Tags : Ethiopia

Ethiopia: Imyigaragambyo mu Majyaruguru y’igihugu yaguyemo abantu 10

Imvururu zatangiye ubwo abasirikare bageragezaga gufata abantu benshi mu mujyi wa Gondar, nk’uko amakuru ya Al Jazeera abivuga. Nibura abantu 10, harimo abapolisi n’abasivile baguye mu myigaragambyo irimo kubera mu Majyaruguru ya Ethiopia. Imyigaragambyo yo kuwa kane n’iyayibanjirije mu minsi mike ishize mu mujyi wa Gondar yari igamije kwamagana icyo abaturage bita kwamburwa indangagaciro z’ubwoko […]Irambuye

Ethiopia yafunze imbuga nkoranyambaga kubera ibizamini bya Kaminuza

Kuri uyu wa Mbere mu gihugu cya Ethiopia imbuga nkoranyambaga zose zafunzwe mu rwego rwo kurinda abanyeshuri bo muri za Kaminuza bitegura gutangira gukora ibizamini banga ko zabarangaza bityo bamwe bakaba batsindwa. Imbuga nkoranyambaga zahagaritswe muri iki gihugu ni Facebook, Twitter, Instagram, na Viber. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko zibaye zifunzwe mu gihe gito […]Irambuye

Ethiopia yakiriye imirambo y’abantu bayo bapfuye bagerageza kujya muri Africa

Aba bantu 19 bapfuye bazira kubura umwuka, basanzwe muri kontineri y’ikamyo mu gihugu cya Congo Kinshasa mu cyumweru gishize, imirambo yabo yagejeje muri Ethiopia mu gicuku cyo ku cyumweru. Abayobozi muri Leta n’abo mu miryango ya banyakwigendera baje kwakira imirambo y’abo bagabo, mbere byari byaketswe ko bakomoka muri Somalia, bakigezwa ku kibuga cy’indege Bole International […]Irambuye

Ethiopia: Imyuzure yahitanye abantu 50 mu minsi ibiri ishize

Nibura abantu 50 bishwe n’imyuzure n’inkangu mu gihugu cya Ethiopia, mu minsi ibiri ishize, nk’uko byatangajwe na kimwe mu bitazamakuru bya Leta. Fana Broadcasting Corporate yavuze ibyatangajwe n’abayobozi b’ibanze bavuga ko imihanda yatwawe n’amazi, ibiraro bigasenyuka, abantu ibihumbi bakaba baragizweho ingaruka n’imvura nyinshi cyane muri iki gihugu. Iyi myuzure yibasiye Ethiopia ije nyuma y’icyanda kitigeze […]Irambuye

CHAN: Ibyo Umuseke wamenye ku ibura ry’umuriro kuri Stade Huye

Byabaye ‘scandal’ kubura kw’amashanyarazi inshuro ebyiri kuri stade Huye mu mukino mpuzamahanga w’irushanwa rya CHAN wahuzaga Ethiopia na Cameroun. Umuseke wabashije kumenya ko byabayeho ku bw’uburangare bw’abashinzwe imashini zitanga amashanyarazi (moteur). Ndetse amakuru agera k’Umuseke ni uko bahise batangira kubibazwa n’inzego zibishinzwe. Ku munota wa gatanu w’uyu mukino, saa kumi n’ebyiri zari zirenzeho iminota micye, […]Irambuye

Ikipe ya Cameroon yageze mu Rwanda mu mukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu ya Cameroon, Lions Indomptables yageze i Kigali kuri uyu wa mbere aho yiteguye gukina umukino wa gicuti n’Amavubi ku wa gatatu tariki 6 Mutarama, zombie ziritegura irushanwa rya CHAN 2016 rizatangira mu Rwanda tariki 16 Muatara kugeza ku ya 7 Gashyantare 2016. Intumwa za Cameroon zigizwe n’abantu 35 bagizwe n’abakinnyi 26 zageze mu […]Irambuye

Ethiopia yiyunze ku muhora wa ruguru

Inama ya 12 yahuje abakuru b’ibihugu bihuriye ku mishinga migari y’umuhora wa ruguru kuwa kane, yakiriye igihugu cya Ethiopia cyagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo ku mishinga migari igamije guteza imbere akarere. Iyi nama ku rwego rw’akarere yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda rwayakiriye, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, […]Irambuye

Amavubi yatangiye neza CECAFA atsinda Ethiopia

Kuwa gatandatu, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nyuma yo gutsindwa kenshi yisubiyeho itangira neza itsindira Ethiopia iwayo 1-0. Mu mukino wo gufungura imikino ya CECAFA y’ibihugu irimo kubera muri Ethiopia, u Rwanda rwabashije gutsinda Ethiopia igitego kimwe cyinjijwe na Jacques Tuyisenge wari watsinze n’igitego kimwe rukumbi mu mukino wahuje Amavubi na Libye warangiye Amavumbi […]Irambuye

Amavubi yitegura Ghana, yatsinze Walias ya Ethiopia 3 -1

Umugambi ni uguhangamura Ghana, ihagaze neza mu itsinda H irimo n’Amavubi. Mu mukino wo kwitegura uyu, Amavubi yatumiye Walias ya Ethiopia ayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe muri iyi week end kuri stade Amahoro i Remera. Ku munota wa 19 gusa rutahizamu Ernest Sugira yafunguye amazamu aherejwe neza cyane na Kapiteni wabo Haruna Niyonzima. Igice cya […]Irambuye

Mukanya Amavubi aracakirana na Walias ya Ethiopia

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia, Walias, yageze i Kigali kuwa gatatu nimugoroba, kuwa kane yakoze imyotozo ku kibuga cya stade Amahoro i Remera yitegura umukino wa gicuti uyihuza n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi. Aya makipe yombi agamij kwitegura imikino yo mu matsinda ya CAN 2017. U Rwanda ruri mu itsinda H ruri […]Irambuye

en_USEnglish