Ethiopia: Imyigaragambyo mu Majyaruguru y’igihugu yaguyemo abantu 10
Imvururu zatangiye ubwo abasirikare bageragezaga gufata abantu benshi mu mujyi wa Gondar, nk’uko amakuru ya Al Jazeera abivuga.
Nibura abantu 10, harimo abapolisi n’abasivile baguye mu myigaragambyo irimo kubera mu Majyaruguru ya Ethiopia.
Imyigaragambyo yo kuwa kane n’iyayibanjirije mu minsi mike ishize mu mujyi wa Gondar yari igamije kwamagana icyo abaturage bita kwamburwa indangagaciro z’ubwoko bwabo.
Leta ya Ethiopia yatangaje ko abapolisi batatu n’umusivili umwe bapfiriye mu myigaragambyo.
Iyi myigaragambyo ngo yaba yaratangiye biturutse ku gikorwa cy’ingabo za Leta cyo gushaka guta muri yombi umukuru w’ubwoko bwa Amhara buba muri Ethiopia.
Amakuru Al Jazeera ivuga ko itabonera gihamya ni uko Leta ya Ethiopia ivuga ko yageragezaga gufata abantu bafitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.
Muri Ethiopia si yo myigaragambyo ya mbere ibaye, mu mwaka ushize abo mu bwoko bwa Oromo barigaragambije Leta ikoresha imbaraga nyinshi mu kuburizamo iyo myigaraambyo, ndetse imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu 300 bishwe.
Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto y’imodoka irimo gushya, hari abantu bafite imbunda barasa mu kirere, abaturage benshi babakomera amashyi.
Ubwo bwa Amhara ni ubwakabiri bufite abaturage benshi mu batuye Ethiopia.
Stratford ukorera Al Jazeera avuga ko aba baturage bavuga ko Leta yabimye agaciro, bakavuga ko igizwe n’abandi bantu benshi bo mu moko yo mu Majyaruguru.
Ambasade ya America muri Ethiopia yari yaburiye abaturage bayo ko batajya mu mujyi wa Gondar muri iyi minsi hari imyigaragambyo ikomeye.
Itangazo rya Ambasade ya USA ryo ku wa gatatu ryavugaga ko abaturage bose ba America basura cyangwa baba mu mujyi wa Gondar bagomba kujya ahantu hatuje bakirinda kwegera ahahuriye abantu benshi.
UM– USEKE.RW