Digiqole ad

Amavubi yatangiye neza CECAFA atsinda Ethiopia

 Amavubi yatangiye neza CECAFA atsinda Ethiopia

Umutoza w’Amavubi McKinstry agabira n’abanyamakuru nyuma y’umukino.

Kuwa gatandatu, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nyuma yo gutsindwa kenshi yisubiyeho itangira neza itsindira Ethiopia iwayo 1-0.

Mu mukino wo gufungura imikino ya CECAFA y’ibihugu irimo kubera muri Ethiopia, u Rwanda rwabashije gutsinda Ethiopia igitego kimwe cyinjijwe na Jacques Tuyisenge wari watsinze n’igitego kimwe rukumbi mu mukino wahuje Amavubi na Libye warangiye Amavumbi atsinzwe 3-1.

Icyo gitego cya rutahizamu wa Police FC Jacques Tuyisenge nicyo cyonyine cyabonetse muri uyu mukino, kuko nubwo Ethiopia yagerageje kucyishyura ntibyayikundiye.

Mu itsinda A, Amavubi abarizwamo, ari ku mwanya wa kabiri anganya amanota na Tanzania, gusa ikayarusha ibitego kuko yo yatsinze Somalia 4-0 kuri iki cyumweru.

Kuwa gatandatu kandi, u Burundi mu itsinda B, nabwo bwatangiye neza iri rushanwa butsinda Zanzibar igitego 1-0. Muri iryo tsinda, Kenya yatsinze Uganda ibitego bibiri ku busa (2-0).

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nyakubahwa Imana ikomeze kubaha kwihangana.

  • Amavubi yatsinze nibyo. Gusa, ntibiduhoza amarira n’agahinda duterwa na mismanagement, amarangamutima ndetse n’ubushobozi buke bw’abayoboye urwego rwa football yacu. Degaule n’uwo muhungu we ngo ni coach bakwiye kuva mu mupira bakareba ibindi bakora.

Comments are closed.

en_USEnglish