Digiqole ad

Ethiopia yafunze imbuga nkoranyambaga kubera ibizamini bya Kaminuza

 Ethiopia yafunze imbuga nkoranyambaga kubera ibizamini bya Kaminuza

Getachew-Reda yavuze ko imbuga nkoranyambaga ziri mu bintu birangaza abanyeshuri ariko ngo mu minzi mike zizongera zifungurwe.

Kuri uyu wa Mbere mu gihugu cya Ethiopia imbuga nkoranyambaga zose zafunzwe mu rwego rwo kurinda abanyeshuri bo muri za Kaminuza bitegura gutangira gukora ibizamini banga ko zabarangaza bityo bamwe bakaba batsindwa.

Getachew-Reda yavuze ko imbuga nkoranyambaga ziri mu bintu birangaza abanyeshuri ariko ngo mu minzi mike zizongera zifungurwe.
Getachew-Reda yavuze ko imbuga nkoranyambaga ziri mu bintu birangaza abanyeshuri ariko ngo mu minzi mike zizongera zifungurwe.

Imbuga nkoranyambaga zahagaritswe muri iki gihugu ni Facebook, Twitter, Instagram, na Viber.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko zibaye zifunzwe mu gihe gito abanyeshuri ba Kaminuza bagiye kumara mu bizamini bikazarangira kuri uyu wa Gatatu.

Leta ya Ethiopia iri mu bihugu bya mbere muri Afurika bigenzura cyane ikoreshwa rya Internet kandi igacungira hafi ibyandikirwa ku mbuga z’abatavuga rumwe na Leta  n’iz’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Si ubwa mbere mu gihugu cya Ethiopia imbuga nkoranyambaga zihagarikwa kandi buri gihe Leta  ikavuga ko nta ruhare yabigizemo.

Kuri iyi nshuro ngo nibwo bwa mbere imbuga nkoranyambaga zihagarikiwe icyarimwe mu gihugu hose.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish