Digiqole ad

Mukura VS itsindiwe i Bugesera, Lomami afasha Kiyovu gutsinda Gicumbi

 Mukura VS itsindiwe i Bugesera, Lomami afasha Kiyovu gutsinda Gicumbi

Mukura ihagaze neza muri iyi minsi ishobora guhindura amateka, nubwo ifite akazi katoroshye.

Mukura Victory Sports yari iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, itsinzwe na Bugesera 1-0, mu gihe ku Mumena harumbutse ibitego, ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Gicumbi ibitego 4-3.

Mukura ihagaze neza muri iyi minsi ishobora guhindura amateka, nubwo ifite akazi katoroshye.
Mukura ihagaze neza muri iyi minsi ishobora guhindura amateka, nubwo ifite akazi katoroshye.

Mukura Victory Sports  yari imaze iminsi icumi ya Shampiyona yikurikiranya idatsindwa, itsikiriye mu Karere ka Bugesera. Uyu, wari umukino wo ku munsi wa 15 wa Shampiyona, usoza imikino ibanza ya Shampiyona kuri Mukura VS.

Ikipe y’i Huye, yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu wayo Habimana Youssuf wagize ikibazo cy’umugongo mu mukino batsinze mo Etenceille 1-0 kuri iki cyumweru.

Bugesera itozwa na Alli Bizimungu, yabonye igitego habura iminota icumi (10) ngo umukino urangire. Niyigena Eric winjiyemo asimbuye, niwe wahaye ibyishimo abaturage ba Bugesera.

Undi mukino wabereye ku Mumena, Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC inayitsinda ibitego 4-3, birimo ibitego bitatu bya Lomami Andre.

Uyu rutahizamu yahise agira ibitego bitandatu (6), arushwa ibitego bitatu na Hakizimana Muhajiri uyoboye ba rutahizamu, n’ibitego icyenda (9).

Uyu mukino wabereye ku mumena, waciye agahingo ko kuba ari wo wa mbere mu mateka ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ugaragaye kuri Televiziyo mpuzamahanga (AZAM TV) uba ‘Live’.

Undi mukino w’umunsi wa 14 wabaye i Rusizi, aho Espoir FC yakiriye Sunrise iyitsindira yo ibitego 2-1.

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mwitondere kubyina intsinzi mbere ya shampiona

Comments are closed.

en_USEnglish