Tags : Eddy

Episode 95: Jane na Eddy biyunze. Soso na we ngo

Episode 95 ……………Mama Sarah – “Eddy urihariye ni ukuri. Nguhaye Jane wanjye ahubwo gira vuba umushyire mu rugo dore ibisitaza mu rukundo ni byinshi.” Njyewe – “Mama Sa, humura wivunika kubita imfumbyi wowe gusa!” Jane na Grace bararekuranye amarira ashoka ku matama yabo ndabegera ndabiyegamiza nshira impumu maze ndababwira. Njyewe – “Boo, nguyu Grace amaraso […]Irambuye

Episode 94: Jane asanze umukobwa mu cyumba cya Eddy, urukundo ruratokorwa!

Episode ya 94………………Njyewe –  “Ngo meze nk’umuntu waba uzi?” Uwo mwana w’umukobwa yatangiye kuvuga akupa amagambo, ntangira kwibaza impamvu ibimuteye, gusa yari afite ijwi risa nk’iryo naba narumvise ariko amatara yo muri club ambuza kumureba neza. Njyewe – “None se ko utanganiriza birambuye wantinye?” We – “Oyaa, ahubwo nyine nako urebye si nzi niba twaganira?” […]Irambuye

Episode ya 91: Eddy na Jane bavuye mu by’Igipadiri n’Ikibikira

Episode 91……………. Twavuye kuri ya shusho ya Bikiramaliya mfashe akaboko Jane ariko numvaga nsa n’uri mu nzozi, tugeze mu Kiliziya dusanga bari gusenga hashize akanya basoje Padiri aba agiye imbere afata umwanya ubundi aravuga. Padiri – “Nyagasani Yezu Kristu nabane namwe” Twese ngo “Nawe kandi muhorane” Padiri – “Ndagira ngo nsabe Eddy na Jane bigire imbere […]Irambuye

Episode 87: Jane yagiye hanze none Eddy asanze n’iwabo barajyanye

Episode 87 ………….. Twaramanutse njye na James tugera mu rugo ntangira kumutekerereza byose uko bimeze arankomeza ambwira ko burya nta we ubabara akunda ahubwo ukunda yihanganira byose. Akomeza kumba hafi arankomeza mbasha kwakira ukugenda kwa Jane ndetse dupanga uburyo bwo kumusezera, ijoro riguye ndamuherekeza ndagaruka nihina mu buriri ndasinzira! Iminsi yaricumye indi irataha mu ntekerezo […]Irambuye

Episode ya 84: Ibyishimo ni byose Eddy yarekuwe. Yasuwe n’abakobwa

Episode 84 ……………..Joy yahise yicara nkomeza kumutekerereza ibya mabuso, hashize akanya mbona Kadogo arinjiye ari kumwe na James bafite akaziye ka Mützig! James – “Hey, hey my Bro! Njyewe – “Yeeee! James ni wowe?” Nahise mpaguruka James ndamuhobera. Njyewe – “Hahhhhhhh, ndabona muntuye wowe na Kadogo!” James – “Hahhh duhuriye hariya hirya yiruka agiye kugura […]Irambuye

Episode ya 79: Sarah na we yasuye James. Eddy akomerewe

Episode 79 ………………..Nashituwe na telephone yasonnye nyikuye mu mufuka nsanga ni James. Njyewe – “Hello, James Muvandimwe wanjye wahahise n’ahazaza! Ca va?” James – “Hello my Brother from Mother and Father! Meze neza kabisa! Wihangane rero ntitwabonanye uyu munsi nari nifitiye umushyitsi!” Njyewe – “Hahhhhh, nizere ko nta wundi wundi utari  Sa….. !” James – […]Irambuye

Episode ya 76: Fred na Afande Peter bafashwe baha amafaranga

Episode 76 …………….Naracecetse ndatuza hashize akanya gato. Njyewe – “Bro, igihe ni iki urugamba ruratangiye kandi tugomba kurutsinda byanga byakunda, rero ubwo Fred na Afande Peter biyemeje kudushyira hasi. Umva uko tugiye kubigenza, fata za Adress za Papa Jane Grace yaduhaye, ahasigaye ujye ku  mureba. Umubwire ko ufite amakuru ko umukobwa we Jane ari guhigwa […]Irambuye

Episode ya 75: James na Afande mu mugambi wo gufasha

Episode 75 ……………James – “Eeeeh ko numva se ahubwo umusaza yahumuye Fred aramukizwa n’iki?” Njyewe – “Gra, buriya duhuye natwe tuvuye kureba wa Mupolisi twakubwiraga cya gihe ko tugiye kureba ngo adufashe, none tugezeyo dusanga yahinduye byose, ngo arashaka ibimenyetso simusiga ndetse na Fred yari yafashe yamurekuye!” Grace – “Shyuuhuhu!!! Ariko Mana we, ibimenyetso se […]Irambuye

en_USEnglish