.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Emmanuel Imanishimwe, Tubane James, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Kevin Muhire, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra, Kasirye Devis na Savio Nshuti Dominique.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Rayon nikomereze aho, tuyiri inyuma

  • Rayon ituguye neza cyane nikomereze aho tuzongere twishime.

  • Agati kateretswe nimana Oyeee Abazambiya oyeeee

  • Nyamara uretse amarangamutima, Leta ifashije Rayon nk’uko ifasha APR, Police, AS Kigali, etc foot yacu yazamuka, izo zitwara ibikombe byo mu gihugu, ntizigatahire kujya kuramukanya gusa: mwabonye ibyo Young na Vita byadukoreye, kubera championnat iri hasi.

    Mwabonye ko igihe Nyanza yari yayifashe, byari byatumye foot izamuka, n’abaturage benshi bayifana bakareka kwihugiraho, igihugu nacyo kikabyungukiramo muri rusange.

    Naho bimwe twikirigita tugaseka, tukabivamo.

    Murakoze

  • gikundiro komera komera

  • Ariko mujye mureka amaranga mutima!ubuse iyo Reyo muvuga umwaka ushize ijya mu Misiri nta fr bayihaye ?Reta niki ifasha APR? APR ni ikipe ifashwa ninkunga z’abasirikare gusa,POLICE FC igafashwa ni nkunga z’abapolice,AS KIGALI ifashwa n’umugi wa kigali kuko nikipe y’umugi. kuki utavuze Kiyovu na za Maline ?
    Erega tuvugishije ukuri Reyon izira bamwe mubayobozi bayo bishakira indonke !!!!

    • Vana ibyaho na Pnthere noires niko batubeshyaga.

    • Ubwo se ni nde ukoreshejeje amarangamutima kukurusha? Police ntigenda mu modoka ifite plaque ya RNP? APR ntigenda mu modoka ifite plaque ya RDF? None se Rayon ifite ya GR? Abapolisi ni Leta, Abasirikare ni Leta, Police ni Leta, RDF ni Leta, Umujyi wa Kigali ni Leta, mbese ibyo wivugiye byose urimo kwivuguruza!

      Inkunga yahawe Rayon ijya gukina, ni inkunga y’umunsi umwe cyangwa ingahe, ntabwo ari budget y’umwaka wose.

      Tutanateranye amagambo, icyo navuze ni uko n’izo zose ntaho zizagera, mu gihe championnat iri hasi. Zizaterura ibikombe by’imbere mu gihugu, nizijya hanze bazivutagure, bimwe hanze aha basigaye bita kujya kuramukanya, ubundi zikigarukira i kigali.

      Ubwo se inyungu iri hehe?

  • Njya ndota ko hari igihe abaha amafaranga APR, Police na AS kigali bazivumbura bajye gufasha ikipe igaragaza ubushake kandi ikunzwe na benshi kandi itagira amafaranga. kandi nzazikabya. Rayon oyeeeee!!!

  • Ese uyu niba ari Brian azi ibyo avuga ra? Ngo APR ikoresha amafaranga y’abasirikare gusa? ese hari abantu bahumye nk’aba ra? Muzajya mutahira kujya hanze kuramukanya.

Comments are closed.

en_USEnglish