Digiqole ad

CHAN: Ibyo Umuseke wamenye ku ibura ry’umuriro kuri Stade Huye

 CHAN: Ibyo Umuseke wamenye ku ibura ry’umuriro kuri Stade Huye

Icuraburindi kuri Stade Huye ubwo umuriro wari ubuze ku nshuro ya kabiri

Byabaye ‘scandal’ kubura kw’amashanyarazi inshuro ebyiri kuri stade Huye mu mukino mpuzamahanga w’irushanwa rya CHAN wahuzaga Ethiopia na Cameroun. Umuseke wabashije kumenya ko byabayeho ku bw’uburangare bw’abashinzwe imashini zitanga amashanyarazi (moteur). Ndetse amakuru agera k’Umuseke ni uko bahise batangira kubibazwa n’inzego zibishinzwe.

Icuraburindi kuri Stade Huye ubwo umuriro wari ubuze ku nshuro ya kabiri
Icuraburindi kuri Stade Huye ubwo umuriro wari ubuze ku nshuro ya kabiri

Ku munota wa gatanu w’uyu mukino, saa kumi n’ebyiri zari zirenzeho iminota micye, amatara manini ya stade Huye yazimye gusa kuko ijoro ryari ritaragwa ibi ntibyahagaritse umukino.

Ethiopia yari ihagaze neza iri gusatira cyane Cameroun, ariko bigeze ku munota wa 36 umuriro wabuze stade icura umwijima umukino urahagarara, byafashe iminota 11 ngo umukino wongere gutangira.

Abayobozi barimo na Minisitiri w’imikino Uwacu Julienne bihutiye kureba ikibaye.

Stade Huye muri iyi mikino ntabwo icanirwa n’amashanyarazi ya REG, ahubwo icanirwa n’imashini (moteurs) zinywa mazout.

Umwe mu bayobozi yabwiye Umuseke ko ikibazo cyabayeho ari uko abatekinisiye bashinzwe izi mashini baba bagize uburangare ntibahe izi mashini mazout ihagije zikabanza kuzima bwa mbere, ndetse n’iyongewemo ikaba nke zikazima bwa kabiri.

Amakuru agera k’Umuseke ni uko ikipe ishinzwe izi mashini n’umwe mu bakozi ba MINISPOC ushinzwe ibya tekiniki bahise bakurikiranwa bashinjwa uburangare bwateje iki kibazo gikomeye kuri iyi mikino iri guca kuri televiziyo mpuzamahanga ikurikiwe cyane muri Africa.

Uyu mukino waje gukomeza mu gice cya kabiri Cameroun nayo yiharira igice cya kabiri ariko birangira nta gitego kibonetse muri uru mukino wo mu itsinda B ubu riyobowe na Congo Kinshasa yari yatsinze Angola 4 – 2 mu mukino wabanjirije uyu.

Kugeza ubu nta kindi kibazo kidasanzwe cyari cyakagaragaye i Kigali, Huye na Rubavu ahari kubera iyi mikino u Rwanda rumaze imyaka ine rwitegura.

Mu mukino wabanje Congo Kinshasa yatsinze itababariye Angola 4 kuri 2 iba ikipe ya kabiri ibonye ticket ya 1/4 cya CHAN
Mu mukino wabanje Congo Kinshasa yatsinze itababariye Angola 4 kuri 2 iba ikipe ya kabiri ibonye ticket ya 1/4 cya CHAN
Mu gice cya mbere Ethiopia yasatiriye cyane Cameroun mbere y'uko umuriro ubura
Mu gice cya mbere Ethiopia yasatiriye cyane Cameroun mbere y’uko umuriro ubura
Umuriro ugiye abakinnyi baguye mu kantu bamara iminota 11 bategereje
Umuriro ugiye abakinnyi baguye mu kantu bamara iminota 11 bategereje

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

54 Comments

  • nyumvira nawe; ubwo se ntidutaye ibaba? ubwo team ibishinzwe yakoraga iki kuba batabanje kureba ko byose ari ok? icyo tuzi ni ukwishongora gusa……

    • @Mbabazi: Nibyo ibi bintu birababaje ariko imvugo ukoresha igararagaza ko iyo u Rwanda rugaragaye neza biba ikibazo kurii wowe! Icyangombwa ahubwo ni uko abakoze amakosa babibazwa kandi bikaba n’isomo ariko kwishimira ikibazo kibaye ku gihugu cyawe n’iyo waba udakunda ubuyobozi bwacyo ni ubwenge buke cyane kuko uba wurwanya urwanya n’abawe!

      • Uwo wiyita mbabazi bitalibyo ahubwowe ndunva kubwe umuriro wagenda burundu ikyonzi aramwara gahunda yabanyarwanda izarangira neza Kyane uwo numunyarwanda kyangwa nibabandintavuze niburayi umuriro uragenda nagabanye ingengasi

        • Ariko abanyarwanda turanze turananiranye! kubwawe Mbabazi akwiye kubambwa?! None se yishimire ibi byaraye bibaye? none se si uburangare? Kubivugaho no kugaragaza ko hari abirirwa birata ngo bateye imbere badadhobira guporogarama amavuta imashini iri bukoreshe ni icyaha?! mpaka adhinjwe ingengabitecyerezo mbi?! Ubwo se wowe umukosoye ufite nziza?!

        • Mu Buraryi aho umuriro ubura haba ari mu kihe gihugu ku buryo no muri stade wabura.Wowe wari wagera i burayi?

        • Niko Jhoni we Ibubugengasi bije gute muriyi comment yawe?

    • kera muri secondaire twabyiraga gucyemesha

    • Aba bajura basebeje Rwanda. Bakurikiranwe. Ibaze nawe iyo umuriro utabura. Umukati waba rusahurira mu nduru wari ubonetse!!! Bakorerwe audit kuri stade amahoro!! Biragaragara ko ako ari akamenyero

  • icyo nkundira umuseke nuko muri apdate ubundi munywera he ngo basengerere!

  • Gutanga serivise mbi wagira ngo ni indwara turwaye. Iki ni ikibazo gikomeye ku gihugu gishaka kwiyubaka no kwakira events nk izi nyinshi muri Africa. Abanyarda ntitwari dukwiye kuba tukihanganira abakozi baba aba leta cg abikorera batita ku nshingano zabo kugera kuri uru rwego. Rwose niba tutisubiyeho ngo buri wese yite ku murimo ashinzwe ntaho tuzagera. Twizere ko bitazongera kugeza CHAN irangiye ariko dutaye ibaba.

  • Nuko Twarutanze. Iyomazutuse Ubwo Ntiyariri Kwibwa? Kuko Kuvugango Yabayenke Ntabwo Byakunvikana. Uwo Mukozi Wa Minisiteri Nabatekenisiye Ubwo Birumvikanako Bari Bari Kuyinyereza?

  • Reka Nkosore Kugitekerezo Natanze Nanditse Umukozi Wa, miniteri Kandi Ari Uwa, minispoc. Gusa Bibabere Isomo Bagenzure No Kuyandi Mastade Iki Kibazo Kitazongera Kuba, Nubwo Twasebye Ariko Noneho Byaba Agahomamunwa Biramutse Byongeye!

  • Kukita ku bintu. Ntibibabaje gusa ahubwo biteye umujinya. Abo baswa bahite birukanwa ntibazongere na rimwe guhembwa amafaranga abanyarwanda basora biyushye akuya. Ngo kudahana imbwa byorora imisega.

  • Jean Paul, urakoresha ijambo ryoroshye! Ubwo se abatekinisiye batazi kureba ni imashini ifite mazout ni batekinisiye ki? Noneho barangiza bakongeramo igitonyanga! Nonese amafaranga yatanzwe ngo agure mazout yagiyehe? Ababishinzwe bakore iperereza, barebe niba atari sabotage! Erega Isi yose iratureba! Kubura amashanyarazi iminota cumi n’umwe yose ni agahomamunwa! Ubwose ikoranabuhanga ririhe? Bakurikiranwe babiryozwe, kuko ni ugusebya Igihugu,ntabwo ari uburangare.

  • ibibintu biratangaje cyane peuh!! twebwe I Kigali muma caritiens twariyakiye gusa minister ubifite munshingano ndetse nabobireba bakwiye kubisobanurira abanyarwanda. kuko bakabije kudusebya muruhando mpuzamahanga. usibye kwataraho gusa harina hotel imwe muzikomeye hano I Kigali ntashatse kuvuga izina icumbikiye team yajemuriyimikino imaziminsi ntamazi ifite ngaho nimunyumvire ukobazagenda batuvuga. mugihe team amavubi iyoyagiye mumikino hanzebakayakira nabi duterahejuru tuvuga nabi ahoyakiriwe hhhhhhh nakumiro pueh banyarwanda turambiwe ibyo KBS…

  • IBI BIRABABAJE CYANE NI YA NDA NINI MPORA MVUGA MOTER ZIHAGARARA KWAKA ARUKO MAZOUT IBUZE, UBWO MWASOBANURA GUTE UKUNTU MOTER ZICANIYE CHAN ZIBURA MAZOUT KOKO? MURUMVA ATARI AGAHOMA MUNWA MU KARERE KA HUYE? GUSA BIRABABAJE

  • Ibi biragayitse pe! Iyi mikino igomba kudusigira byinshi harimo n’isura nziza none rero ibi si byo rwose! Ibyabaye byabaye ariko ntibizongere ukundi. Hari ikindi nibwirira umuntu wanditse iyi nkuru nyamuneka mu kwihesha agaciro harimo no gusigasira ururimi rwacu. Ijambo make ni ntera ifite igicumbi -ke si -cye. Murakoze kandi tubashimira kutugezaho amakuru, tukabasha kumenya byinshi. Umunsi mwiza.

  • nabo barebaga agapira ntakubarenganya.

  • Naba namwe rata, muratambutsa ibitekerezo by’abanyarwanda. Koko mwumve namwe pe! Gusa bijya bitubabaza iyo ibintu bishyirwamo cash zifatika za Leta, ugasanga abazikoresha as if aribo bazishaka babibyiniramo uko bashaka (Refer to bourse fees zihabwa abanyeshuri, VUP,Girinka,…). Mutugezeho amazina n’amafoto y’izo ndangare ziduheshereje isura mbi igihugu cyacu bigeze aho. Ntibikwiriye kugarukira aho, bazashyirwe kuri TVR n’ahandi henshi hashoboka basabe abanyarwanda bose imbabazi kuko nkatwe aha turi France, badusetse batembagaye. Bati icyo muzi ni ukuvuga gusaaaa. Ikindi, bimaze kugaragara ko service zirimo abasirikare bacu arizo zikora neza. Izo nsiviri muzikuremo muhashyire RDF technicians, abo ntibaryama or ngo barangare. Naho abo ubwo unakurikiye uburyo babonye icyo kiraka, wasanga ari uko bafitanye isano naaaaaaaaaaaaaaaa. We need perfect things in our blessed country as we have a Super Leader.

  • Badusebeje, bakwiye guhita birukanwa kuko bakoze ikosa rikomeye

  • Sabotage in Africa is developed. What can we do 2 overcome thiz? Such event is not tolerable!

  • Iyo muvuga kwirukanwa mwumva bihagije?

    Bikanaba mu mujyi w’abanyabwenge nka Huye? Uyoborwa n’umugabo utaryama nka Muzuka kugirango utere imbere?

    Njye ndabibona ukundi. Aba bantu ni abagambanyi bagambaniye igihugu imbere y’isi yose. Kweri ibaze nawe abantu bazongera kutwumva tunenga cyangwa tuvuga iterambere ryacu riri mu mwijima! Banyarwanda, aba bantu bakwiye kubiryorezwa mu nkiko. Kwirukanwa batabihaniwe by’inangarugero byaba ari ukubaha umurindi Dukomeze umurava, Dutere imbere.

  • ibaze nawe iyo umuriro uza kubura kagame yaje kuwureba ahaaa ntacyo mvuze

  • None se ni moteri imwe bakoresha cg ni nyinshi? niba se zirenze imwe zizimira icyarimwe? ntago byumvikana nyamara isi yose yaturebaga, twumiwe neza buri wese yifata ku gahanga imbere ya TV, ubu se imashini zitangiye kuzima ubu CHAN izarangira zicyaka koko? Wa mugani ibyo Nsabimana avuze ni babihe RDF Technicians murebe ngo tuzongera guhura nicyo kibazo bo bamenyereye kutaryama na gato naho abo ba civilian uwakoze recrutement yabo yaradutuburiye dukwiye indishyi z’igihombo baduteje. ubu se CAN turacyayibonye koko?

  • Jye namye mvuga ko atari byiza kwirarira werekana imiturirwa itagira infrastructures de base.Hagomba imihanda, amashanyarazi , amazi, sewer system (Egouts publics). Byonyine kunva ko stade ikoresha groupes électrogènes ni ikimwaro, ni kuvuga ko umuriro usanzwe udahagije, izo groupes zitwara amavuta menshi kandi ntabwo ari sustainables kuko ni gacye mu Rwanda bacyina ninjoro. IYO BIGENZE KURIYA MU BIHUGU BYIYUBASHYE NTABWO BAHANA abakozi gusa, na Minisitiri ubishinzwe aribwiriza akegura. Naho abavuga ngo nibabihe RDF ni babandi bazi ko abasirikare ari bo bashoboye gusa.

  • Hari umugabo Witwaga mbonabaryi….

  • bavandi, ntimwakumva ibintu byabaye mutari muhari. aho twari turi twabaye nkabagwiriwe nijuru gusa twataye ibaba bikabije pe! izo mburamumaro zasebeje igihugu bikomeye. kdi amakiru ahari nuko uwarushinzwe gukoresha Generator, yari yahawe 600000frw zo kigura igitoro we ntayigure, mirumva iryo kosa kweri?!! Babiryozwe kdi tizabimenye nkabanyarwanda.

  • Wowe uvungo mubihugu byiyubashye urwanda ntirwiyubashye aliko mwabayemute komusebanya cyane ubwose ko amaakosa yabaye bahanwe aliko ntimubyuririreho ngomuvuge nibyomwisanganiye bitubaka

  • Ndumiwe koko. Kumara imyaka 4 witegura ikintu, maze ugakoza isoni igihugu bene aka akageni??? Nta kindi ushinzwe? Iyo mazutu ntayo ugura, usabwa kuyisukamo gusa?? Jyewe umukozi nk’uwo namwirukana, kandi nkabicisha mu binyamakuru nabandi bakareberaho.

  • BIRUKANWE BOSE KUVA KURI MINISTER KUGERA KWI NDANGARE YABIKOZE!!!

  • ICYO MUVUGA NUKURI BAKABIJE CYANE BAHANWE PE KUKO NTIBYUMVIKANA GUSA HARI ABANTU BASHINZWE KUVANGIRA IGIHUGU CYACU WASOBANURA UTE UKUNTU UMAZE IMYAKA INE WITEGURA IKINTU NYUMA NGO MZT YABAYENKEYA KOKO BITEYE AGAHINDA NANJYE NABISHYIRAMO ABASIRIKARE ABANDI BAGATAHE IYI MINISERI YO UBWO NTIBONAKO ITUGAYISHIJE WASANGA HARI UBA WATUMYE BARIYA BANTU KAGAME WACU ARIGUTANGA IBIGANIRO MUMAHANGA ASOBANURA IBYITERAMBERE MWIKORANABUHANGA NATWE NGO UMURIRO URABUZE MUMIKINO MPUZAMAHANGA BABIRYOZWE PE.

    • Aeroport ikomeye yo mu bwongereza, yigeze kugira panne zose zibaho kandi ari London,ni mureke gukabya, nibyo si byiza ariko bibaho. wowe uvuga ngo kagame wacu ari gutanga ibiganiro byi koranabuhanga, none bibuza abakozi basigaye mu rwanda gukora amakosa, cg ugaya ikoranabuhanga rihari?ugaya se ibyo avuga? Abamutumira wibaza ko ari ibigoryi, nta genzura baba barakoze. kuki muvanga ibintu, kuki mukunda gusebya

  • Ariko niba koko hari uwari wahawe izo 600 000 Milles ngo agure mazout, ayo nayo ni amakosa . Biragaragara ko management ya STADE HUYE ihuzagurika. Kuki bayaha umuntu aho kuyaha STATION RUNAKA, maze ikazakora fagitire nyuma CHAN irangiye. IBYABAYE BYABAYE, ntacyo umuntu yavuga. Ubwo komite yose yateguye CHAN ni ikimwaro. Bicare bongere barebe basuzume uko gahunda zirimo kugenda, bafate ingamba nshya, kandi bazaruhuke ari uko CHAN irangiye. Nibashaka babahe HOTEL nabo babamo, ariko bakorerehamwe nka Equipe, kabisa ntituzongere kumva hari agatotsi kabaye muri iri rushanwa rya CHAN.Kuki inama mpuzamahanga tuzitegura neza, twarituzi ko tumaze gukamirika, CHAN ni nkubukwe, iyo ufite ubukwe, ibirori, ugira IKIPE ihamye, ikomeye ikurikira byose, kweri, ABANYARWANDA TWESE TWABABAYE. MBEGA ISONI, MBEGA IKIMWARO, NIBA ATARI UBUSWA, UBUGORYI, UBURANGARE, NI UBUGAMBANYI. Reka ndekeraho , amarangamutima mfite ntiyatuma ndangiza kwandika.BITUMYE AMAHANGA ADUSUZUGURA, TWEREKANYE KO TUKIRI HASI CYANE. IBI BINYERETSE KO UMURIRO N’AMAZI bigomba kujya muri priorité des priorités z’IGIHUGU. C A N tube tuyiretse, tubanze twitegure; TUZAYIHATANIRE MURI 2023 ubwo tuzaba twabonye umuriro n’amazi, Stades,amabus, AMAHOTELI,twamenye gukata amatike,kwinjiza abantu, kurwanya imibu ,twanakosoye n’ibindi bazaba batunenze muri iyi CHAN.

  • Ntabwo abantu bashobora gukora neza kandi bahora bahahamutse, banahembwa umunyu

  • police nikurikirane ababishinzwe usanganwa ikosa ahanwe byintagarugero kuko adukojeje isoni

  • Ni hatari kabisa. gusa jyewe numiwe rwose pe!

  • Birababaje pe! Mba mumahanga aho nari nicaye ninchuti zaba camerounais nabandi twirebera chan2016 kuri tvcameroun.ntibyumvikana mwirushnwa nkiryo rikurikiranwa nisi yose ukuntu umuriro wabura iminota 12 mugihugu nku rwanda amahanga yemera mwitera mbere.ari 1min birumvikana. None kugira ngo biryohe cyane byabaye igihe umukuru wigihugu ari Davos(suisse) aho arigutanga ibiganiro bijyanye niterambere na technologie… Murumva uwo muntu ushibzwe ibyo atahemukiye igihugu kweli? Niba mubaze aho yashize mazout.ahanwe abere abandi isomo ntibizongere. Puuuuu!

  • Byantangaje cyane rwose. Twawurebaga dusa nabahengereza.kkkkk

  • Ark ubwo motel yabuze amavuta ajyamo kuburyo umuriro ubura iminota 15 kweli! ubwo harya baba bashaka gusahurira mu nduru! namubika akabuno kakamera kentos!! turatereta events umuntu akazana ida nini yo kwiba mazout!

  • Ikibazo kii mu gihugu cyacu jye sinkirebera muri CHAN. Hari umuco umaze kwimakara wa ruswa no kunyereza. Umuntu bamushinga ikigo runaka bagenzi be aho kumwifuriza akazi keza bakamubwira ko yabonye ikigo kirimo cash nyinshi ntiyirangareho. Ni umuco waturutse hejuru mu bize, mu banyapolitiki, igisirikare simbizi, ugenda umanuka ukwira hose kugeza no mu nzego z’ ibanze ubuzamunzwe na ruswa. Buri wese waba azi umutegetsi cg undi ukora muri bene iyo mishinga yabyibazaho. Umuntu bamuha akazi uyu munsi ejo agatangira kugura ikibanza mu kwezi kumwe agatangira kubaka, nyuma y’ igice cy’ umwaka akaba yujuje inzu imwe cyangwa ebyiri mu mujyi. Imishinga yose minini mubona uko igenda izamba.
    Ruswa mu mitangire y’ akazi, icyenewabo, igitsina ku bategarugori,…ubona ari umuco umaze gukwira hose ahubwo utiba ugasanga ariwe baha urw’amenyo. CHAN rero nta gitangaza ko umuriro wabura.

  • Biriya ni bya bindi bakunze kwita PANNE BETE . Gutungurwa n’ikibazo kitakagobye kugutungura !! Ese ubundi nta mashanyarazi asanzwe ya EWASA aba i Huye ko nibura yari guhita agoboka iryo zima ry’izo generators ? Cyangwa umenya nta na automatic system abatechnicien bashyizemo ishobora guhita igoboka. Iriya ni inenge ku mitegurire ya CHAN ku gihugu cyacu birababaje!!!

  • ibura ry’umuriro ryabaye kuri stade ya Fc Braga ikina na Manchester united muri champions leagues muri 2012 muri Portugal mu gihe cy’iminota 12 yose. kd bijya bibaho kuko nta muntu usezerana n’ibyuma. sinshyigikiye ibyabaye kuri stade huye ariko nta mpamvu yo kuvuga ngo yirukanwe cg afungwe ngo yasebeje igihugu. Urwanda ruri ku isi kd ibi bibazo by’ikoranabuhanga birasanzwe kuko ntimujya inama. niba hari ikindi kibyihishe inyuma bahanwe peee!!! ibyo tumaze kugeraho ni byinshi cyane ariko nibyo tutaracyemura ni byinshi cyane kd ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kirimo!!! kuba hakoreshwa moteur nayo birashoboka ko yagira ikibazo igihe icyo ari cyose. dushyigikirane kd uwakosheje tumukosore tutamugize igicibwa. turacyafite urugendo runini cyane, ntitukisimbukuruze!!!!

  • Iri ni ibara ryabaye ribaye kuri STADE ya HUYE! Nubwo twari twakoze byinshi byiza kugeza ubu ngo twereke amahanga ko dushoboye kwakira amarushanwa nk’aya akomeye ku mugabane w’Afrika Icyizere cyose twaraye tukihanaguyeho! Minisiteri ibishinzwe itange ubusobanuru kandi isabe imbabazi abanyarwanda ku byabaye si no abo bireba bakwegura kuko basebeje igihugu cyacu pe!

  • Polisi ikore akazi kayo kuko ntibyumvikana ukuntu moteur yabura mazout.Harimo akagambane k’inyangarwanda bariya bakozi bagurishije igihugu kubw’inda nini zabo.Babafunge kandi urubanza rwabo ruzacishwe kuri TVR kugira ngo abanyarwanda tumenye icyo bari bagamije n’uwari wabatumye.Bishakiraga gusagura,naho ubundi badusebeje PE bagambanniye Présida wacu dukunda wari washimwe na CAF kubwo gushira mubikorwa ibyo yiyemeje none ingegera ziramuvangiye.

  • Ibya mazout yashize muri generator njye simbyemera, kuko ntibishoboka ko abantu bose babishinzwe barangara ngo umupira utangire nta mazout ihari ihagije…Ahubwo wasanga generator yarashyushye ikazima, noneho bajya kwatsa indi bagasanga yo itarimo mazout, bakagomba kubanza kuyisukamo…Niba atari ibyo kuki uyu munsi biriwe bacanye ayo matara ku manywa y’ihangu umunsi wose ? Bigaragara ko barimo kugerageza ngo barebe ingufu z’iyo moteur niba koko ishobora gucana ariya matara igihe kirekire !

    Ikibazo cya corruption ntabwo kirangirira kukunyereza gusa, kigera no mu nguzi z’ibindi bikorwa byose. HAriya i Gikondo hari generator za aggreko zakoreshwaga mu gucanira umujyi, kuko batafashemo container i cg 2 ngo zijyanwe Hyuye na Rubavu ? Ni akumiro

  • ibintu byabaye rwose nibibi pe! kandi byasebeje igihugu cyacu ariko I byiza byaranze igihugu cyacu biraruta ibibi rwose! banyarwanda mureke gucika integer rwose ibyiza abanyamahanga baboneye murwanda biraruta icyo cyabaye! pole sana !

  • Ehh ibyabaye Huye ni Titanic..hhhh Rnda mpora nkujyirira impuhwe ni mpunjyenjye Mana Tabara..!!!

  • Iminsi y’igisambo ni 40 koko!!! Ubwo bari bategereje ko match irangira bakarya amavuta. Ahubwo police ikurikirane icyo kibazo neza. Kuko ntivyumvikana!!!
    Abo bajura bakorerwe audit na stade amahoro. Kdi ntago ari ikosa ry’umuntu 1 basangira ari benshi. Ibaze nawe iyo umuriro utabura!!! HE ibi bakoze ni gusebya abanyarwanda.

  • Mwese muri gupfa kuvuga nta analysis mukoze,usibye no muri CHAN kubura k’umuriro kuri stade n’iburayi biraba ndetse mu marushanwa akomeye. Muri 2012 muri uefa champions League byarabaye umuriro ubura 12min kuri match ya Manchester United vs FC Braga, muri premier warabuze kumukino wa Man Utd na Furham, muri 2014 muri Europa league umuriro warabuze ku mukino wa Totenham na FC Brakstas, imikino umuriro wabuze ni myinshi. Mujye mubanza mukore analysis mbere yo guhubuka munenga kugeza aho munatandukira.

  • Birababaje kabisa gusa ngo ukwanga atiretse aravuga ngo kenyera turwane. Gusa ngira ngo uwadusebeje kariya kageni akwiye guhabwa isomo rituma atazongera kwibeshya ku gaciro k’U RWANDA n’abanyarwanda.
    Gusa n’ubwo bigoye kubimenya ariko gukora veting ni ngombwa mbere yo gutanga inshingano kuko njye nemera ko kuba hari ibigenda neza byinshi mu Rwanda aruko hari abanyarwanda benshi dukunda igihugu cyacu kandi nta buryarya cyangwa se ikibyihishe inyuma kindi.
    Amavubi Oyeeeeeee!

  • Mu gihe tutari twabona amashanyarazi avuye muri Etiyopiya na Kenya ibi bibazo tuzakomeza guhura nabyo.Gusa ikibazo nibaza niyihe mpamvu tujya kugura umuriro muribyo bihugu kandi Kongo duturanye iri hafi kuwugulisha muri South Africa?

  • nimutubwire icyabayeho nyakuri naho ibyo bya mazout byo ntabwo bishoboka njyewe ntabwo mbyemeye!.

  • Twe tuba mu bigugu byitwa ko byateye imbere, imiriro irabura. Aliko biba bitewe nikirere cyabaye kibi insinga zigacika, umiyaga igagwisha amapiloni n’ibindi bihe bibi by’ikirere.

    Hano rero ni ikibazo cy’uburangare kigombwa guhannwa. Igihugu cyiriyubaka kandi kigerageza kugera kuri standard international. Ibi bitubayeho bigombwa kwamaganwa, bigahanwa.
    Ikindi ikibazo cy’umuriro cyigomba kwihutishwa kubona umuti urambye, kuko nta terambere ritagira amashanyarazi. Leta ni ikomeze umurava muri iyi secteur!!
    Aliko ko kandi ntabwo twemeranya, n’abadakunda igihugu cyabo, babona akantu akabazo kose kabaye, bakakishimira nkaho bitadusebya twese nk’abanyarwanda.

    Go amavubi,goal!!!!

  • Bariya bantu babafunge bababaohe n’imfunguzo bazijugunye muri nyabarongo izijyane.Gusebya igihugu ni icyaha gikomeye cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish