Digiqole ad

Amavubi yitegura Ghana, yatsinze Walias ya Ethiopia 3 -1

 Amavubi yitegura Ghana, yatsinze Walias ya Ethiopia 3 -1

Ernest Sugira yishimira igitego cya mbere. Uyu musore niwe uheruka gutsindira Amavubi muri Mozambique

Umugambi ni uguhangamura Ghana, ihagaze neza mu itsinda H irimo n’Amavubi. Mu mukino wo kwitegura uyu, Amavubi yatumiye Walias ya Ethiopia ayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe muri iyi week end kuri stade Amahoro i Remera.

Ernest Sugira yishimira igitego cya mbere. Uyu musore niwe uheruka gutsindira Amavubi muri Mozambique
Ernest Sugira yishimira igitego cya mbere. Uyu musore niwe uheruka gutsindira Amavubi muri Mozambique

Ku munota wa 19 gusa rutahizamu Ernest Sugira yafunguye amazamu aherejwe neza cyane na Kapiteni wabo Haruna Niyonzima.

Igice cya mbere kitararangira Ethiopia yarishyuye ku gitego cyatsinzwe na  Baye Gezagn, igice cya mbere kirangira banganya.

Mu gice cya kabiri Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wari ukaswe ibumoso na Celestin Ndayishimiye wa Mukura. Ku munota wa 73 Jean Baptiste Mugira neza nawe atsindisha umutwe icya gatatu kuri ‘free kick’ yari iconzwe na Jean Claude Iranzi birangira bityo.

Haruna Niyonzima yavuze ko gutsinda uyu mukino bifite icyo bivuze ku mukino wa Ghana bari kwitegura kuko ari ikimenyetso ko ikipe yabo ihagaze neza.

Ghana isanzwe ari igihangange muri Africa, ariko nayo gutsindwa ni ibishoboka cyane,

Mu mikino itanu iheruka gukina kuva mu kwa gatatu uyu mwaka yatsinzwe ibiri, itsinda ibiri inganya umwe. Muri iyi harimo n’uwo yatsindiwe mu rugo iwayo na Madagascar tariki 25/05/2015.

Ghana   1 – 1 Mali
Ghana   1 – 2 Madagascar
Zambia  3 – 0 Ghana
Ghana   1 – 0 Togo
Ghana   7 – 1 Mauritius

Kuva mu kwezi kwa gatatu Amavubi yo amaze gukina imikino ine muri rusange yatsinzwemo umwe atsinda itatu;

Zambia  2 – 0 Rwanda
Rwanda               2 – 0 Tanzania
Mozambique      0 – 1 Rwanda
Rwanda               3 – 1 Ethiopia

Iyi ni ikipe y'Amavubi yabanjemo bakina na Walias
Iyi ni ikipe y’Amavubi yabanjemo bakina na Walias
Johnny McKinstry n'umwungirije Vincent Mashami baganira kuri uyu mukino wa Ethiopia
Johnny McKinstry n’umwungirije Vincent Mashami baganira kuri uyu mukino wa Ethiopia

Amavubi aheruka kwihagararaho imbere ya Ghana tariki 06/07/2003, yari kumwe na Ghana mu itsinda rya 13 hamwe na Uganda, Amavubi azamuka ari aya mbere atsinzwe rimwe mu mikino ine.

Iki gihe Amavubi ya ba Alafu Bulanga, Kalisa Claude na Katauti bazitiye Black Stars ya Samuel Kuffour, George Owu na Charles Amoah n’abandi, ndetse Jimmy Gatete abatsinda igitego cy’umutwe (1 –  0) cyajyanye Amavubi muri Tunisia muri CAN 2004.

Kuwa gatandatu utaha tariki 05 Nzeri 2015 Amavubi na Black Stars barongera kuri Stade amahoro mu mukino wo guhatanira ticket nk’iriya. Usibye ko bazanogera mu kwezi kwa kabiri 2016 mu mukino wo kwishyura i Accra.

Jacques Tuyisenge agerageza kurekura ishoti asatira
Jacques Tuyisenge agerageza kurekura ishoti asatira
Haruna Niyonzima wagaragaje ko umupira akiwufite mu bwenge no ku maguru
Haruna Niyonzima wagaragaje ko umupira akiwufite mu bwenge no ku maguru

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Taille ku bakinira umupira mu Rwanda niho ikibazo kinini gishingiye ni “BATOYA CYANE MU BIGANGO”

    Bigaragara iyo bahuye naba west africa

  • @Mubaraka, uvuze ukuri cyane…. taille n ikibazo kandi na displin yabo irihasi. Usanga banafite ikintu cy ubwana budashira no guteta cyane muribo cyane bariya bana ba APR bapfusha amahirwe ubuyobozi bwiza bafite bubaha.

Comments are closed.

en_USEnglish