Digiqole ad

Episode 95: Jane na Eddy biyunze. Soso na we ngo umutima we urakiziritse kuri Eddy!

 Episode 95: Jane na Eddy biyunze. Soso na we ngo umutima we urakiziritse kuri Eddy!

Episode 95 ……………Mama Sarah – “Eddy urihariye ni ukuri. Nguhaye Jane wanjye ahubwo gira vuba umushyire mu rugo dore ibisitaza mu rukundo ni byinshi.”

Njyewe – “Mama Sa, humura wivunika kubita imfumbyi wowe gusa!”

Jane na Grace bararekuranye amarira ashoka ku matama yabo ndabegera ndabiyegamiza nshira impumu maze ndababwira.

Njyewe – “Boo, nguyu Grace amaraso yawe umwana mwakuranye akadushyigikira muri byose, nguyu uwemeye guhondagurwa ibibando ngo ukunde umbone! Boo, uyu ni we waraye muri chambre yanjye.”

Grace – “Jane, uzansengere ngire nanjye umukunzi nka Eddy! Eddy, ndagushimiye ko wantoye ukansindagiza ukampa karibu nkaryama wowe ukarara mu ntebe. Sha kubera isezerano ry’urukundo wahaye amaraso yanjye, Eddy usibye kuzabarwanirira gusa n’Imana izakumpembere.”

Jane n’amarira amutemba ku dutama twiza yaranyegereye arambika ibiganza bye mu gituza cyanjye ubundi arambwira.

Jane – “Eddy mbabarira ndagukunda cyane kandi bimbyiganiramo  bigatuma mba uwundi wundi ku bwawe. Eddy, ibi byose binyeretse ko unkunda kandi ukiri Eddy wo mu buto kandi w’ibihe byose. Wa wundi wanyongoreye mu kabwibwi akambwira ijambo ryubatse umutima wanjye ari ryo ‘NDAGUKUNDA’. Eddy, nemeye ko unkunda by’ukuri kandi nanjye ibi byose ni indabo nziza zihumura nzagutegurira mu gihe cyose nkiriho.”

Mama Sarah – “Ayiga data! Yego disi, urukundo bambe!”

Njyewe – “My Doña, ndagukunda kandi ibihe byose si nzi niba urukundo ngukunda Isi izarumenya. Rukwiye kwandikwa, abasizi bakarusiga maze tukazaba intwari z’urukundo! Boo, tuza Eddy acigatiye ibyishimo byawe, ntabwo yifuza kubona amarira ku maso yawe kandi nkundira unkunde maze iteka ryose uzatete ukubita agatwenge!”

Namaze kuvuga gutyo Jane koko aramwenyura numva ibinezaneza bigeze mu ndiba y’umutima wanjye, Grace aratambuka ahobera Mama Sarah, James na Kadogo bo byari byabarenze.

Twahise twinjira mu nzu kwa Mama Sarah, turicara.

Mama Sarah – “Mbega ibyishimo bisimbuye agahinda nari mfite! Bana ba, ni ukuri mugire mubane naho ubundi urukundo rwanyu rwahagarika amaraso y’umuntu!”

Grace – “Ni ukuri ibyo Mama Sarah avuga ndabishyigikiye, mwaciye muri byinshi na n’ubu bikibakurikirana, igihe ni iki rero kandi erega Imana ni yo yashatse ko nanjye mbutaha!”

James – “Ahooo!”

Kadogo – “Amashyi menshi kuri Chantal! Eh, nako kuri Jane! Eh! Mumbabarire kuri Grace!”

Twese icya rimwe ngo “Hahhhhhhhhhh!”

Twamaze guseka cyane  turatuza dutega amatwi Jane wari uryamye ku rutugu rwanjye ahita avuga.

Jane – “Cheri, urabivugaho iki?”

Njyewe – “Boo, ntubizi se, ni vuba vuba!”

Bose basekeye rimwe mbona ni byiza, burya nkunda kubona abantu bishimye kubera njyewe.

Njyewe – “Mama Sa, ndifuza ko uku kwezi kwarangira njye na Jane turi mu bwami bw’umunezero!”

Mama Sarah – “Ni uko ni uko Mwana wa! Njyewe ku giti cyanjye ibirongoranwa azabimbaze!”

Jane – “Oh my God! Mama, urakoze cyane sinabona uko mbivuga!”

Mama Sarah – “Humura mwana wa, erega nanjye nishimira urukundo rwanyu kandi ngomba kugira icyo nkora.”

Njyewe – “Mama Sa, urabizi ni wowe Mubyeyi dusigaranye kandi ni ukuri ibyo ukora biraturenga.”

Mama Sarah – “Ayiga Mana! Mwari mwabona iki se?”

James – “Wow! Mabu, nanjye na Sarah tuzakugwa mu ntege dore Eddy na Jane ni igiti twashibutseho!”

Mama Sarah – “Yoooh, yego shenge!”

Grace – “Ndishimye basi ubwo mbonye umuvandimwe wanjye ndetse ngasanga igiti nateye nkabizira cyarashibutse imizi yacyo ikaba igiye guhuruza imbaga. Eddy, mugire vuba umwanzi w’urukundo murabizi ntabwo aba aryamye!”

Twese  twarikirije birumvikana kandi koko byari bikwiye.

Jane – “Grace, none se sha Mwana wa Mama wageze ino gute koko?”

Grace – “Sha ni ubuhamya burebure, gusa ndashima Imana yo yabikoze.”

Jane – “Mama araho? Papa se we bite?”

Grace  – “Sha amakuru yo ni menshi, burya ukimara kugenda ………………… ”

Yatubwiye byose kugeza agarutse mu Rwanda, Jane arababara cyane ariko arabyakira.

Mama Sarah – “Igumire hano Mwana wa, n’ubundi dore mba nkeneye utwana nkamwe tumpoza amarira natewe no kuba njyenyine.”

Nakomeje  gukomezwa n’umutima mwiza Mama Sarah yari afite numva ahatari kera umuryango wanjye nanjye uzagera ikirenge mu cye.

Twakomeje kuganira birambuye amasaha yicumye dusiga Grace na Jane kwa Mama Sarah, njye na Kadogo na James turasezera  batugeza ku muhanda dufata moto zo nazishyuriye mu rugo, James ahita akomeza ajya ku kazi.

Nkigera mu rugo nahise nkomereza mu buriri ngo nduhuke, ndasinzira nakangutse nka saa munani njya douche mvuyeyo nditegura ubundi nicara muri salon mfugura TV mba ndeba uturirirmbo.

Si nzi ukuntu numvise telephone yanjye isonera mu cyumba nihuta njya kuyifata nyigezeho nsanga irarangiye ndayifata ndeba umpamagaye nsanga ni numero ntazi ndayifata nisubirira muri salon nkigerayo ahita yongera arahamagara nyitaba vuba.

Njyewe – “Hello!”

We – “Bite se?”

Njyewe – “Ni byiza kabisa.”

We – “Amakuru se?”

Njyewe – “Ni meza nta kibazo ndashima Imana.”

We – “Oh byiza! None se koko witwa Eddy?”

Njyewe – “Yego ni we, ntabwo munzi se?”

We – “Oya, ndakuzi ariko nyine ndacyashidikanya!”

Njyewe – “Oh! Nitwa Eddy rero si nzi niba ari we mwifuza?”

We – “Rwibutso?”

Njyewe – “Yego!”

We – “Eh! Eddy, wambabariye koko ukaza nkakubwira?”

Njyewe – “Muri bande se ko mwibagiwe kunyibwira?”

We – “Ariko Eddy, uracyubaha nka kera?”

Njyewe – “Eh! Ntaho byagiye ndacyari wa wundi, ese ko numva usa nk’aho unzi neza?”

We – “Sha, niyo nakwibagirwa sinakwibagirwa Eddy. Si nzi niba uwo amaso yanjye yabonye ari we gusa niba koko uri Eddy nyawe ndakwinginze fata aka moto uze basi nguhoberere byonyine!”

Njyewe – “Uh! None se ndapfa kuza gutyo ntazi unshaka uwo ari we?”

We – “Eddy sha mbabarira uze? Njye nzi ko uri buze kwishima kandi cyane, igihe nagushakiye sinakubonye gusa amahirwe yanjye yaje umunsi umwe nkubona wigendera ibyishimo byabaye byinshi bimbyiganiramo nshiduka ndaye nguhamagara mu ndoto!”

Nakomeje kwibaza umuntu uzi Rwibutso Eddy akamenya,  ndetse akaba anzi no mu buto bwanjye numva ngize amatsiko mba ndamubwiye.

Njyewe – “None se uri he ubu?”

We – “Ayiii! Eddy, uraje? Mbwira nkubwire aho unsanga sha?”

Njyewe – “Mbwira numve nimbona ari ngombwa ndaza!”

We – ” Sha wambabariye ukabigira ngombwa?”

Njyewe – “Eh, none se ubundi wabyemera nkaza nzanye n’undi muntu?”

We – “Wambanariye ukaza wenyine sha! Ndumva ngushaka uko wakabaye kandi nkureba mu maso kandi twenyine!”

Njyewe – “N’ubundi ninza nzanye n’undi muntu urandeba kandi mu maso nta kibazo!”

We – “Sha Eddy ibuka ko nahoze nkwifuza njye nawe twenyine! Eddy sha uzi ibyishimo nagira ubinyemereye? Eddy nako ntabwo wabinyemerera, igihe cyanjye cyararangiye si nzi niba ujya uzirikana ngo nanjye unzirikane uyu munsi byonyine!”

Guys, buriya hari umuntu usaba neza ukumva wamuha n’icyo udafite ubwo naratuje gato ndaceceka ubundi ndamubwira.

Njyewe – “Ok! Uri he se?”

We – “Eh Eddy, urabyemeye?”

Njyewe – “Mbwira aho uri ntacyo nze ngusuhuze ubundi nkomeze.”

We – “Yego sha, ngaho se sha bikore! Yuuh, wiiiii! Eddy nugera mu Mujyi umbwire?”

Njyewe – “Nta kibazo ndakubwira!”

We – “Wow! Eddy Merci sha!”

Call end.

Ngikura telephone ku gutwi nasanze Kadogo ampagaze hejuru ahita ambwira.

Kadogo – “Boss, nako Grand Fre, ugiye kureba nde se?”

Njyewe – “Ariko sha petit usigaye unyumviriza no kuri telephone?”

Kadogo – “Eh ngo iki? Ahubwo no kuyibika nzajya nyikubikira nibaguhamagara mbanze ndebe uwo ari we ubundi mbone kuyiguha, nabibonye muri iyi minsi Satani yazamutse mu rukundo!”

Njyewe – “Hahhhhh, ngo Satani?”

Kadogo – “Eh! Ni byo Satani yo gaceza mu muriro utazima ari kwivanga mu byanyu kandi ngomba kuba umu Malaika wanyu ngatokesha mu izina rya wa wundi wo mu Ijuru!”

Njyewe – “Ariko noneho sigusa!”

Kadogo – “Ariko Boss, uzi kubona umu Boss nkawe asohoka yiruka akansekura tukabandagara hasi agafata umuhanda akirukanka akurikiye ukuri kumurimo!”

Kadogo yavuze gutyo nibuka koko umuhanda nagiye niruka nkurikiye moto Jane yari ariho n’umupira uhindurije nyamara ndi umwere ahubwo ari umutima ukunda umpatiriza kandi ushaka ibyishimo biva mu rukundo mba ndamubwiye.

Njyewe – “Kado, rekera aho nabyumvise kandi uko ukomeza gukura ugenda uba Umwana ushimisha mu bikorwa no mu bwenge ibyo byose bikagaragara mu bandi cyane cyane kuri njyewe, ubu uri Murumuna wanjye wuzuye kuko wabiharaniye.”

Kadogo – “Boss, urakoze cyane kuba wemeye icyifuzo cyanjye cyo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanirira urukundo rwawe na Jane!”

Njyewe – “Urakoze cyane nawe  Kado, Imana izabigufashemo!”

Narahagurutse njya mu cyumba, Kadogo na we ajya mu bye nditegura ngisohoka mu muryango mba mbomye James.

James – “Hey Bro!”

Njyewe – “Hey, My Brother James! Hahhh! Karibu iwawe!”

James – “Asanti, ndabona uryoshye ka konji ni sawa kabisa!”

Njyewe – “Hahhhhhh! Merci, ubu se nguhe karibu mu nzu ra? Nako ahubwo Bro uje nari ngukeneye. Tujyane mu Mujyi gato ndashaka kujya kureba umuntu unshaka navayo nkajya kureba inzu hariya Kicukiro umucommissionaire yambwiye ko yambomeye.”

James – “Eh! Ubwo owo muntu utari Jane ugiye kureba ni nde?”

Njyewe – “Hahhhh! Buriya naketse ko my Princess Jane ari we ushaka kundyohereza night, akaba yahaye undi muntu gahunda ngo ampamagare ubundi antungure!”

James – “Eh! Ariko uzi ko ari byo Bro, mbega umukobwa uzi kuryoshya urukundo! Ubwo singuherekeza rero wijyane mutantera kwifuza!”

Njyewe – “Hahhhh, fata isomo nyine!”

James – “Hahhhhh, nanjye nzabikorera Sarah ejo!”

Twasekeye rimwe ako kanya James ahita ambwira.

James – “Bro, nubwo mutajya mupfa kurekurana, nuvayo untere akamo nguherekeze Kicukiro kureba iyo nzu dore nta yindi gahunda mfite.”

Njyewe – “Yego My Bro from Mother and Father. Ibyo biba mu bituma nkomeza kukugira General mu bo namenye kandi nzamenya, humura nimva yo ndahita nkubwira.”

Twahise dusohoka njye na James tugeze ku muhanda dufata moto zijya mu Mujyi, tugezeyo James ajya mu bye nanjye mfata telephone mpamagara ya numero icamo, ndategereza hashize akanya arayitaba.

We – “Eddy bite? Wahageze?”

Njyewe – “Cyane rwose ahubwo uri he?”

We – “Oh wow! Nsanga kuri ….Pub sha, ndagutegereje ni ukuri!”

Narakase ndahindukira iyo Pub nari nyizi ariko njye na James twayangiraga ko bahendaga cyane kandi nta karusho kandi bari bafite. Ubwo ngezeyo narinjiye ndebye mu dutebe twari turi aho hafi mbona nta muntu uhari, ku mutima nti genda Jane urabeshyara ay’ubusa nakuvumbuye tu!

Nkiri aho nahise numva telephone isona ndayifata nkanda yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello!”

We – “Oh, wow! Ni wowe wambaye agapira k’umweru?”

Njyewe –  “Yego!”

We – “Eddy, komeza uze hejuru sha nakubonye, uzi ko ari wowe koko, yuh wiii!”

Call end.

Nabaye nk’uwikanga ariko ndakomeza ndazamuka ngeze hejuru mbona Umukobwa wicaye hirya wenyine yitandiye ibi by’Abasilamukazi, anyitegereza cyane duhuje amaso nanirwa guhumbya nkomeza kugenda musanga nawe ahita ahaguruka aza ansanga aba anyitereyeho nanjye ndaterura ariko mpita nimenya mpindura inzira nibuka ko Igisabo cyanjye kijishe kwa Mama Sarah mpita mubwira.

Njyewe – “Ni mwebwe mwanshakaga se?”

Aho kugira ngo ansubize yipfutse mu maso nanjye ndamwiyegereza ngo mubaze neza ikimuteye amarira, maze hashize akanya ahita ambwira.

We – “Eddy, birashoboka ko waba waranyibagiwe ariko sinakurenganya kuko hashize igihe kirekire, narahindutse inyuma ku buryo bushoboka bwose ariko umutima ntiwigeze uhinduka.

Eddy, umunsi uza kugura telephone iwanjye uri kumwe n’undi Mwana mwiza w’umukobwa ni bwo amaso yanjye yongeye kubona igitangaza, amatwi yanjye yongera kumva rya jwi rya  Rwibutso Eddy ndetse n’intoki zanjye zandika zititira ku bwo gusiganwa k’umutima wizihiwe!”

Njyewe – “Uh! Ese ni wowe twaguriyeho telephone? Oh! Ndabyibutse koko!”

We – “Yego Eddy, nk’uko nabikubwiye umutima wanjye ntiwigeze uhinduka, niyo napfa nkazuka umutima wanjye bakawusana bundi bushya wowe wasigaramo!

Eddy, ndi wa mwana mwakuranye, ndi wa wundi wagusanze mu mandazi nkanga kugusigamo nkagura rimwe tukarisangira buhoro buhoro tugakurana tureshya, ndetse tugasezera ubwana tukaba bakuru maze tugatandukana tutanganye.

Ndi wa wundi wagukunze ugakomera ku isezerano ry’uwo wahisemo, ndi wa wundi waje gukunda agiye akaguherekezanya amarira ku mucanga akayaga kava mu Kivu kakagurukana intimba njye nawe tugatangira ubuzima bushya.

Sha Eddy, burya natangiye kubana n’umugabo ariko ntakubeshye nishimaga gacye ngo muhume amaso ariko nkababara cyane adahari ngahozwa n’ifoto yawe nakoresheje maze nkayibika kure.

Twaje kuva mu Rwanda tujya Uganda gukorerayo ubucuruzi nkaburiya wabonye nkora, aho ho hanyangirije umutima bishoboka, mbega intimba yanshenguye maze  kwambuka umupaka nkagusiga mu Rwagasabo!

Sha nagezeyo ndahinduka ibi ubona nyine ariko nk’uko nabikubwiye umutima uracyari wa wundi. Ubwo natangiye guhimba impamvu nifuza kugaruka mu Rwanda ku kabi n’akeza, ngize amahirwe arabyemera, ubwo twumvikana ko tuzagaruka gukorera hano mu Rwanda.

Sha tugeze mu Rwagihanga noneho mbura amahoro pe, nirirwaga mpagaze aho abantu bose banyura ngo ndebe ko nabona utambuka, nijoro nkarotaguzwa nguhamagara, ibintu umugabo wanjye yamenye kubera imbaraga z’umutima ushaka icyo ushaka!

Sha Eddy, ndi Soso wo mu buto, ni ukuri rwa rukundo nagukunze nanjye rwananiye kuruhagarika, gusa na none sinifuza guhemukira umwana wavutse nkatwe. Eddy, ndakubonye birandenze, ariko se koko ubu nkore iki?”

Soso ikiniga cyaraje, biramurenga ibyishimo, ananirwa kuvuga mu gihe njye nari nabaye nk’ipoto ubwenge busa nk’ubwagiye. Soso ahita aryama mu gituza cyanjye ntangira kumuhumuriza, muhoza nibuka intambwe z’imitima yacu zagendaga zidasigana mu misozi n’ibibaya byo mu Ruhango mbega nibuka byose nta na kimwe nsize.

Guys, buriya umutima ufite impamvu ariko impamvu ntabwo izi ko umutima ubizi! Ni nayo mpamvu umutima utajya uhisha ikiwurimo.

Tukiri aho si nzi umuntu Soso yabonye inyuma yanjye aba arikanze cyane arandekuza mpindukiye mbona umugabo usa nk’aho akuzemo wari wambaye ishati y’amaboko maremare, n’ipantaro y’itise, n’inkweto z’umukara ahagaze atwitegereza neza.

Soso ahita andekura uwo mugabo akoma mu mashyi gatatu atangira kuza adusanga, Soso na we atangira gusa nk’umpungiraho nanjye nihagararaho ndamuhumuriza.

Uwo mugabo yabaye akitugeraho atangira kuzunguza umutwe nanjye nkamureba nkongera nkareba Soso warebaga hasi afite ubwoba bwinshi. Oh My God! Burya gutinya umuntu bigira aho biva ndetse biterwa na byinshi Soso ashobora kuba hari icyo yibutse.

Hashize umwanya muto uwo mugabo atwitegereza yahise avuga.

We – “Ngaho se mukomeze mufatane nk’uko mwari mumeze nirebere!”

Ubwo twaracecetse nkomeza kureba Soso wari wabuze uko yifata kubera ubwoba mba ndamubwiye.

Njyewe – “Soso, uyu ni nde se?”

Soso yansubije buke cyane.

Soso – “Eddy, ni Umugabo sha, aranyica weee!”

Soso akimara kumbwira ko uwo ari Umugabo we, nahise ntekereza byinshi ariko uko biri kose natekereje ko aje afite impamvu kandi aje abizi ko duhari icyanjemo bwa mbere ni ukumubwiza ukuri. Mu gihe nkitsa umutima ngo mubwire byose umugabo wa Soso ahita avuga.

We – “Niko se  Musore, twasangiye Umugore kuva ryari?”

Njyewe – “Nta na rimwe Boss!”

We – “Ubu se ndi injiji cyangwa simbona?”

Njyewe – “Oyaa! Uzi ubwenge kandi urabona!”

We – “En bon, none ubu simbifatiye?”

Njyewe – “Niba ibi ari byo mwita gusangira Umugore bibaye uno munsi gusa, kandi ntabwo nari nzi ko guhobera Umugore wanyu ari icyaha gihanwa n’umutima wawe, gusa mumbabarire buriya ntibizasubira!”

We – “Usibye n’umutima nanagufungisha! Uwo ni Umugore wanjye nishakiye byemewe n’amategeko, wowe ntiwemerewe no kumukoraho!”

Njyewe – “Nabyumvise Boss kandi ni ukuri mumbabarire!”

Soso – “Eddy, iturize disi ndakuzi n’umutima wawe ubu wasaba imbabazi kugeza ejo, kandi nta n’ikosa mbona wakoze rituma wanga kubabarirwa ahubwo n’umutima w’uwo uzisaba unangiye.”

Umugabo wa Soso byamuriye ahantu mbona isura ye irijimye  ahita avuga.

We – “Soso, nk’Umugore wanjye nishakiye ni wowe unsuzuguriye imbere y’uno musore ntazi ntanashaka kumenya?”

Soso – “Iyaba byibuze wifuzaga no kumumenya?”

Njyewe – “Boss, njye nitwa Eddy!”

Nkivuga gutyo nabonye umugabo wa Soso ahindutse atangira kunyitegereza noneho neza hashize akanya aba arambwiye.

We – “Ese ni wowe Eddy?”

Njyewe – “Ni njyewe, muranzi se?”

We – “Uh! Nakuyoberwa gute se ko wantwariye umugore umutima, mu nzira agenda arangaguzwa, nijoro akarara aguhamagara nanjye nkabona, gusa nari ngukeneye byonyine tukaganira byibuze iminota icumi nkagira icyo nkwibariza!”

Ubwo naracecetse gato ari nako ibitecyerezo bimbyiganiramo mpita mubwira.

Njyewe – “Mwanyihanganire tukazashaka undi munsi kuko hari gahunda mfite yihutirwa, ubu nari nshiye hano gato ngo nsuhuze Soso.”

We – “Wigira ikibazo Musore muto, ndashaka ko tuganira gusa nta kindi.”

Njyewe – “Birumvukana kandi birakwiye gusa aka kanya ntibyakunda.”

We – “Ok, noneho nsigira numero yawe hano.”

Njyewe – “Soso, arayibaha kuko arayifite.”

We – “Ok. Nta kibazo.”

Njyewe –  “Ahubwo reka mbe mbasize goto ubwo tuzavugana.”

Soso – “Eddy wakoze cyane ubwo tuzasubira Imana nibishaka.”

Guys, si njye warose nsohoka aho bari bari, namanutse ntekereza urwa babiri nitambitsemo ntabishakaga, ariko na none mbona agaciro urukundo rufite ndetse mbona ko imitima yigeze kwakirana ibaho iteka ishakana bimbera ingabo y’urukundo rutari uburyarya.

Nageze ku muhanda mba mpamagaye James na we si ukiyifata vuba.

James – “Hello Bro, uwo Jane  nta Sarah bazanye se?”

Njyewe – “lyaba wari uzi uko byagenze ntiwari kumbaza ibyo, ahubwo se uri he?”

James – “Urantabaye ahubwo numvaga ngiye no gusinda, ubundi se waje ugafata rimwe rikonje ko ndi kwa Mignone?”

Njyewe – “Oya ahubwo reka tujye kureba iriya nzu hanyuma turahaza nyuma, nsanga hano ku muhanda ni ho ndi.”

James – “Sawa, Bro ndaje.”

Nategereje akanya gato James aba angezeho dufata moto twerekeza Kicukiro! Uwagombaga kutwereka inzu twasanze aho twari guhurira yahageze kare tumanuka gato impande y’umuhanda atwereka inzu dutangira kuyitera metero gusa yasaga neza nk’iyo twari twarabonye mbere igihe na none twiteguraga ubukwe.

James – “Bro, iyi nzu muraberanye pe!”

Njyewe – “Hahhh, ahubwo reba niba iberanye na Jane naho njyewe ntamufite n’ihema naribamo!”

James – “Eh Bro, ndikuyireba nkabona Jane yicaye hariya ku kabaraza agutegereje, wataha ukamuhobera ukamuterura ubundi ukamwinjiza muri uriya muryango mukicara muri iriya salon y’uburyohe nabonye! Bro, inzu ni iyi kabisa, Eddy Mutoya we azasanga uba mu yawe nta kibazo!”

Nacecetse gato nkomeza nanjye kwitekerereza ayo mafoto James yambwiraga numva ndabikunze nikiriza vuba dusekamo inzu nyishima gutyo ibisigaye dupanga kubikora ejo ubundi turamusezera.

Feri za moto twariho zafatiwe Biryogo turishyura turamanuka gato twerekeza mu rugo tugeze mu nzira tuba duhuye na Kadogo ashoreye Umusaza udashobora no kugenda, mbega yagendaga asukuma kandi asusumira ari na ko Kadogo amubwira amagambo menshi mbega ya yandi bita ay’abagombozi.

Njyewe – “Niko sha Kado, uwo musaza ushoreye bite?”

Kadogo – “Eh! Boss aba ni abatekamitwe Kigali ndayizi! Azashakire ahandi njye nayikuriyemo!”

Njyewe – “None se ngo bimeze gute?”

Muzehe – “Mwana wa, urareba uko ngana uku koko naba ndi umutekamitwe?”

Kadogo – “Reka nanjye imbere mwereke inzira hano ntabwo ariho abasaza baza kubariza ubufasha.”

Njyewe – “Twaza gake Kado, none se Muze, wayobye ushaka ko tukuyobora?”

Kadogo – “Boss, wimutaho umwanya dore nsanze yicaye hariya ku gipangu yasinziriye mubajije arambwira ngo yiriwe agenda asabiriza none ngo aguye agacuho aba yirambitse! Niba ku gipangu cyacu ariho bafatira imyuka, I don’t know kabisa!”

James – “Ese sha Kado, ko wahumuye noneho byagenze gute? Ubu koko  uno Musaza ugenda asusumira ni we wagukanze kweli?”

Kadogo – “Eh! Aba ntabwo ubazi baba bafite abandi bakorana, bakaza baneka bakatwiba!”

Muzehe – “Mwana wanjye rwose si ndi umujura, nubwo nsaba bwose ariko namye nkora ngatunga umuryango wanjye.”

Njyewe – “None se Muze, utuye he?”

Muzehe – “Ahaaa, ubundi naturaga hariya Kibagabaga nari mfite abana bane n’umugore, ntako ntagize ngo ngerageze gutanga imbaraga zanjye nari mfite ngo babeho ubwo ngakora amanywa n’ijoro.

Mu gitondo najyaga gushakira imibereho y’abana banjye mu kabari k’umuntu umwe ntazibagirwa kuko yaramfashije pe! Aho nari mpafite akazi ko kotsa inyama nkirirwa mu gikoni ngataha nimugoroba muri macye nari mucoma.”

Njyewe – “Yoooh! Ubwo iyo wageraga mu rugo se Muze?”

Muzehe – “Mwana wa, uti mu rugo? Nahageraga ryari se ko nahitaga njya kurara izamu kuri salon yogoshaga ikanakora bya bindi by’Abadamu!”

Njyewe – “Yoooh, birumvikana byari bikomeye. Ha nyuma se nyuma byaje kugenda gute?”

Muzehe – “Mwana wa, nyuma naje kugira ikibazo cy’uburwayi bukomeye njya mu bitaro n’utwo nari mfite twose ndatugurisha Umugore wanjye abonye mpeze mu bitaro ansigamo we n’abana sinamenye irengero ryabo.

Mwana wa, narwajwe n’Abagiraneza Imana ica inzira mbona mvuyemo ariko byari ugusunikiriza  iminsi.

Mwana wanjye se nyuma yo kuva mu bitaro ko aribwo natangiye  kubunga Umujyi wose ngo ndebe ko nabaho, ari naho gusabiriza nshaje byatangiriye. Mbega umuruho. Mwana wa umubiri ubyara udahatse kandi iminsi ni imitindi yo kabura uburyo.”

Njyewe – “Yooh, Muze warahuritse pe, gusa ihangane ubwo ufite ubuzima uzabaho.”

Muzehe – “Oya Mwana wa, reka nipfire n’ubundi ntacyo ntegereje.”

Njyewe – “Muze, none se mu gihe wari mucoma nta muntu mwakoranaga?”

Muzehe – “Uh! Mwana wa, nubwo abasaza tugira amazinda ariko sinakwibagirwa Umwana w’indushyi twabanye ku kabaraza aho nararaga izamu ndetse nkamujyana akajya amfasha kotsa.”

Njyewe – “Yooh! Muze humura Imana ntijya yibagirwa ineza uko yaba ingana kose uyisanga imbere!”

Muzehe – “Yego Mwana wa, urakoze ngaho reka ngende!”

Njyewe – “Oya Muze, reka tugere hano mu rugo turebe ko Murumuna wanjye uyu hari icyo yateguye dusangire humura.”

Muzehe – “Ayiga Mana! Ni wowe Mana y’i Rwanda bavuze se Mwana wa? Urakomeje se koko?”

Njyewe – “Yego rwose ndakomeje! Ahubwo zana ako gafuka ngutwaze!”

Nafashe agafuka kari karimo udushyimbo Muzehe yari yasabye, dusubira mu rugo Kadogo na James bo byasaga nk’ibyari byabacanze ndakingura turinjira Umusaza asa n’uwikanze ariko nkomeza kumuhumuriza ndamwicaza.

Njyewe – “Muze, ufata ku gasembuye se?”

Muzehe – “Uh! Mwana wa ugira ngo singaheruka kera ubu kari bumanuke ra?”

Njyewe – “Hahhhh, karamanuka rwose ahubwo se nguhe akahe?”

Muzehe –  “Wikwigora Mwana wa, utwo wari kumpamo ako gacupa tumpe ndaguramo agafu k’igikoma!”

Njyewe – “Wigira ikibazo Muze, humura mbwira!”

Muzehe – “Mwana wa, zana ako ubona ariko kera nakundaga ka Primus!”

Njyewe – “Hahhhh, ntiwumva se!”

Nahise nsohora Kadogo tugeze hanze ahita atangira kumbaza iby’uwo Musaza.

Kadogo – “Boss, narakubwiye impuwe zawe, ubuse nk’uriya ugiye kumugurira bière kubera iki koko? Wamuretse akagenda iyo yajyaga ko ahazi?”

Njyewe – “Petit garukira hafi ndumva utangiye kuyoba, wiyibagije ko inzira y’ubuzima uyiharura ugihumeka?

Uriya Musaza uje atugana ni umugisha kuri twe n’abazadukomokaho, ahubwo akira aya mafaranga ugende uzane Primus ebyiri, uzane na Mützig za James nawe wizanire icyo ushaka kandi ubanguke turye ndabona wari warangije guteka.”

Kadogo – “Boss, mbabarira nanjye nari mbaye nka ba bandi bashira impumu bakibagirwa icyabirukansaga!”

Njyewe – “Humura sha Kado, ni byiza ko umenye ko wayobye maze ukigarura, ngaho nyaruka ubanguke…………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 96 na Eddy muri My Day of Surprise………………………….

UM– USEKE.RW

29 Comments

  • No 1 ngasomye SAA 3:30 ariko named musome mwiyumvire mutagirango ndakabya pe kararyoshye

  • Waouhh mbega byiza Soso arabonetse na muzehe wakiye Eddy disi akigera mu mugi, Eddy ateye ukwe kwe wa mugani uvuga ngo gukira byibagiza gukinga ntumureba na gato. Imana izakwihembere rwose ninayo mpamvu uhirwa aho ugeze hose.

  • Wa musaza wakiriye Eddy ikgl ngo mutahe! Hasigaye djaria na wawundi wa byaye naba Peter na Paul na boss mugatsata nababyeyi ba Kabebe na directeur Ubundi tukazinywa kuri le 14 Eddy yarangoye save the date!

  • Number one

  • Olalaaaaaa

  • Yo disi nishimiye love Eddy ahuye na muzehe wamufashije

  • Yo disi nishimiye Eddy ahuye na wa muzehe wamufashije sha ngo ukora neza ukayisanga aho ugiye wagira nabi nabyo bikaguherekeza .ndanezerewe ntiwareba .kwa soso birabe ibyuya ntibibe amaraso .eddy rero ugabanye kumvira uwariwe wese bitakuvangira disi

  • Yooooo, ubuse kandi ko soso nawe agiye kuba kidobya koko turagira gute? Eddy ahuye n’uwigeze kumugirira neza, aramwitura iki se bambe.

  • Sha mbaye uwa mbere ariko ni hatari bitangiye kuryoha

  • Yoooh wamusaza disi nari naramwibagiwe Eddy nukuri iri uwambere

  • Ayiii!!! Ayiii!!! Ayiii!!! Eddy UWITEKA azaguhe umugisha! Kuko ukora Ineza ukayisanga imbere, icyampa nkabona icyo nitura abantu bangiriye neza MANA, ntawuhwanye nawe, kuko imirimo yawe iratangaje peeeeeee!!! Nshimye IMANA kubwa Eddy, kandi nezerejwe cyane nimirimo y’IMANA. iyi nkuru inkoze kumutima cyaneee kubera uyu musaza wagiriye neza Eddy, ari mubantu bingenzi, ndetse burufatiro rwa Eddy kuko ariwe wamureze igihe isi yamwangaga, niwe IMANA yaciyemo igihe bamubwiraga ngo arasa nabi, IMANA ikamubwira ngo, “urasa neza mwana wanjye”. icyampa akazaba ari nawe uzaba papa we mugihe cyubukwe, kuko mbonye neza nanone ko IMANA idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo, gira neza wigendere, ineza uyisanga imbere. Amarira aranyishe gusa????????????

  • No 1

  • Eddy ntazirengagize mzee wamugiriye neza.

  • amba! uziko ubukwe bwa eddy bugiye gutahwa na buri muntu wagize uruhare mu buzima bwe! ndishimye. uyu musaza ni wa wundi wamufashije gutangira ubuzima muri kigali disi. ndabyibuka bafatanya ak ‘ubumucoma bakararana izamu. eddy ubuzima bwawe bunyigisha byinshi ariko icyo ngushima ni uko utabaye inkirabuheri ngo wibagirwe iyo wavuye. courage eddy wacu!

  • uwa mbere se hahahaha

  • Mana we ujya ugira neza bugacya bukira pe.Eddy uyu musaza mwondore umwiteho kandi umufate nka Papa wawe ,wibuke aho yagukuye muburyo yarashoboyemo.Ahwiiiiiiiii ,Mana we Eddy ntuzongere kwitaba umuntu utazi wenyine kuko ndabona bitoroshye pe ,Soso uramenye di Eddy wimutesha igihe warangije urwawe kuko warashatse urwo rukundo ntirushoboka umva inama nakugira byikuremo umugire musaza wawe kuko bizaguha amahoro mumutima.Doyenne,Djalia,Fille,Babasore bacumbikiye Eddy mbwambere kwishuri bo barihe ko tubakumbuye?Baze batahe ubukwe bwa Eddy.Eddy na James mupange gahunda nziza muhamagare imiryango muhurire kwa Papa James mubereke abakazana ndabizi ko bizamushimisha kuko Ntazi ko Jane yagarutse .Eddy imuka vuba hariya utuye kuko Simon ahazi kandi ntawamenya umugambi afite kuko ntakiza kimubamo.Gusa Mama Jane arambabaje Ubu inkoni nizo ararira akanaziririrwa,intimba yo kubura abana be nayo ntimworoheye Mana we mfasha uwo mubyeyi pe

  • No1.

  • Hasigaye abantu bake eddy bazahura ibukwe bugataha

  • Wawooo wamusaza wakiriye Edy muri Kigali barongeye barahuye!burya koko ineza uyisanga imbere

  • EDDY ufite ubwenge butangaje. Ariko ugomba gukora uko ushoboye ugakora
    ubukwe na Jane byihuse.urabona hari ibigeragezo byinchi.Uwo soso yahisemo afite umugabo we
    fata icyemezo cya kigabo

  • Mbega byiza!!! Umuseke muri abambere.
    Mama Jane nawe ,Imana ni imucire inzira abone ibirori by`umwana we, kandi Simoni ibye nabyo bisobanuke
    abazwe ubugome bwe, asabe imbabazi Eddy kubera ubuhemu yamukoreye akamuvutsa uburenganzira bwo kurererwa mu muryango nubwo Imana yamubereye umubyeyi mwiza igashyira munzira ze abantu bakwiriye mugihe abakeneye. Mzee ndamwibutse disi.Eddy kugira umutima uzirikana ineza wagiriwe nibyiza.
    Soso,wahisemo ahumbwo wite kuwo wagiranye isezerano nawe,mubagarire urukundo rwanyu ruzakomera mwishime,Wasezeranije Eddy ko uzishimira kumwambarira urugori kandi yakurebereye imfura ugusezera neza yubaha amahitamo yawe.Uvuze byinshi mu mateka ya Eddy kandi waramwitangiye mugihe gikwiye ndibwirako nawe abizirikana.
    Jane na Eddy,murasatira ibyishimo mwategereje mukomeze kwitwarika no kwihanganirana. Imana ibibafashemo. Umunsi mwiza nshuti za Eddy!

  • Mbega byiza!!! Umuseke muri abambere.
    Mama Jane nawe ,Imana ni imucire inzira abone ibirori by`umwana we, kandi Simoni ibye nabyo bisobanuke
    abazwe ubugome bwe, asabe imbabazi Eddy kubera ubuhemu yamukoreye akamuvutsa uburenganzira bwo kurererwa mu muryango nubwo Imana yamubereye umubyeyi mwiza igashyira munzira ze abantu bakwiriye mugihe abakeneye. Mzee ndamwibutse disi.Eddy kugira umutima uzirikana ineza wagiriwe nibyiza.
    Soso,wahisemo ahumbwo wite kuwo wagiranye isezerano nawe,mubagarire urukundo rwanyu ruzakomera mwishime,Wasezeranije Eddy ko uzishimira kumwambarira urugori kandi yakurebereye imfura ugusezera neza yubaha amahitamo yawe.Uvuze byinshi mu mateka ya Eddy kandi waramwitangiye mugihe gikwiye ndibwirako nawe abizirikana.
    Jane na Eddy,murasatira ibyishimo mwategereje mukomeze kwitwararika no kwihanganirana. Imana ibibafashemo. Umunsi mwiza nshuti za Eddy!

  • Wawouuuu.gira neza wigendere kbs umusaza,wigishije Eddy gucoma nawe arabonetse.ubu se Soso n’umugabo we barabyumva kimwe ra? Ushaka kujya kuri grp ya whatsap inshuti nziza family hamagara cg wohereze ubutumwa burimo nimero zawe za whatsap namazina yawe kuri 0782848247.

  • Mana yanjye weee…
    Twese abatuye isi tugize umutima mwiza nkuyu w’uyu musore Eddy,
    Isi yagira ituze n’amahoro.

  • ahwiiiiiiiii! hasigaye wamubyeyi wagutegeye ikamyo yakugejeje ikigali bwambere! ndabona turimo kugenda twibuka inzira Eddy yanyuzemo ari muto! ndacyeka uyu mugabo wa Soso ariwa mutype wamutereye urushyi mukabari arikumwe na Nyakwigendera sandra

  • gusa ntababeshe iyi story ni nziza gusa ikintu kimwe nabonye Eddy afite umutima udasanzwe gusa nanone Eddy ntakunda kwibuka aho yavuye ahubwo ahibuka iyo bimugezeho ese eddy kuki kuva yiga akaba umugabo atigeze ajya gushaka umusaza wamutoraguye ku muhanda akamuha icyo yari afite byarangira Eddy gufasha ni byiza gusa no kumenya iyo uva ugasubirayo biba akarusho gusa uwo musaza numusezerera agasubira gusaba sinzongera gukurikirana iyi nkuru ikindi kandi soso ahari yaragukundaga ariko Umugabo wiwe aragukeneye kuko inama zawe ahari yazigenderaho akagira umutuzo mu rugo rwiwe erega maye zubaka bitandukanye ese kuki Soso utamuganiriza ukamwereka inshingano ze nkumubyeyi niyo umugabo yaba amubangamira umuntu ahindurwa n’undi Eddy.

  • Umuseke muracyari aba kwanza. Imana ibahe umugisha muri byose. Waba wifuza group nziza ya Watsaap yaguhuza n’abakunda iyi nkuru mukajya mwungurana ibitekerezo? 0788923806 Jean Marie – 0788573952 Nelson

  • Iyi story ni nziza pe!! gusa nyangira ko Eddy buri muntu aba yaramwibagiwe. Ibi mbibonamo gukabya

  • Mbega disi

Comments are closed.

en_USEnglish